Polisi yahagurukiye kwibutsa abakoresha umuhanda ingamba zo guhashya Covid-19

Polisi y’u Rwanda ishami ryayo rishinzwe umutekano wo mu muhanda, ku wa Kane tariki ya 17 Kamena 2021, ryatangije ubukangurambaga buzamara icyumweru ku bakoresha umuhanda bose. Ubu bukangurambaga bugamije kubakangurira gukomeza gushyira mu bikorwa ingamba zashyizweho na Leta zigamije kurwanya no gukumira ikwirakwira rya Covid-19, Polisi y’u Rwanda ikabibutsa ko kuzikurikiza ari inshingano za buri muturarwanda. Intego y’ubu bukangurambaga ni ukongera kwibutsa abakoresha umuhanda barimo abatwara imodoka, amapikipiki, abatwara ibinyamitende n’abagenda n’amaguru kwambara neza agapfukamunwa nk’uko bikwiye, gukaraba intoki n’isabune n’amazi meza, kugera mu rugo ku masaha yagenwe, kubahiriza guhana…

SOMA INKURU

Kaminuza n’amashuri makuru byigenga biratungwa agatoki mu kwica ireme ry’uburezi

Inama Nkuru y’Amashuri Makuru na Kaminuza (HEC), yatahuye ko hari Kaminuza n’amashuri makuru byigenga byakiriye abanyeshuri batabikwiriye kuko batatsinze mu cyiciro cy’ayisumbuye. Ubusanzwe umunyeshuri ushoje amashuri yisumbuye aba asabwa kuba yaratsinze amasomo abiri y’ingenzi kugira ngo yemererwe gukomeza muri Kaminuza. Ubuyobozi bw’Inama Nkuru y’Amashuri Makuru na Kaminuza buvuga ko ibisabwa ku mitsindire y’umunyeshuri biba bishingiye kuri porogaramu ashaka gukurikirana muri kaminuza. Urugero nk’umunyeshuri wifuza kwiga icyiciro cya ‘Bachelor’ mu bijyanye n’ubuvuzi asabwa kuba yaragize hagati ya ‘grade’ A na C, mu gihe ushaka kwiga icya ‘diploma’ asabwa kuba afite hejuru…

SOMA INKURU

Politike yo kohereza mu miryango abana bafite ubumuga yatangiye gushyirwa mu bikorwa

Nyuma y’uko tariki 31 Gicurasi 2021, Guverinoma y’u Rwanda yemeje politiki y’abantu bafite ubumuga, kandi muri yo hakaba harimo ingingo ivuga ko umwana wese agomba kurererwa mu muryango, ufite ibyo akeneye gufashwa agafashwa, ariko ari mu muryango, kuri ubu iyi gahunda yatangiye gushyirwa mu bikorwa  aho abana batangiye koherezwa mu miryango yabo. Muri ADAR-Tubahoze ubu hari abana bafite ubumuga bwo mu mutwe 23 harimo 18 bafite imiryango izwi Byatangajwe na Oswald Tuyizere, umuhuzabikorwa wa gahunda yo gufashiriza abafite ubumuga mu miryango mu Nama y’igihugu y’abafite ubumuga, kuri uyu wa 17…

SOMA INKURU

Obamacare yongeye guhabwa agaciro

Obamacare ni gahunda iteganya ko buri munyamerika wese udafite ubundi bwishingizi bw’ubuzima, agomba kwishinganisha muri Obamacare cyangwa agacibwa amande, ariko mu mwaka wa 2017, Inteko ya Amerika yari yiganjemo abo mu ishyaka ry’Aba-Républicain, yasaga nk’iyayitesheje agaciro. Ariko abacamanza barindwi mu icyenda b’Urukiko rw’Ikirenga rwa Amerika, bategetse ko iyi gahunda y’ubwishingizi ya Obamacare igumaho, nyuma y’uko Leta 17 zirangajwe imbere n’iya Texas zari zisabye ko ivanwaho. Ni gahunda izwi nka Affordable Care Act (ACA), ariko yamenyekanye cyane nka Obamacare wanayisinye mu itegeko mu 2010 ubwo yatangizwaga ku mugaragaro, ni uburyo busa…

SOMA INKURU

Butera Knowless mu isura nshya mu muziki

Kuwa w’iki cyumweru turi gusoza tariki 14 Kamena nibwo Butera Knowless yashyize ku isoko Album ye ya gatanu yise ‘Inzora’, iriho indirimbo 11, muri zo harimo iyo  yise “Asante”, anavuga impamvu Aline Gahongayire ariwe muhanzi wenyine ukora indirimbo zihimbaza Imana yifuje ko  bayikorana. Iyi Album kandi iriho indirimbo zirimo ‘Uwo uzakunda’, ‘Akantu’ yakoranye na Social Mula, ‘Up’ yakoranye na Navio na ‘Bado’ yahuriyemo na Ykee Benda bo muri Uganda, ‘Nahise mbimenya’ ye na King James, ‘Confuser’ Platini P, ‘Muzabonana’ na ‘Ikofi’ yahuriyemo Nel Ngabo, Platini P, Igor Mabano na Tom…

SOMA INKURU