Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu bwashyizeho amarushanwa mu mirenge y’icyaro n’iy’umujyi yo kurwanya umwanda kandi abazahiga abandi bashyiriweho igihembo cy’imodoka. Utugari twabaye indashyikirwa twarahembwe, hagezweho irushanwa ry’imirenge Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu bushyizeho icyo gihembo nyuma yo guhemba utugari twa Karambo mu Murenge wa Kanama, na Nsherima mu Murenge wa Bugeshi twabaye indashyikirwa mu bikorwa bitandukanye. Nzabonimpa Deogratias umuyobozi w’akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu akaba avuga ko Karambo yabaye iya mbere mu gukusanya ubwisungane mu kwivuza mu karere no mu ntara y’Iburengerazuba, na ho Nsherima ni akagari gafite umudugudu utarangwamo…
SOMA INKURUMonth: August 2021
U Rwanda rukomeje kubona inkingo, icyizere mu guhangana na covid-19
Muri iki gitondo tariki 19 Kamena 2021, ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali, u Rwanda rwakiriye inkingo za covid-19 zo mu bwoko bwa Sinopharm zisaga ibihumbi 200 zatanzwe n’u Bushinwa. Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije, yavuze ko bagiye kuzifashisha bakingira abafite mu myaka 30 kuzamura dore ko nko mu mujyi wa Kigali, abari hejuru y’imyaka 40 bamaze gukingirwa. Yagize ati “Ni igikorwa cyiza kigaragaza ubutwererane hagati y’ibihugu byombi. Abo dukingira cyane cyane ubu ni abari mu buzima busanzwe bw’akazi kuko abantu bakuru twamaze kubakingira. Birumvikana ko hari abandi baba baracikanye na…
SOMA INKURUIkizagenderwaho mu kwemererwa gukurikira amarushanwa ya Afrobasket 2021
Abategura irushanwa ry’Igikombe cya Afurika ‘Afrobasket 2021’ kizabera mu Rwanda kuva tariki ya 24 Kanama kugeza ku ya 5 Nzeri 2021, batangaje ko abafana bipimishije kandi bafite ibisubizo byerekana ko batarwaye COVID-19, bemerewe kureba imikino muri Kigali Arena. U Rwanda ruzakira Igikombe cya Afurika cya Basketball mu bagabo kigiye kuba ku nshuro ya 30, ruri mu itsinda A hamwe na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Angola na Cap-Vert. Abashinzwe gutegura iri rushanwa batangaje ko abafana bipimishije COVID-19 ndetse bafite ibisubizo byerekana ko ari bazima bazaba bemerewe kwitabira iyi mikino. Amabwiriza…
SOMA INKURUNyanza: Ubuzima bwuzuye umuhangayiko ku bangavu babyaye
Abana basambanyijwe bari hagati y’imyaka 15-18 bikabaviramo kubyara, batuye mu karere ka Nyanza, mu murenge wa Mukingo, akagari ka Kangwa, umudugudu wa kagwa batangaje ko babayeho mu buzima bushaririye hamwe n’abana babo. Aba bangavu batangaza ko ubu buzima bushaririye babushorwamo n’ababyeyi babo aho kubona umwenda wo kwambara n’umwana, icyo kurya, agasabune, amavuta n’ibindi bikoresho nkenerwa ari ikibazo gikomeye, aho ababyeyi babo babibima ahubwo bakabatoteza babategeka gusanga abo babyaranye. Umwe muri bo yagize ati “Mbana n’ababyeyi banjye bombi ariko sinshobora gufata ku isabune baguze ngo mfure imyenda y’umwana cyangwa mukarabye, bahita…
SOMA INKURUMusanze: Bane bakekwaho urupfu rw’umusore batawe muri yombi
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yataye muri yombi abantu bane bakekwaho uruhare mu rupfu rwa Gad Habimana wari utuye mu mujyi wa Musanze. Uyu musore bivugwa ko yaburiwe irengero tariki 13 Kanama 2021, ubwo yavaga mu mujyi wa Musanze yerekeje Kidaho mu karere ka Burera kugurisha mudasobwa ye. Umuryango we warategereje uramubura, bakomeza kumushakisha ariko baraheba. Bivugwa ko urupfu rwe rwaje kumenyekana ubwo habonekaga umuntu ufite telefone n’imyenda ya nyakwigendera agiye kuyigurisha, yabazwa aho nyira byo ari akavuga ko yapfuye. Polisi y’u Rwanda ibinyujije kuri Twitter, yatangaje ko bane mu…
SOMA INKURUPerezida wa Afurika muri bake utunguranye nyuma yo gutsindwa
Perezida wa Zambia ucyuye igihe, Edgard Lungu ku ikubitiro yari yanze kwemera ibyavuye mu matora, ariko ejo hashize kuwa Mbere tariki 16 Kanama 2021, yavuye ku izima ndetse akora ibikorwa na bake mu ba perezida ba Afurika iyo batsinzwe amatora. Kuri Twitter ya Edgard Lungu yashimiye abaturage ba Zambia bamugiriye icyizere mu mwaka wa 2015 ndetse na manda ya mbere bamutoreye mu 2016. Ati “Icyo nifuzaga ni ugukomeza gukorera igihugu cyanjye uko nshoboye kandi dufatanyije hari byinshi twagezeho. Yego hari ibibazo byagiye bitwitambika ariko nashimye ubufasha mwagiye mumpa.” Yakomeje agira…
SOMA INKURUImaramatsiko ku mvura igwa ku munsi w’ijyanwa mu Ijuru rya Bikira Mariya
Umunsi w’Ijyanwa mu Ijuru rya Bikira Mariya (Assumption/Assomption) ni umunsi ukomeye ku bakirisitu by’umwihariko abakirisitu Gaturika. Ukaba wizihizwa ku itariki ya 15 Kanama buri mwaka, aho abatari bake bemeza ko uyu munsi imvura igwa, tukaba tugiye kurebera hamwe niba ari ukuri koko ndetse n’impamvu. Mu Rwanda hari abizera ko kuri uyu munsi haba hagomba kugwa imvura benshi bita “imvura ya Bikira Mariya” cyangwa iy’umugisha. Ariko si bose babyizera batyo kuko hari abavuga ko iyo mvura yahozeho n’amadini ya gikirisitu ataraduka. MuRwanda, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda) gifata ndetse…
SOMA INKURUAba-Taliban bagiye kwegukana Afghanistan
45Kabul umurwa mukuru wa Afghanistan, niwo wonyine usigaye mu maboko ya Leta ya Afghanistan, nyuma y’uko Aba-Taliban bigaruriye imirwa y’intara 23 muri 34 zigize Afghanistan, nubwo izindi zisigaye mu maboko ya Leta ariko usanga ari nto, cyangwa zidatuwe cyane. Ni urugamba rutarashwemo isasu na rimwe, umutwe w’Aba-Taliban wigaruriye Jalalabad, Umurwa Mukuru w’Intara ya Nangarhar, uri mu bice bya nyuma byagenzurwaga na Leta. Uyu mujyi watumye Aba-Taliban bagenzura imijyi yose ikomeye, ndetse n’inzira zose zihuza Afghanistan idakora ku Nyanja na Pakistan, kimwe mu bihugu bikorana ubucuruzi bwinshi na Afghanistan. Amakuru avuga…
SOMA INKURUIkindi gihugu cya Afurika cyagaragayemo Ebola
Minisitiri w’Ubuzima muri Côte d’Ivoire, Pierre N’Gou Dimba yatangaje ko nyuma y’imyaka 25 nta Ebola irangwa muri iki gihugu, habonetse umukobwa w’imyaka 18 uyifite, wari uherutse mu gihugu cya Guinea. Akimara kuboneka, yahise ajyanwa mu bitaro byihariye mu mujyi wa Abidjan kuvuruirwayo. Umuryango Mpuzamahanga wita ku Buzima (OMS) watangaje ko uwo mukobwa yinjiye muri Côte d’Ivoire tariki 12 Kanama ari nabwo yahise afatwa ibizamini. Igihugu cya Guinea uwo mukobwa yari avuyemo, kiri mu byo mu burengerazuba bwa Afurika byibasiwe na Ebola hagati ya 2014 na 2016. Mu mezi ane ashize…
SOMA INKURUZambia hashobora kuba impinduka mu bimenyerewe mu matora y’Afurika
Nubwo amajwi yose atarashyirwa hanze y’amatora yabaye ejo hashize, amahirwe menshi ari guhabwa utavuga rumwe n’ubutegetsi Hichilema wigeze gutsindwa na Edgar Lungu mu matora yo mu 2016, aho hanavuzwe ko habayemo kwiba amajwi. Mu majwi y’agateganyo yatangajwe na Komisiyo y’Amatora kuri uyu wa 14 Kanama 2021, yagaragaje ko muri site z’itora 15 mu 156 z’iki gihugu, umuherwe Hakainde Hichilema w’imyaka 59, umukandida w’Ishyaka United Party for National Development (UPND) ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Zambia, yagize amajwi 171.604 mu gihe Edgar Lungu umaze imyaka itanu ayobora Zambia yagize 110.178. Ishyaka riri…
SOMA INKURU