Urubanza rusubitswe inshuro 7 ruvugwamo kunyereza asaga miliyari

Mu Rukiko Rwisumbuye rwa Gasabo kuwa Gatanu tariki ya 10 Nzeri 2021 hari kubera urubanza rw’abantu baregwa kunyereza asaga miliyari  ya koperative COPCOM ariko rurasubikwa, izi nyubako za COPCOM ziherereye mu gakinjiro ka Gisozi mu mujyi wa Kigali. Urubanza ruregwamo abantu 18 baregwa kunyereza umutungo wa Koperative COPCOM yo mu Gakinjiro ka Gisozi, icururuza ibikoresho by’ubwabatsi. Ni urubanza rusubitswe inshuro 7, rwagiye rusubikwa kubera impamvu zitandukanye harimo n’izatewe n’icyorezo cya Covid-19 n’izituruka ku baburanyi. Nta munsi n’umwe uru rubanza rwasubitswe biturutse ku impamvu z’Urukiko. Abaregwa bose baburana ibyaha bifitanye isano n’ibimunga…

SOMA INKURU

Nyuma y’igihe kitari gito hahwihwiswa ko agiye kwegura byarangiye abikoze

Kuri iki Cyumweru tariki 12 Nzeri 2021, nibwo uwari Umunyamabanga mukuru w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA, Uwayezu Francois Regis yandikiye umuyobozi wayo, Mugabo Nizeyimana Olivier amumenyesha ko guhera tariki 12 Ukwakira 2021 azaba yahagaritse inshingano ze. Iyi baruwa yo kwegura iragira iti “Mbandikiye mbamenyesha ko neguye ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA. Ni umwanzuro nafashe ku giti cyange, tariki ya 12 Nzeri 2021 niwo munsi wange wa nyuma w’akazi.” Uwayezu Francois Regis yashimye igihe cy’imyaka itatu yari amaze muri FERWAFA, yongeraho ko mu gihe yazakenerwa bazamwegera agatanga umusanzu. Ati “Nejejwe…

SOMA INKURU

Abafite moto zikoresha amashanyarazi barabangamiwe

Nyuma y’iminsi mu Rwanda hatangiye gukoreshwa moto zikoresha amashanyarazi, bamwe mu bamotari bazikoresha barinubira ko batabasha kujya mu bice byo hanze ya Kigali kubera ko ntaho kuzicaginga babona. Ni mu gihe u Rwanda rwihaye gahunda yo guteza imbere ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi, hirindwa imyuka yangiza ikirere ikunze gusohorwa n’ibinyabiziga bikoresha ibikomoka kuri peteroli. Bamwe mu bamotari bakorera mu Mujyi wa Kigali bakoresha moto z’amashanyarazi, babwiye IGIHE ko babangamirwa n’uko batabasha kugera mu Ntara bitewe n’imiterere ya bateri za moto zabo. Umumotari Nzabamwita Faustin yagize ati “ Sitasiyo ziduha amashanyarazi akoreshai zi…

SOMA INKURU

Tanzania: Hakozwe impinduka zikomeye muri guverinoma

Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan yakoze impinduka muri Guverinoma, ashyiraho Abaminisitiri bane bashya n’Intumwa Nkuru ya Leta. Muri izi mpinduka zakozwe ku wa 12 Kanama 2021, Dr Stergomena Tax yagizwe Minisitiri w’Ingabo asimbura Elias Kwandikwa witabye Imana ku wa 2 Kanama 2021. Undi washyizwe mu mwanya ni January Makamba wagizwe Minisitiri w’Ingufu asimbuye Dr Medard Kalemani. Perezida Samia Suluhu yagize kandi Prof Makame Mbarawa Minisitiri w’Umurimo n’Ubwikorezi asimbuye Prof Makame Mbarawa, ni mu gihe Dr Ashatu Kijaji yagizwe Minisitiri w’Itumanaho n’Itangazamakuru asimbuye Dr Faustine Ndugulile. Uretse Abaminisitiri, Perezida Samia…

SOMA INKURU