RRA yorohereje abakoresha EBM


Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) cyatangaje uburyo butandukanye bwo gutanga fagitire za EBM, kugira ngo bafashe abakora ubucuruzi gutanga izemewe kandi  bakoresheje uburyo bubanogeye.

Mu buryo bwatangajwe harimo sisitemu ishyirwa muri mudasobwa (Laptop, Desktop, cyangwa Tablet) izwi nka “EBM Version 2.1”, ikaba ishobora gukoreshwa n’abasora banini, abaciriritse cyangwa abandi bose babyifuza. Harimo na “EBM Mobile system” ishyirwa muri telefone igendanwa. Ikaba ifasha umucuruzi gutanga inyemezabuguzi mu buryo bwa SMS.

Ubuyobozi bwa RRA, buvuga ko ubu buryo bwo gukoresha EBM muri Telefone igendanwa bwemerewe gukoreshwa gusa n’abasora bafite igicuruzo kiri munsi ya Miliyoni 20 ku mwaka, kandi bakaba batanditse ku musoro ku nyongeragaciro.

Abacuruza serivisi ariko bakora inyemezabuguzi  nkeya mu gihe kinini na bo bashyiriweho uburyo bwo gutanga fagitire bakoresheje interineti, ndetse hashyirwaho n’uburyo abasanzwe bafite sisitemu zabo zo gutanga inyemezabuguzi bashobora kuzihuza na sisitemu ya RRA baba bakoresheje cyangwa badakoresheje interineti.

Nk’uko bitangazwa na Mbera Emmy, Umuyobozi ushinzwe ishami rya EBM muri RRA, ubu buryo buje gufasha abasora kubahiriza gahunda ya “EBM Kuri Bose,” ikangurira abantu bose bakora ibikorwa bibyara inyungu gutanga inyemezabuguzi zemewe, kandi butangirwa ubuntu na RRA.

Yagize ati:“Ubu buryo buje bwunganira ubwari busanzwe mu korohereza abasora bo mu byiciro bitandukanye kubahiriza gahunda ya EBM kuri bose, kuko tuzi neza ko abasora bafite ubushobozi butandukanye kandi n’ibikorwa by’ubucuruzi bwabo biratandukanye. Ikindi kandi ubu buryo bwose ndetse n’amahugurwa yo kubukoresha bitangwa na RRA kandi bigatangirwa ubuntu”.

Mbera avuga kandi ko ubu buryo ubwifuza ashobora kubuhabwa atiriwe aza kuri RRA, kuko ashobora kohereza ubusabe bwe anyuze ku rubuga myrra.rra.gov.rw, hanyuma akabuhabwa atavuye aho ari.

Ikoranabuhanga rya EBM ryatangijwe mu mwaka wa 2013 hatangwa sisitemu izwi nka EBM V1 ku basora banditse ku musoro ku nyongeragaciro (TVA), nyuma haza gukorwa EBM V2.0 na EBM V2.1, mu rwego rwo gukomeza kunoza imikorere ya sisitemu ndetse no gufasha abasora bose; baba abanditse n’abatanditse ku musoro ku nyongeragaciro kuzuza inshingano zabo.

Kuva muri uwo mwaka EBM yatangirijwemo kugeza uyu munsi, umusoro ku nyongeragaciro wariyongereye uva kuri miliyari 110 muri 2013 ukaba ugeze ku zisaga 450 mu mwaka ushize aho usanga ugira uruhare rusaga 32% by’imisoro yose ikusanywa na RRA.

Ingingo ya 17 y’Itegeko n° 026/2019 ryo ku wa 18/09/2019 rigena uburyo bw’isoresha, iteganya ko « Umuntu ukora ibikorwa bisoreshwa agomba gutanga inyemezabuguzi ikozwe mu buryo bw’ikoranabuhanga bwemewe n’Ubuyobozi bw’imisoro ».

RRA ivuga ko nk’uko byatangajwe mu mpera za 2020, inyemezabuguzi zitemewe zitazakurwa mu musaruro usoreshwa mu gihe cyo kumenyekanisha umusoro ku nyungu zizaba zarabonetse mu mwaka wa 2021.

Ku bijyanye n’uko  RRA yasohoye ubu buryo mu kwezi kwa Gicurasi 2021 bityo hakaba hari abacuruzi batari bafite ubu buryo bazisanga bagonzwe n’amategeko, Ubuyobozi bw’iki Kigo  bwavuze ko uburyo bwa EBM V2.1 ari yo “software” yangwa porogaramu  ishyirwa muri mudasobwa bwari buhari kandi ko hari benshi baba abanditse muri TVA cyangwa abatayanditsemo babukoresheje uhereye mu kwezi k’Ukwakira 2020. Bityo rero bakaba babona ko nta rwitwazo ruriho rwo kutubahiriza ibiteganywa n’amategeko.

 

ubwanditsi@umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.