Yanenze Imana yatumye abaho imyaka igera ku 129


Umukecuru w’Umurusiya ukuze kurusha abandi ku isi,witwa Koku Istambulova w’imyaka 129 yavuze ko iyi myaka amaze ari igihano cy’Imana kuko yishimye rimwe gusa ubwo yinjiraga mu nzu yiyubakiye nyuma yo kugaruka mu Burusiya avuye muri Kazakhstan aho bari baroherejwe na Stalin washinje abaturage bo mu gace k’iwabo ka Chechen kuba ibyitso by’aba Nazi. Koku yabwiye abanyamakuru bari kumukoraha icyegeranyo ko yahoze yifuza gupfa ariko bitamukundiye ndetse anenga cyane Imana yatumye abaho igihe kinini mu buzima bubi cyane.

Umukecuru w’imyaka 129 wanenze Imana yatumye abaho igihe kirekire

Koku Istambulova ufite imyaka 129 nk’uko bigaragazwa n’impapuro za pansiyo ndetse na pasiporo bye ko yavuze ku wa 01 Kanama 1889,yavuze ko yishimye rimwe ritagira irya kabiri ubwo bagarukaga mu Burusiya bavuye muri Kazakhstan mu myaka 75 ishize.

Mu kiganiro yahaye imwe mu mateleviziyo yo mu gace k’iwabo ka Chechen yavuze ko imyaka amaze ari igihano cy’Imana ndetse yishimye inshuro imwe gusa ubwo yinjiraga mu nzu ntoya yiyubakiye nyuma yo kuva muri gereza. Yagize ati “Urambaza niba hari inshuro nishimye mu buzima?,ni igihe ninjiraga mu nzu ntoya niyubakiye.yari ntoya cyane ariko yari iyanjye.Narayiyubakiye,yari inzu nziza cyane kuko nayimazemo imyaka 60.”

Ku myaka 129 yatangaje ko yanenze Imana yatumye abaho igihe kirekire

Koku yavuze ko Stalin yurije ama gari ya moshi abaturage bo mu gace ka Chechen, abajyana kubafungira muri Kazakhstan muri Gashyantare mu mwaka wa 1944. Koku ari mu bantu bajyanwe nabi muri Kazakhstan bashinjwa kuba ibyitso bya Hitler na stalin

 

IHIRWE Chriss


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.