RWAMREC (Umuryango uharanira iterambere ry’uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’abagore n’abagabo binyuze mu guteza imbere imyumvire n’imyitwarire y’abagabo mu gufata iya mbere barwanya ihohoterwa), yatangije gahunda ya Bandebereho mu buryo bw’igerageza muri 2013, ku bufatanye n’ikigo cy’ubuzima (RBC), Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango n’umushinga Promundo w’abanyamerika.
Iyi gahunda yageragerejwe mu turere twa Musanze, Nyaruguru, Karongi na Rwamagana, aho bahitagamo umuryango bagendeye ku kuba umugore atwite cyangwa bafite umwana uri mu minsi 1000 kugeza ku bafite umwana w’imyaka 5, ikaba yari igamije kurwanya ihohoterwa ndetse no guteza imbere imibereho myiza y’umuryango binyuze mu biganiro aho bigishaga haherewe ku mugabo mu bindi bihe inyigisho zigahabwa bombi.
Nyuma y’igerageza rya Bandebereho, ubushakashatsi bwakozwe bwerekanye ko ihohoterwa rikomeretsa hagati y’ abashakanye ryamanutse ku kigero cya 35%, irishingiye ku mitungo rimanuka kuri 28%, naho irishingiye ku gitsina rigabanuka kuri 33%.
Umuyobozi wa RWAMREC, Rutayisire Fidele yatangaje ko Bandebereho yabaye igisubizo cyo guhangana n’ihohoterwa, akaba yifuza ko yaba gahunda leta ishyiramo imbaraga igakwizwa mu turere twose tugize u Rwanda ikamanuka kugeza mu midugudu.
Ati ” Nizeye ko bizagerwaho kuko leta ari umufatanyabikorwa wacu, yumva iyi gahunda ya Bandebereho kandi n’umusaruro yagize ku muryango nyarwanda urigaragaza”.
RWAMREC na Promundo bakoreye igerageza gahunda ya Bandebereho mu ngo 1199, isuzumwa mu gihe cy’amezi 21, bigaragara ko ihohoterwa rikorerwa abagore ryagabanutse mu buryo bufatika hamwe n’ibihano bibabaza abana, ndetse n’umubare w’abagabo bita ku bagore babo mu gihe batwitwe, abita ku bana bato wazamutse, bituma habaho ubwumvikane mu miryango, abagabo bava ku izima ryo kumva ari abatware ntacyo bakora mu kazi ko mu rugo.
NIKUZE NKUSI Diane