Rwanda: VIH SIDA mu bakora uburaya iri hejuru, ababagana baraburirwa

Hirya no hino mu Rwanda hagaragara abakora uburaya b’igitsina gore ndetse n’abagabo cyangwa abasore bitwa abapfubuzi ndetse n’abandi basa nk’abatamenyerewe mu Rwanda bazwi ku izina ry’abatiganyi bagaragara cyane mu mujyi wa Kigali, ariko abagana aba bose bakaba baburirwa kuko virusi itera SIDA ivuza ubuhuha. Mu kiganiro Dr Athanase Rukundo, ‘Senior Director of Programs at HDI’ yahaye abanyamakuru barwanya SIDA bibumbiye muri ABASIRWA, yabatangarije ko abakora umwuga wo kwigurisha baba bafite ibyago byinshi byo kwandura SIDA ndetse ibi bikanatuma n’ababagana nabo ibi byago biba bitabasize. Ati “Niyo mpamvu akenshi usanga abakora…

SOMA INKURU

Gahanga: Abana 20 bafite ubumuga babuze ba malayika murinzi babavana mu kigo

Umuryango witwa Hope&Homes for Children uvuga ko mu Kigo cy’abafite ubumuga kiri i Gahanga mu Karere ka Kicukiro hari abana 20 bakirererwamo, nyamara gahunda Leta ifite ari iyo kurerera abana mu miryango, ibi bikaba bituruka ku kubura abajya kubarera. Hope&Homes for Children ukeneye ba Malayika Murinzi barera abana bafite ubumuga Hope&Homes for Children uvuga ko abenshi muri abo bana ari abafite ubumuga bw’amaguru n’ubw’amaboko, ubwo mu mutwe ndetse n’abatumva ntibavuge. Umukozi wa Hope&Homes for Children ushinzwe ibijyanye no gusubiza abana mu miryango, Munyaneza Richard agira ati “Hari abana bari mu…

SOMA INKURU

COPCOM yabonye ubuyobozi bushya bwitezweho gukemura ibibazo byamunze iyi koperative

“COPCOM” Koperative y’Abacuruzi b’ibikoresho by’Ubwubatsi n’Ububaji, kuri iki Cyumweru, abanyamuryango bagera ku 116 ni bo bari bujuje ibisabwa, ni na bo bahawe uburengazira bwo gutora komite nshya ibahagarariye,  mu gihe isanganywe abanyamuryango bagera 321. Iki gikorwa cyo kwitorera komite nshya kikaba cyakozwe kuri iki Cyumweru, tariki ya 26 Nzeri 2021,  aho abanyamuryango ba Koperative COPCOM ikorera mumujyi wa Kigali mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Gisozi ahazwi nko mu Gakinjiro ka Gisozi yabonye ubuyobozi mushya, nyuma y’iminsi ivugwamo ibibazo bitandukanye bishingiye ku miyoborere. Kayitare Jérôme ni we watorewe kuyobora…

SOMA INKURU