Imitungo ya vice perezida wa Guinée équatoriale igiye kugurwamo inkingo


Inzego z’ubutabera za Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko miliyoni 26.6 z’amadolari yafatiriwe avuye mu mitungo ya Visi Perezida wa Guinée équatoriale, akaba n’umuhungu wa Perezida w’icyo gihugu, agiye gukoreshwa hagurwamo inkingo za Covid-19.

Ayo mafaranga ya Teodorin Nguema Obiang Mangue azakoreshwa hagurwa inkingo n’ibindi bikoresho by’ubuvuzi bizoherezwa muri Guinée équatoriale.

Obiang yahatiwe kugurisha inzu igezweho yari afite ahitwa Malibu muri California. Imodoka ye yo mu bwoko bwa Ferrari, imikufi n’ibindi bikoresho by’urwibutso by’umuhanzi Michael Jackson byaragurishijwe ngo harangizwe ibibazo yari afitanye n’ubuyobozi bwa Amerika, nyuma yo gushinjwa ibyaha bya ruswa no kubona amafaranga binyuranyije n’amategeko.

Amasezerano bagiranye avuga ko hari miliyoni 10.3 z’amadolari azasigara mu isanduku ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gihe andi azahabwa imiryango nterankunga n’ibindi bikorwa byungukira abaturage ba Guinée équatoriale.

Loni izahabwa miliyoni 19.25 z’amadolari azagurwamo nibura inkingo zizakingira ibihumbi 600, mu gihe andi miliyoni 6.35 z’amadolari azahabwa imiryango nterankunga ifite porogaramu zijyanye n’ubuzima muri Guinée équatoriale.

 

NIYONZIMA Theogene


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.