RRA yorohereje abakoresha EBM

Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) cyatangaje uburyo butandukanye bwo gutanga fagitire za EBM, kugira ngo bafashe abakora ubucuruzi gutanga izemewe kandi  bakoresheje uburyo bubanogeye. Mu buryo bwatangajwe harimo sisitemu ishyirwa muri mudasobwa (Laptop, Desktop, cyangwa Tablet) izwi nka “EBM Version 2.1”, ikaba ishobora gukoreshwa n’abasora banini, abaciriritse cyangwa abandi bose babyifuza. Harimo na “EBM Mobile system” ishyirwa muri telefone igendanwa. Ikaba ifasha umucuruzi gutanga inyemezabuguzi mu buryo bwa SMS. Ubuyobozi bwa RRA, buvuga ko ubu buryo bwo gukoresha EBM muri Telefone igendanwa bwemerewe gukoreshwa gusa n’abasora bafite igicuruzo kiri munsi ya…

SOMA INKURU

Umunyekongo wabyariye mu nzira ahunga iruka ry’ibirunga yatangaje byinshi

Mawazo Devotha, Umunyekongo wabyariye mu nzira yerekeza mu Karere ka Rubavu ahunga iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo giherereye muri Repubukika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yahisemo kwita umwana we Umutoni kubera uko yakiranywe urugwiro mu Rwanda. Iruka ry’icyo kirunga ryatumye ku ruhande rw’u Rwanda hahungira Abanyekongo hafi ibihumbi 10, bakigera mu Rwanda bakiranwa urugwiro na bagenzi babo b’Abanyarwanda ndetse n’ubuyobozi. Ku Cyumweru nyuma y’aho iki kirunga gihagaritse kuruka, abenshi muri aba basuye mu gihugu cyabo, gusa abandi bahitamo kuba bari mu Rwanda kubera ko batarizera uko iwabo hifashe. Kugeza ubu Abanyekongo…

SOMA INKURU

Rubavu: Ingamba zo kwirinda ingaruka z’iruka ry’ibirunga zabaraje rwantambi

Benshi mu baturage bo mu karere ka Rubavu mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru rishyira kuwa Mbere baraye hanze batinya ingaruka zishobora guterwa n’imitingito yaturutse ku iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo cyo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Icyo kirunga cyacogoye kuruka guhera kuri iki Cyumweru ariko imitingito irakomeje mu bice bicyegereye birimo n’Akarere ka Rubavu, ku buryo isaha n’isaha gishobora kongera kuruka. Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwari bwasabye abaturage kwirinda kurara mu nzu kugira ngo zitabasenyukiraho mu gihe haba habaye umutungito mwinshi. Umunyamakuru wa IGIHE uri mu Karere ka Rubavu…

SOMA INKURU