Akarere ka Rutsiro ni kamwe mu tugize intara y’Iburengerazuba, kakaba kwibasirwa n’ikiza cy’inkuba, aho mu bihe by’imvura tugiye kwinjiramo abaturage bo muri aka gace bahura n’ihungabana rikomeye, bibaza utahiwe gukubitwa n’inkuba, dore ko abo itishe ibatera ubumuga bukomeye, ibi byose bakabishinja ibiciro bihanitse by’imirindankuba. Abaturage bo muri aka karere ka Rutsiro batangaza ko batazi iherezo ryabo n’inkuba, kuko icyakayibarinze ariwo umurindankuba ufite ibiciro bihanitse, kandi ibi aba baturage batangaza ntibinyuranye n’iby’Umuyobozi w’akarere avuga. Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro, MAdame Ayinkamiye Emelance yunze mu ry’abaturage, aho yemeje ko umurindankuba nyawo atari pirate,…
SOMA INKURUMonth: August 2021
Gisozi: Fuso yacitse feri ihitana abantu
Mu kagari ka Musezero, mu murenge wa Gisozi, mu karere ka Gasabo, habereye impanuka ikomeye y’imodoka yo mu bwoko bwa Fuso yari yacitse feri igwa hejuru y’inzu eshatu, ihitana abantu babiri barimo umugore wari umucuruzi n’umuzamu we wacungaga butike. Ahagana saa Munani z’ijoro kuri uyu wa Kabiri tariki ya 31 Kanama 2021, nibwo iyi Fuso yarenze umuhanda igwa ku nzu ziri munsi yawo. Inzu zangiritse harimo iyacururizwagamo inyama, iduka ndetse n’inzu yari ituwemo n’umuryango w’abantu batatu. Iyi modoka yari ipakiye ibiti byinshi ikimara kugwa hejuru y’izi nyubako, umubyeyi witwa Mukeshimana…
SOMA INKURUAbatwara ibinyabiziga banyoye inzoga akabo kashobotse
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere taliki ya 30 Kanama ku kicaro cya Polisi mu karere ka Nyarugenge, umurenge wa Rwezamenyo Polisi yeretse itangazamakuru abantu 33 bafashwe batwaye ibinyabiziga banyoye ibisindisha. Aba bose bafashwe mu masaha ya nijoro kuva taliki ya 26 Kanama kugeza mu ijoro rya tariki ya 29 Kanama. Nsengiyumva Mutangana Paul ni umwe mu beretswe itangazamakuru, yemeye ko ku mugoroba wa tariki ya 29 Kanama ubwo yarimo kurya muri resitora i Kabuga mu Karere ka Gasabo yafashe icupa rimwe ry’inzoga arimo gusomeza ibiryo ariko aza gutungurwa…
SOMA INKURUYasoje uruzinduko rw’iminsi ibiri yagiriraga mu Rwanda
Kuri uyu wa Mbere, Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed yasoje uruzinduko rw’akazi yarimo mu Rwanda kuva kuri iki Cyumweru. Ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali, Dr Abiy Ahmed yaherekejwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’ubutwererane, Dr Vincent Biruta. Muri uru ruzinduko, minisitiri w’intebe wa Ethiopia yagiranye ibiganiro na perezida Paul Kagame waraye amwakiriye mu biro bye muri village Urugwiro. Nyuma y’ibi biganiro, Dr Abiy Ahmed abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter yashimiye perezida Kagame uburyo we n’intumwa yari ayoboye bakiriwe neza, anatangaza ko bagiranye ibiganiro byiza byibanze ku bufatanye bw’ibihugu…
SOMA INKURUUmugore warogoye ubukwe bw’umugabo wamutanye abana yijejwe ubutabera
Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye, yatangaje ko inzego z’ubutabera zinjiye mu kibazo cy’umugabo uvugwaho kwiba abana yabyaranye n’umugore babanaga mbere ariko batarasezeranye, akaza gukimbirana na we ubwo yamusangaga mu rusengero agiye gusezerana n’undi. Iyi nkuru ikomeje kwibazwaho yagiye ahagaragara kuri iki cyumweru. Amashusho yanyujijwe ku muyoboro wa Youtube wa Afrimax TV yerekana umugore uvuga ko yitwa Dukuzumuremyi Janvière ava mu murima igitaraganya ubwo yari ahamagawe n’uwamubwiye ko umugabo we witwa Niyonsaba Innocent agiye gusezerana. Uwo mugabo ngo babyaranye abana batanu birangira amutanye batatu abandi babiri arabatwara. Ubwo yajyaga gusezerana n’undi mugore…
SOMA INKURUKigali: Ivuriro ryavugwagaho umwanda na serivisi mbi ryafunzwe
Ibyishimo ni byose mu baturage bo Kagari ka Karamako mu Murenge wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge nyuma y’aho Minisiteri y’ubuzima n’Akarere Nyarugenge bifungiye Poste de santé yitwa Ubutabazi kubera gukorera ahantu hatujuje ubuziranenge. Mu cyumweru gishize nibwo abakozi ba Minisiteri y’Ubuzima n’ab’Akarere ka Nyarugenge bakoze ubugenzuzi muri iyi Poste de santé basanga hari ibyo itujuje bahita bayifunga Bamwe muri bo babwiye IGIHE ko bishimiye ko iri vuriro rifungwa bitewe n’uko ryari rito ndetse rikaba ryarabahaga serivisi mbi. Mukabatesi Chantal, yagize ati “Twumvise ko ryafunzwe biradushimisha. None se koko wowe…
SOMA INKURUMali: Uwari Perezida wahiritswe ku butegetsi yemerewe kuva iwe
Bah N’Daw wahoze ari Perezida w’inzibacyuho wa Mali agahirikwa ku butegetsi, yemerewe kuva mu rugo rwe nyuma y’amezi agera kuri ane ahiritswe ku butegetsi n’igisirikare. Bah N’Daw yahiritswe ku butegetsi na colonel Assimi Goïta mu mpera za Gicurasi uyu mwaka. Ni ihirikwa ry’ubutegetsi rya kabiri ryari ribaye muri Mali nyuma y’irindi ryabaye muri Kanama umwaka ushize. Perezida N’Daw na Minisitiri w’Intebe we, Moctar Ouane bahise bafungwa n’igisirikare, nyuma basubizwa mu ngo zabo ariko bakomeza gucungirwa hafi ku buryo batari bemerewe kuhava. RFI yatangaje ko kuri uyu wa Gatanu, ubutegetsi bwabakuriyeho…
SOMA INKURUGatsibo: Hashyinguwe imibiri y’abatutsi bishwe muri Jenoside
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 28 Kanama 2021, i Kiziguro mu Karere ka Gatsibo mu Burasirazuba hashyinguwe mu cyubahiro imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside ikajugunywa mu cyobo. Imibiri ishyingurwa yose ni iyakuwe mu cyobo kiri i Kiziguro irenga 5,000 ndetse n’umubiri umwe wabonetse n’indi 15 yari ishyinguwe n’imiryango y’abarokotse mu ngo zabo mu mirenge itandukanye. Urwibutso rwa Kiziguro rwari rusanzwe ruruhukiyemo imibiri y’Abatutsi 14,854 ruracyubakwa ku buryo ruzagaragaza amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari komini Murambi Hari kandi indi mibiri 253 yari mu rwibutso rwa Bugarura mu…
SOMA INKURUOMS yagize icyo isaba ibihugu bikize ku bijyanye n’inkingo za covid-19
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima OMS rikomeje gusaba ko habaho ubufatanye hagati y’ibihugu bikize n’ibikennye mu kubona inkingo, nk’umuti wo gutsinda Covid-19. Mu Rwanda, abaturage bashima imbaraga Leta ishyira mu kurengera ubuzima bwabo, ishakisha inkingo hirya no hino. Ibikorwa byo gukingira abaturage icyorezo cya Covid-19 birakomeje hirya no hino mu gihugu, mu Mujyi wa Kigali ho ubu harimo gutangwa dose ya kabiri. Abaturage bashima imbaraga u Rwanda rukomeje gushyira mu kubonera inkingo abaturage. Twizeyimana Nasuru ati “Covid iragenda ihitana abantu benshi, kuba twikingije bituma umuntu yumva afite umutekano. Leta…
SOMA INKURUKarongi: Barishimira ibikorwa remezo biri kuzamura umujyi nyaburanga wabo
Abatuye mu mujyi wa Karongi basanga ibikorwa remezo by’iterambere birimo kuhubakwa nk’imihanda bizarushaho guteza imbere ubukerarugendo busanzwe buhakorerwa, dore ko ari ku Kiyaga cya Kivu. Karongi ni akarere k’imisozi miremire, kuba gakora ku Kiyaga cya Kivu by’umwihariko Umujyi wa Karongi ni kimwe mu bituma gahinduka akarere k’ubukerarugendo. Amahirwe y’ishoramari n’ubukerarugendo agaragara ubu atuma ubutaka buri mu nkengero z’ikiyaga cya kivu bugira agaciro nk’uko bamwe mu bahaturiye babyemeza. Masengesho Pascal ati “Kera nkimenya ubwenge nasanze ubutaka bw’aha Karongi by’ubwihariko hano iruhande rw’ikivu nasanze ari ubutaka budafite agaciro ntabwo abantu babuhingaga kuko…
SOMA INKURU