Hirya no hino mu Rwanda hagaragara abakora uburaya b’igitsina gore ndetse n’abagabo cyangwa abasore bitwa abapfubuzi ndetse n’abandi basa nk’abatamenyerewe mu Rwanda bazwi ku izina ry’abatiganyi bagaragara cyane mu mujyi wa Kigali, ariko abagana aba bose bakaba baburirwa kuko virusi itera SIDA ivuza ubuhuha.
Mu kiganiro Dr Athanase Rukundo, ‘Senior Director of Programs at HDI’ yahaye abanyamakuru barwanya SIDA bibumbiye muri ABASIRWA, yabatangarije ko abakora umwuga wo kwigurisha baba bafite ibyago byinshi byo kwandura SIDA ndetse ibi bikanatuma n’ababagana nabo ibi byago biba bitabasize.
Ati “Niyo mpamvu akenshi usanga abakora uburaya tubaha imiti ibarinda kwandura virusi itera SIDA (Pre prophylax) bakaba bayinywa igihe cyose bakiri mu buraya kuko bahura n’abantu banyuranye kandi akenshi nta cyemezo yifatira mu buryo bwo gukora imibonano mpuzabitsina.”
Dr Athanase akaba yarasabye abanyamakuru barwanya SIDA kongera ingufu muri gahunda zo gukangurira abakora uburaya ndetse n’ababagana kwirinda ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA.
Imibare yerekana uko ubwandu bwa VIH SIDA buhagaze mu bakora uburaya ndetse no mu batinganyi
Abakora uburaya ntibakozwa ibyo kwirinda kwandura no kwanduza VIH SIDA
Abagore bakora uburaya banyuranye batuye mu murenge wa Gikondo, mu karere ka Kicukiro, harimo uwitwa Kaliza Anete yatangaje ko kuba amafaranga yarabuze kubera Covid-19, umugabo umugannye aza ategeka, kuko uwo bahaye agakingirizo ntakemere kandi afite amafaranga ye ntacyo barenzaho, ngo cyane ko umubare w’ababagana wagabanutse.
Ati “Njye mfite abana banjye babiri na murumuna wanjye tubana, nishyura inzu y’ibihumbi makumyabiri na bitanu, tugomba kurya kandi neza ku buryo n’umukiriya uje nawe mugaburira nkamwibagiza izindi ndaya, rero umugabo ntiyaza anzaniye amafaranga ye, ambwira ko ibya agakingirizo atabikozwa ngo njyeho nijijishe kandi hari igihe iyo mwemereye gukorera aho nta gakingirizo ahinduka umukiriya wanjye uhoraho ndetse akanapangira bagenzi be, akazi kakajyenda neza”.
Kaliza ashimangira ko ibyo kwandura virusi itera Sida cyangwa kuyanduza ntacyo bimubwiye, ngo dore ko aheruka kwipimisha SIDA atwite umwana muto, ubu afite imyaka itatu, ashimangira ko kugeza ubu atazi uko ahagaze ariyo mpamvu atajya kwiyicira akazi.
Bagwire Liliane nawe akaba yicuruza, we yashimangiye ko kuva Covid-19 yagera mu Rwanda abantu bose amaze kuryamana nabo nta numwe wari wakoresha agakingirizo.
Ati “Njye nayobewe niba Covid-19 ari indwara yaje ije kumara ubwoba abagabo bwo kwandura SIDA, ubona aba papa bafite abagore nta bwoba bwo kumanukira aho bafite, abasore nabo ntibasigaye, gusa hari umunyamahanga twaryamanye mu kwezi kwa gatanu numva ubwoba buranyishe, ntinya kujya kwipimisha, ariko menye uko buriya buryo bwo kwipima bukora nabikora pe”.
Bagwire yakomeje asaba Minisiteri y’Ubuzima kubafasha ikabaha udukoresho dukoreshwa mu kwipima virusi itera Sida ku buntu, ngo kuko muri iki gihe abagabo babagana ntibagishaka kwambara agakingirizo kandi abakiriya barabuze, ngo ntiwakwangira uwa mbere, uwa kabiri, uwa gatatu, ngo inzara n’ibindi bibazo ntiyabona aho abikwiza. ngo ariko bahawe uburyo bwo kwipima bo ubwabo n’umukiriya uje bakamwipimira byagabanya ibyago byo kwanduzanya virusi itera Sida.
Twabibutsa ko mu mwaka wa 2015 abakoraga uburaya muri bo 45.8 bari baranduye virusi itera SIDA, kuri ubu bageze kuri 35.5, mu gihe abagabo baryamana bahuje igitsina (abatinganyi) ubushakashatsi bwakozwe muri 2020 bwerekanye ko abanduye virusi itera SIDA ari 4,3 umujyi wa Kigali ukaba uri ku isonga.
NIKUZE NKUSI Diane