Imitungo ya vice perezida wa Guinée équatoriale igiye kugurwamo inkingo

Inzego z’ubutabera za Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko miliyoni 26.6 z’amadolari yafatiriwe avuye mu mitungo ya Visi Perezida wa Guinée équatoriale, akaba n’umuhungu wa Perezida w’icyo gihugu, agiye gukoreshwa hagurwamo inkingo za Covid-19. Ayo mafaranga ya Teodorin Nguema Obiang Mangue azakoreshwa hagurwa inkingo n’ibindi bikoresho by’ubuvuzi bizoherezwa muri Guinée équatoriale. Obiang yahatiwe kugurisha inzu igezweho yari afite ahitwa Malibu muri California. Imodoka ye yo mu bwoko bwa Ferrari, imikufi n’ibindi bikoresho by’urwibutso by’umuhanzi Michael Jackson byaragurishijwe ngo harangizwe ibibazo yari afitanye n’ubuyobozi bwa Amerika, nyuma yo gushinjwa ibyaha…

SOMA INKURU

Perezida Kagame yatangaje impamvu yizera urubyiruko

Kuri uyu wa mbere tariki 20 Nzeri 2021, mu kiganiro  “The Path Way” gitegurwa n’Umunya-Ghana, Dr. Fred Swaniker washinze Kaminuza Nyafurika y’Ubuyobozi, kibanda ku guteza imbere urubyiruko rwa Afurika, Perezida Paul Kagame wari wakitabiriye yatangaje ko urubyiruko arufitiye icyizere kuko ari ubuzima bw’igihugu bw’ejo. Muri iki kiganiro, Dr. Fred Swaniker yagiye abaza ibibazo bitandukanye Perezida Kagame, cyane cyane ibyerekeye urubyiruko, aho yamubajijie impamvu aha agiciro urubyiruko ndetse akarwizera cyane, kuko usanga ruri mu myanya ikomeye y’ubuyobozi. Mu kumusubiza, Perezida Kagame yavuze ko iyo uvuga urubyiruko uba uvuga ubuzima bw’igihugu n’ahazaza…

SOMA INKURU