Abakobwa ba Obama bavugwaho ibintu bitandukanye kimwe n’umuryango w’uyu mugabo uri mu bikomerezwa iy’isi ifite bamwe bati uwitwa nyina siwe wababyaye kuko ntiyashobora kubyara n’umugabo bahinduyemo umugore, abandi bakagaruka ku buryo aba bakobwa ari ibirara banywa itabi banatwara inda. Umuntu wese ukimauk kuvuka umaze guca akenge icyo atangira gutekereza ni uko yatera imbere akagira umuryango ukomeye n’abazawukomokaho bagakomera. Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika wa 44 akaba uwa mbere w’umwirabura wabayeho, Barak Obama yasezeranye n’umufasha we Michelle Obama kuwa 03 Ukwakira 1992 ariko baza gutinda kubona urubyaro bitewe n’uko…
SOMA INKURUMonth: July 2021
Ruhango: Yakoreye ikizamini cya leta mu bitaro
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 20 Nyakanga 2021, ni bwo mu Rwanda hatangiye ibizamini bya Leta bisoza amashuri y’icyiciro rusange n’ayisumbuye, umukobwa w’imyaka 20 wiga mu rwunge rw’Amashuri rwa Gisari mu Murenge wa Kinazi, we yagikoreye mu bitaro. Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurera Valens, yatangaje ko bamushyiriye ikizamini mu bitaro kugira ngo adacikanwa akavutswa uburenganzira bwe kandi yarize. Yavuze ko hashize iminsi itatu abyaye ariko uruhinja rwe rwavukanye ibibazo rukaba rugikurikiranwa n’abaganga. Ati “Ni umwana w’imyaka 20 waterewe inda mu rugo iwabo, arangije mu wa gatatu w’amashuri yisumbuye. Twaramufashije…
SOMA INKURUAbana bo mu muhanda barataka inzara, dore icyo ubuyobozi butangaza
Abana baba mu muhanda babarizwa mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Muhima, barataka inzara nyuma y’uko Umujyi wa Kigali ushyizwe muri gahunda ya Guma mu rugo aho bakuraga ibibatunga hagafungwa. Umujyi wa Kigali washyizwe muri Guma mu rugo n’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 14 Nyakanga, aho kubera ubwiyongere bwinshi bwa Covid-19 washyizwe muri iyi gahunda n’utundi turere umunani. Iyi gahunda yatangiye kubahirizwa ku wa 17 Nyakanga, yagize ingaruka zikomeye ku bana baba mu muhanda kuko usanga batunzwe n’ibiryo bisigara muri za Restaurants ubu zafunze. Bamwe mu bana baganiriye na…
SOMA INKURUMenya uturere tutabonetse ubwandu bushya bwa covid-19 n’aho umubare watumbagiye
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 Nyakanga 2021, Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko ibikorwa byo gupima covid-19 byakozwe mu buryo budasanzwe, aho byakorewe kuri buri kagari nibura hapimwa 15% by’abagatuye. Hafashwe ibipimo 50.880 byagaragayemo abantu 1.997 banduye. Ubwandu bwabonetse mu gihugu bwatumye abamaze kwandura bagera ku 54.549 mu gihe abamaze gupfa bo ari 638. Kuri uyu munsi abakize ni 976, umubare watumye muri rusange bagera ku 38.186. Nyanza, Karongi, Rwamagana na Rutsiro niho hatigeze haboneka ubwandu bushya bwa covid-19, ariko byabaye ikinyuranyo k’Umujyi wa Kigali aho umubareuw’abanduye watumbagiye ukagera ku 1391.…
SOMA INKURUIngaruka z’ihindagurika ry’ikirere mu burengerazuba bw’u Burayi zikomeje kwiyongera
Mu bice bimwe na bimwe by’Iburengerazuba bw’u Burayi, mu masaha 24 gusa haguye imvura iba iteganyijwe kugwa muri Nyakanga yose, ari na byo byatumye imyuzure itera imijyi itandukanye yo mu Ntara ya Rhineland-Palatinate mu Budage, mu gihe mu bice nka Cologne, haguye imvura ikubye kabiri isanzwe igwa muri Nyakanga, ibintu byaherukaga mu myaka 100 ishize. Abantu barenga 120 bamaze kwitaba Imana mu Budage n’u Bubiligi, nyuma y’iyi mvura idasanzwe yaguye mu bihugu by’i Burayi, itewe n’ingaruka z’ihindagurika ry’ikirere, nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Ibidukikije mu Budage, Svenja Schulze. Abantu barenga 1000…
SOMA INKURUMINISANTE yahawe amezi atatu yo guhagurukira guhangana n’ingaruka z’itabi
Minisiteri y’Ubuzima yahawe amezi atatu yo kuba yagaragaje umurongo ufatika w’uburyo izakora ubukangurambaga ku ngaruka mbi z’itabi no kuribuza urubyiruko, inasabwa kugaragaza doze z’itabi zemewe mu gihugu hagamijwe kugabanya ingaruka rigira ku barinywa. Uyu mwanzuro ni umwe mu myanzuro yavuye mu isesengura rya raporo ku ishyirwa mu bikorwa rya gahunda yo kugenzura ikoreshwa ry’itabi mu gihugu, abadepite bashyikirijwe, Odette Uwamariya, ku wa 15 Nyakanga 2021. Mu gihe abarengeje imyaka 18 ari bo bemerewe kunywa itabi, Uwamariya yabwiye abadepite ko ubushakashatsi bugaragaza ko hari n’abari mu kigero cy’imyaka 15 barinywa. Uwamariya…
SOMA INKURUNyuma y’imyaka 27 ararangisha abo yaburanye nabo
Imyaka 27 irashize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ibaye, yasigiye Abanyarwanda ibikomere bitandukanye haba ku mubiri no ku mutima, birimo n’ibyatewe n’uko hari abayirokotse baburanye n’imiryango yabo ntibamenye niba barapfuye cyangwa bakiriho. Mu baburanye n’imiryango yabo harimo n’umubyeyi witwa Nyamvura Jacqueline, waburanye n’umuvandimwe we ndetse n’umwana we wari ufite umwaka umwe n’amezi ane. Uyu mubyeyi Jenoside yabaye we n’umuryango we batuye mu Karere ka Kicukiro ahazwi nka Sahara, akaba yari yarashakanye na Kimanuka Théoneste barabyaranye abana batatu. Ubwo Jenoside yabaga, yahungiye muri ETO-Kicukiro akaba ari ho yaburaniye n’umuryango we. Mu…
SOMA INKURURwanda: Umubare w’abandura n’abicwa na Covid-19 ukomeje kwiyongera
Kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 10 Nyakanga, hatangajwe abantu bashya bakize icyo cyorezo 869, batumye umubare w’abamaze kugikira muri rusange ugera ku 32,006 bangana na 67.1% by’abamaze kucyandura. Ni mu gihe abarwayi bashya batangajwe ari 830, batumye abamaze kwandura kuva COVID-19 yagera mu Rwanda bagera ku 47,667. Ikigero cy’ubwandu mu bipimo byafashwe kirabarirwa ku 10%. Abakirimo kwitabwaho n’abaganga baba bari mu bitaro cyangwa mu ngo bagera ku 15,110 barimo 63 barembye. Abamaze guhitanwa n’icyorezo cya COVID-19 kuva cyagera mu Rwanda muri Werurwe 2020 bageze kuri 551 barimo abantu 17 bambuwe ubuzima…
SOMA INKURUU Rwanda ruri kwitegura kwakira inkingo zizwiho ingufu mu guhangana na Covid-19
Leta y’u Rwanda iri kwitegura kwakira inkingo zakozwe n’uruganda rwa Johnson & Johnson rwo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nyuma y’uko impande zombi zigiranye amasezerano azatuma ruhabwa inkingo miliyoni 1,2. Umwihariko w’inkingo za Johnson & Johnson ni uko umuntu aterwa urukingo rumwe gusa, mu gihe umuntu aterwa inkingo ebyiri kuri Pfizer na AstraZeneca zari zisanzwe zikoreshwa mu Rwanda. Ibikorwa by’ikingira byaradindiye cyane mu Rwanda bitewe n’uko rutabonye inkingo rwari rwemerewe zirimo izagomba kuva mu Buhinde ariko icyo gihugu kikazikumira nyuma yo kugira ubwiyongere budasanzwe bwa Covid-19. Ibi byatumye ubwiyongere…
SOMA INKURURusizi: Ibintu bikomeje guhindura ku bambuwe mu bimina
Abaturage 20 bo mu Karere ka Rusizi bandikiye Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, bamusaba kubishyuriza 18.350.000 Frw bambuwe mu bimina birimo icyitwa Blessing n’ikindi cyitwa Ujama byazanywe n’abantu bafite bene wabo mu buyobozi. Muri iyi baruwa aba baturage bagaragazamo ko kuva muri Werurwe 2021 ari bwo mu Karere ka Rusizi hadutse ibi bimina uko ari bibiri. Bagaragazamo ko aba bantu babashishikarizaga kujya muri ibi bimina bababwira ko byemewe mu Karere kandi ko bigamije kuzahura ubukungu bwazahajwe na Covid-19 ndetse ko hari inkunga yaturutse muri Diaspora izabafasha kuzahura ubukungu bwabo. Bemeza…
SOMA INKURU