Perezida Kagame yatangaje impamvu yizera urubyiruko


Kuri uyu wa mbere tariki 20 Nzeri 2021, mu kiganiro  “The Path Way” gitegurwa n’Umunya-Ghana, Dr. Fred Swaniker washinze Kaminuza Nyafurika y’Ubuyobozi, kibanda ku guteza imbere urubyiruko rwa Afurika, Perezida Paul Kagame wari wakitabiriye yatangaje ko urubyiruko arufitiye icyizere kuko ari ubuzima bw’igihugu bw’ejo.

Muri iki kiganiro, Dr. Fred Swaniker yagiye abaza ibibazo bitandukanye Perezida Kagame, cyane cyane ibyerekeye urubyiruko, aho yamubajijie impamvu aha agiciro urubyiruko ndetse akarwizera cyane, kuko usanga ruri mu myanya ikomeye y’ubuyobozi.

Mu kumusubiza, Perezida Kagame yavuze ko iyo uvuga urubyiruko uba uvuga ubuzima bw’igihugu n’ahazaza harwo, ndetse ko aribo nkingi cyubakiyeho ubuzima bw’ejo na cyane ko aribo baba bazabubamo.

Yagize ati “Iyo uvuga ejo hazaza, uba uvuga abazaba muri ubwo buzima bw’ahazaza cyangwa abazahubaka, uba uvuga kandi abakiri bato muri iki gihe. Ibyo rero bivuze ubuzima bw’igihugu. Ahazaza h’igihugu hazubakwa n’urubyiruko, gutekereza ku rubyiruko ni ugutekereza ejo hazaza.”

Dr. Swanika yamubajije icyo yumva abayobozi ba Afurika bakora kugira ngo bafashe urubyiruko gukomeza gutera imbere no ku rufungurira imiryang0.

Perezida Kagame yamusubije ko buri muyobozi wa Afurika afite uko akora ibintu mu buryo bwe, bamwe bagatera imbere abandi bagakomeza gusindagira, ariko nyuma y’ibyo igikwiriye kwitabwaho ari uguhera ku byo bafite batekereza ejo hazaza.

Yagize ati “Dushobora gukora ibintu mu buryo butandukanye, bamwe bakagera kure kuruta abandi, ibyo bigaterwa n’impamvu nyinshi ziterwa n’uburyo butandukanye abantu bakoreramo. Ariko mpora nizeye ko inshingano z’abantu zidatakarira mu gihe bibanda kuri byo bakibagirwa gutekereza kuri ejo hazaza.”

“Gusa icyo abayobozi twagakwiye kuba dutekerezaho ni ibyo dufite, ibyo tubona, ibyo twumva muri ako kanya, ariko tukabirebera mu ndorerwamo y’imyaka myinshi iri mbere. Rero biragoye ko wakora ibyo udateje imbere urubyiruko nkuko twabisubiyemo kenshi, ngo ubahe amahirwe azabahindura kandi agahindura n’ahazaza.”

Perezida Kagame yakomeje avuga ko kugira ngo abantu bagere ku bintu bikomeye mu gihe kizaza, bakwiye kubanza gutunganya ibyoroheje.

 

ubwanditsi@umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.