Itangazamakuru ry’ibidukikije ryiza ni irikemura ibibazo by’abaturage -Rushingabigwi


Umuyobozi w’ishami rishinzwe itangazamakuru mu Kigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere “RGB”, yatangaje ko yemera itangazamakuru nk’ubutegetsi bwa kane kuko rifite uruhare mu buzima bwa muntu, anemeza  ko  iry’ibidukikije ari ingenzi ariko riba ryiza iyo abaturage baza ku isonga kandi rikemura ibibazo byabo.

Ibi uyu muyobozi yabitangarije mu mahugurwa y’iminsi ibiri yateguwe n’umuryango w’abanyamakuru barengera ibidukikije mu Rwanda “REJ” ku bufatanye n’abaterankunga banyuranye  barimo “Internews, Rema,…”, akaba yarasojwe ejo hashize tariki 23 Ugushyingo 2021, akaba yari yahuje abanyamakuru 20 batyaza ubwenge muri gahunda zinyuranye z’ibidukikije.

Abanyamakuru bagize “REJ” bari mu mahugurwa

Rushingabigwi yibukije abanyamakuru bari bitabiriye aya mahugurwa ko atagomba kuba umuhango ahubwo bagomba kwirinda kuba abanyamakuru batangaza ibihuha mu bidukikije.

Ati “Umunyamakuru w’ibidukikije agomba kuvuga ibihari yirinda guhimba inkuru, ariko ibi byose umuturage akaza ku isonga mu makuru y’ibidukikije hagamijwe kubarinda ingaruka z’iyangirika ry’ibidukikije cyane ko inkuru nziza ari ikemura ibibazo by’abaturage”.

Kiundu Waweru  uhagarariye abaterankunga b’iki gikorwa “Internews” ndetse akaba yaranatanze amahugurwa ku gukora inkuru nziza y’ibidukikije, ibigomba kuba biyigize ndetse n’uruhare rwayo mu kubona ibisubizo, yatangaje ko itangazamakuru rigira uruhare mu iterambere ry’umuturage muri gahunda zinyuranye.

Kiundu ari guhugura abanyamakuru ba “REJ”

Kiundu yashimangiye ko bafata  itangazamakuru nk’irifasha abaturage kwiteza imbere haba mu bidukikije, haba mu kubafasha guhangana n’ingaruka z’ihindagurika ry’ibihe n’ibindi.

Ati “Ihindagurika ry’ibihe rigira ingaruka ku baturage mu buryo bunyuranye, akaba ari muri urwo rwego Internews itanga inkunga ku binyamakuru n’amashyirahamwe yabyo, kugira ngo hakorwe inkuru zitanga ibisubizo ku ihindagurika ry’ibihe”.

Abanyamakuru banyuranye bagize “REJ” bitabiriye ariya mahugurwa y’iminsi ibiri, batangaje ko bahungukiye ubumenyi bunyuranye mu gukora inkuru ku bidukikije by’umwiriko bakora inkuru zitanga ibisubizo kandi zinogeye abazikurikira.

Ubusanzwe abanyamakuru bagize “REJ” barengera ibidukikije bakoresheje umwuga wabo w’itangazamakuru aho bazamurira rimwe ijwi ryabo mu gukora inkuru zigamije impinduka cyane cyane mu kurengera ibidukikije

Ibikorwa bya “REJ”  ntibigarukira gusa mu itangazamakuru kuko ikora n’ibindi  birimo gutanga umusanzu mu bikorwa bifatika mu kurengera ibidukikije nko gutera ibiti mu kurwanya isuri , ibiti by’imbuto ziribwa ahabugenewe hagamijwe  kurwanya imirire mibi.

Mu minsi iri imbere umuryango “REJ” urateganya gutera ibiti 2000 mu karere ka Kicukiro,  mu murenge wa Masaka, mudugudu wa Rusheshe aho bimuriye abaturage bari basanzwe batuye mu manegeka ndetse no mu bishanga.

“REJ” akaba ari umuryango w’abanyamakuru barengera ibidukikije mu Rwanda, ukaba waratangiye gukora mu mwaka wa 2019,  ubona ubuzimagatozi muri uyu mwaka wa 2021,  ukaba ugizwe n’abanyamuryango bagera kuri 70 bose bakaba ari abanyamakuru bakora inkuru ku bidukikije baturuka mu  bitangazamakuru binyuraranye bikorera mu Rwanda.

 

NIKUZE NKUSI Diane


IZINDI NKURU

One Thought to “Itangazamakuru ry’ibidukikije ryiza ni irikemura ibibazo by’abaturage -Rushingabigwi”

  1. […] Rubangura Dady ukuriye REJ yatangaje ko bafite gahunda ngari mu kubungabunga ibidukikije bakoresha ijwi ryabo mu kurengera ibidukikije ariko ntibasigara inyuma mu gushyira mu bikorwa gahunda za leta zo gutera ibiti https://umuringanews.com?p=8908. […]

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.