REJ ntigarukira mu gutangaza inkuru ku bidukikije gusa, yakoze igikorwa cy’indashyikirwa


Kuwa gatandatu tariki 18 Ukuboza 2021, umuryango w’abanyamakuru barengera ibidukikije mu Rwanda “REJ”, wakoze igikorwa cyishimiwe na benshi cyo gutera ibiti 2000 mu karere ka Kicukiro, mu murenge wa Masaka, mu mudugudu wa Rusheshe aho bimuriye abaturage bari basanzwe batuye mu manegeka, mu bishanga ndetse n’abatagira amacumbi harimo n’abacitse ku icumu batishoboye.

Bamwe mu banyamuryango ba REJ bari kumwe n’abayobozi banyuranye bitegura gutangira igikorwa cyo gutera ibiti
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Masaka afatanya n’abaturage gutera ibiti

Ni igikorwa kitabiriwe n’abagize REJ ari nabo bateguye iki gikorwa, abahagarariye inzego zinyuranye harimo REMA, Ikigo cy’Igihugu cy’amashyamba, akarere ka Kicukiro, umurenge wa Masaka, inzego z’umutekano hamwe n’abagenerwa bikorwa ari bo abaturage baterewe ibiti, bose bakaba bahuriye ku ijambo rishimangira ko kiriya gikorwa cyo gutera ibiti ari icy’umumaro kuko kibumbiyemo inyungu nyinshi yaba ku baturiye aho byatewe ndetse n’igihugu muri rusange.

Abaturage bishimiye ko bahawe ndetse bagatererwa ibiti by’imbuto 

Rutagengwa Jean Paul, umwe mu batuye muri uriya mudugudu watewemo ibiti, yatangaje ko iki ari igikorwa cy’agaciro kuko ubusanzwe ibiti by’imbuto byatanzwe ari 2 ku muryango  bihenda ariko bakaba babiherewe ubuntu.

Ati “Mu minsi iri imbere tugiye gutangira kurya imbuto, tuzi ko imbuto ku isoko ziba zihagazeho zigurwa n’abifite, kuba tugize amahirwe yo kubona ibi biti, mu minsi iri mbere ntaho tuzongera guhurira n’imirire mibi kuko nta warwaza bwaki afite imbuto zinyuranye ku marembo cyangwa mu gikari”.

Rubangura Dady ukuriye REJ yatangaje ko bafite gahunda ngari mu kubungabunga ibidukikije bakoresha ijwi ryabo mu kurengera ibidukikije ariko ntibasigara inyuma mu gushyira mu bikorwa gahunda za leta zo gutera ibiti https://umuringanews.com?p=8908.

Dady Rubangura ukuriye REJ atangaza impamvu batagarukiye gusa mu gutangaza inkuru ku bidukikije

Ati “Twebwe nk’abanyamakuru ntitugomba kugarukira mu gutara inkuru gusa, natwe tugomba gutanga umusanzu wo gutera ibiti”.

Umukozi muri REMA ushinzwe amasezerano mpuzamahanga ajyanye n’ibidukikije, Umuhoza Patrick wari uhagarariye REMA mu gikorwa cyateguwe na REJ cyo gutera ibiti, yatangaje ko ari igikorwa cyiza cyane mu bijyanye no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe ndetse cyizanafasha kongera ubudahangarwa, kubungabunga ubutaka bunarindwa isuri ndetse no kurwanya imirire mibi.

Yagize ati “Mbere na mbere mbanje gushimira aba banyamakuru batekereje iki gikorwa cyiza cyo gutera ibiti, kuko tuzi neza ko ibiti ari ibihaha bidufasha guhumeka umwuka mwiza, kuko ahatari ibiti nta buzima buba buhari”.

Yashimangiye ko ibi biti byaje guterwa mu mudugudu w’abatishoboye ari igikorwa cy’ingenzi kuko buri muryango wagenewe ibiti 2 by’imbuto  kandi ni ibiti bihenze, kandi n’ubundi bwoko busanzwe buzagira uruhare mu kurinda isuri kuko aho batuye hari agace gahanamye ikindi kandi bizongera ubuziranenge bw’umwuka, anaboneraho gusaba abaterewe ibi biti kubibungabunga babigira ibyabo kuko bibafitiye akamaro.

Igikorwa cyo gutera ibiti cyateguwe na REJ ku bufatanye na REMA n’ Ikigo cy’Igihugu cy’amashyamba, hakaba hatewe ibiti 2000 birimo amacunga, amapera, amapapayi, ibinyomoro hamwe na gereveriya, uyu mudugudu watewemo ibiti utuwe n’ imiryango 103 hamwe n’ikigo cy’ishuri.

 

 

NIKUZE NKUSI Diane


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.