Abapolisi 160 bitegura kujya mu butumwa bw’amahoro bahawe impanuro zitoroshye


Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 6 Ugushyingo, Umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe ibikorwa, DIGP/OPs Felix Namuhoranye yahaye impanuro abapolisi 160 bitegura kujya gusimbura bagenzi babo mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye muri Sudani y’Epfo.

Ni igikorwa cyabereye mu ishuri rya Polisi (PTS-Gishari) riherereye mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Gishari.

DIGP Namuhoranye yibukije abapolisi ko n’ubwo bagiye mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye, bagiye bambaye ibendera ry’u Rwanda bivuze ko ari ba ambasaderi b’u Rwanda muri kiriya gihugu. Yabasabye kuzasohoza inshingano zabo kinyamwuga, kurangwa n’ikinyabupfura ndetse n’ubunyangamugayo.

Yagize ati “Muzirikane ko mwambaye ibendera ry’u Rwanda, icyo muzakora cyose bizitwa ko ari u Rwanda. Muzaheshe ishema Igihugu, mukore akazi kanyu kinyamwuga nk’uko bisanzwe bibaranga, ibyo muzakora bizagaragaze indangagaciro n’isura nziza y’Igihugu cy’u Rwanda.”

Yakomeje abasaba kuzubahana ndetse bakanubaha abo bazasanga muri kiriya gihugu bagakorera hamwe nk’ikipe.

Ati “Mugomba gukorera hamwe nk’ikipe kandi mukubaha ababayobora, muri kiriya gihugu muzahurirayo n’izindi nzego z’umutekano ziri mu butumwa nk’ubwo mugiyemo, muzanahahurira n’abenegihugu, muzubahe umuco wabo.”

Umuyobozi wa Polisi wungirije yavuze ko yizeye adashidikanya ko akazi bagiyemo bazagasoza neza kuko bateguwe bihagije kandi ko n’ubusanzwe basanganwe ubunyamwuga mu kazi kabo ka biri munsi.

Aba bapolisi 160 ni icyiciro cya Kane cy’itsinda ryiganjemo amagore, bayobowe na Senior Superintendent of Police (SSP) Marie Grace Uwimana, bagiye gusimbura irindi tsinda naryo riyobowe na Senior Superintendent of Police (SSP) Jeannette Masozera.

Biteganijwe ko kuri iki Cyumweru tariki ya 7 Ugushyingo aribwo itsinda ryari rimaze umwaka mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo bazagaruka mu Rwanda bagasimburwa n’iri tsinda ryahawe impanuro uyu munsi.

Izi mpanuro zatangiwe mu ishuri rya Polisi (PTS-Gishari) riherereye mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Gishari

ubwanditsi@umuringanews.com

IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.