11 batawe muri yombi bakekwaho gusenya ikiraro gihuza uturere tubiri

Abantu 11 barimo abo mu karere ka Gakenke n’aka Muhanga batawe muri yombi bakekwaho gusenya ikiraro gihuza utu turere ku mugezi wa Nyabarongo kugira ngo bajye babona uko bambutsa abaturage bakoresheje ubwato. Mu ijoro ryo kuwa Gatandatu tariki ya 25 Ukuboza 2021, ni bwo amakuru y’uko ikiraro cyambukirwaho n’abanyamaguru, gihuza umurenge wa Rongi wo mu karere ka Muhanga n’uwa Ruli wo mu karere ka Gakenke yamenyekanye aho bamwe bavugaga ko cyasenywe n’imvura. Meya w’Akarere ka Gakenke, Nizeyimana Jean Marie Vianney, yatangaje ko bari babwiwe ko iki kiraro cyasenywe n’imvura ariko…

SOMA INKURU

Umuryango waramwanze kuko yashatse ufite ubumuga

Ukwezi kurashize Ndayisaba Jean Luc arushinze na Umuhoza Nasira ufite ubumuga bw’inyonjo yatewe n’uburwayi yagize akiri umwana. Mbere yo kurushinga baciye muri byinshi bikomeye kugeza aho iwabo w’umuhungu banze gutaha ubukwe ndetse bakamumenesha akaba atahakandagira. Bavuga ko yasebeje umuryango mu buryo bukomeye. Mu kiganiro aba bombi bagiranye na IGIHE batangaje ko batangira gukundana ababyeyi babo batari babizi ariko nyuma bamara kubivuga iwabo w’umukobwa bakabyakira neza mu gihe iwabo w’uyu muhungu wari usanzwe ari umumotari bo babyamaganiye kure. Umuhoza Nasira yagize ati “Twakundanye ababyeyi batabizi. Igihe cyarageze iwacu baramumenya nanababwira ko…

SOMA INKURU

Icyo Papa Francis yasabiye Afurika ku munsi wa noheri

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, yatanze ubutumwa bw’ihumure ku batuye Isi mu bihe bikomeye bizihijemo Noheli, dore ko icyorezo cya Covid-19 kikirimo guca ibintu, anasabira ibihugu bya Afurika byugarijwe n’intambara zishingiye ku iterabwoba n’amakimbirane. Mu butumwa bwatambukijwe rubuga rwa Vatican, Papa Francis yasabye abakirisitu gukomeza guhangana n’ibibazo banyuramo muri ibi bihe kandi bagakomeza kugira ibyiringiro. Yagize ati “Bakundwa bavandimwe, muhangane n’ibibazo byose muri iki gihe cyacu, tugire ibyiringiro kuko kuri twe umwana yavutse.” Ubutumwa bwe yabukomeje agaragaza ko Imana yemeye kwigira umuntu kugira ngo izabashe gucungura abantu…

SOMA INKURU

Iburasirazuba: PSF mu rugamba rwo guhangana na covid-19

Ubuyobozi bw’Urugaga rw’abikorera mu Ntara y’Iburasirazuba, PSF, bwatangije icyumweru cyo gukangurira abikorera n’abaguzi babo kwikingiza COVID-19, buri mucuruzi asabwa kubanza kubaza umugannye niba yarikingije. Ni igikorwa cyatangirijwe mu Karere ka Bugesera mu Mujyi wa Nyamata, kuri uyu wa Kane tariki ya 23 Ukuboza 2021, ariko kinabera mu mirenge yose igize iyi Ntara. Insanganyamatsiko y’ubu bukangurambaga iragira iti “Warikingije?” Muri iki cyumweru, buri mucuruzi azajya abanza afate umwanya abaze umuguzi umugannye niba yarikingije mbere yo kumuha serivisi imugenza, nasanga atarabikoze, azajya amurangira aho bari gukingira mu rwego rwo gufatanya n’ubuyobozi bw’inzego…

SOMA INKURU

Amamiriyoni y’inkingo za covid-19 yajugunywe

Inzego z’ubuzima muri Nigeria zatangaje ko zamennye inkingo 1.066.214 za Covid-19 zo mu bwoko bwa AstraZeneca bitewe n’uko zamaze kurenza igihe. Izi nkingo zamenwe kuri uyu wa Gatatu. Iki gihugu cyatangaje ko mu kuzihabwa cyashyizweho amananiza menshi n’ibihugu bikize bizikora zibageraho zigiye kurenza igihe. Zamenwe mu kimpoteri giherereye Abuja nyuma y’icyumweru iki gihugu gitangaje ko kitazongera kwakira inkingo gihabwa nk’inkunga nk’uko byatangajwe n’ibinyamakuru bitandukanye. Nubwo zamenwe ariko Nigeria imaze gukingira 2% by’abaturage bayo; miliyoni 13 ni zo zimaze guhabwa doze ya mbere na ho abasaga miliyoni enye nibo bamaze gukingirwa…

SOMA INKURU

REJ ntigarukira mu gutangaza inkuru ku bidukikije gusa, yakoze igikorwa cy’indashyikirwa

Kuwa gatandatu tariki 18 Ukuboza 2021, umuryango w’abanyamakuru barengera ibidukikije mu Rwanda “REJ”, wakoze igikorwa cyishimiwe na benshi cyo gutera ibiti 2000 mu karere ka Kicukiro, mu murenge wa Masaka, mu mudugudu wa Rusheshe aho bimuriye abaturage bari basanzwe batuye mu manegeka, mu bishanga ndetse n’abatagira amacumbi harimo n’abacitse ku icumu batishoboye. Ni igikorwa kitabiriwe n’abagize REJ ari nabo bateguye iki gikorwa, abahagarariye inzego zinyuranye harimo REMA, Ikigo cy’Igihugu cy’amashyamba, akarere ka Kicukiro, umurenge wa Masaka, inzego z’umutekano hamwe n’abagenerwa bikorwa ari bo abaturage baterewe ibiti, bose bakaba bahuriye ku…

SOMA INKURU

Nyanza: Babiri batawe muri yombi bazira ibizamini bya covid-19

Polisi ikorera mu Karere ka Nyanza, ku Cyumweru tariki ya 19 Ukuboza 2021 yafashe Hategekimana Joseph w’imyaka 36 na Uwimana François, bakaba bakurikiranyweho gukoresha ubutumwa buhimbano bugaragaza ko bipimishije icyorezo cya COVID-19. Hategekimana Joseph (wambaye ishati itukura) na Uwimana François (wambaye ishati y’umweru) baravugwaho guhimba ubutumwa bw’ibizamini bya Covid-19 Bafatiwe mu mihango yo gusaba no gukwa mu bukwe bwa Uwimana Joseph bwari bwabereye mu Murenge wa Ntyazo Akagari ka Katarara, Umudugudu wa Gasharu. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire yavuze ko bariya bantu bafashwe…

SOMA INKURU

Umuhanda Nyacyonga-Mukoto unyura muri Rulindo ugiye kubakwa

Umuryango Mpuzamahanga w’ibihugu bicukura bikanacuruza Peteroli OPEC, wageneye u Rwanda inguzanyo ya miliyoni 18 z’amadolari ya Amerika (miliyari 18 Frw) azifashishwa mu kubaka umuhanda Nyacyonga-Mukoto unyura mu karere ka Rulindo. Ni amafaranga azatangwa binyuze mu kigega cy’Iterambere Mpuzamahanga cy’Umuryango OPEC. Itangazo OPEC yashyize hanze, ivuga ko uwo muhanda wa kilometero 36 uzoroshya ubuhahirane ku baturage basaga miliyoni 2.8, bigateza imbere ibikorwa by’iterambere birimo ubuhinzi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ubukererugendo. Uyu muhanda Perezida Paul Kagame yawemereye abaturage ba Rulindo ubwo yabasuraga mu 2014. Uyu muhanda kandi witezweho guteza imbere ubuhahirane hagati y’u…

SOMA INKURU

Menya abagabanyirijwe igiciro kuri PCR Test

Guverinoma yafashe umwanzuro wo kugabanya ikiguzi cyo kwipimisha Covid-19 hakoreshejwe uburyo bwa PCR, ikiguzi kiva ku mafaranga ibihumbi 47 Frw, aho umuturage azajya atanga ibihumbi 30 Frw ikinyuranyo acyishyurirwe na leta. Ni umwe mu myanzuro yafashwe mu korohereza Abanyarwanda kwipimisha  cyane ko ingamba nshya zo kwirinda Covid-19 zibitegeka. Ni umwanzuro wafashwe mu gihe kandi Virus ya Omicron ikomeje gukaza umurego, ku buryo hari hakenewe uburyo bufasha abantu kwipimisha kenshi gashobora kugira ngo bamenye uko bahagaze. Covid-19 ipimwa mu buryo bubiri, hari ubwa PCR buba bushaka kujya mu mizi ngo burebe…

SOMA INKURU

Musanze: Umukecuru w’imyaka 87 yishwe urw’agashinyaguro

Umukecuru witwa Nyirabikari Thérèse w’imyaka 87 wo mu mudugudu wo Mubwiza, akagari ka Bukinanyana, mu murenge wa Cyuve, mu karere ka Musanze yitabye Imana nyuma yo gukubitwa akanatwikwa. Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu rishyira ku Cyumweru tariki 19 Ukuboza 2021, ahagana saa saba z’ijoro nibwo hamenyekanye amakuru y’uko uyu mukecuru Nyirabikari yakubiswe akanatwika mu maso no ku mubiri akajugunywa hafi y’aho atuye. Umuhungu we babana mu nzu witwa Ngizwenimana w’imyaka 31, niwe wamusanze hafi y’urugo rwabo. Yahise atabaza kuko uyu mukecuru atari yagashizemo umwuka ajyanwa ku Kigo Nderabuzima…

SOMA INKURU