Abanyeshuri bagera ku bihimbi 10 bigaga muri za kaminuza zigenga n’amashuri makuru mu Rwanda, bahagaritse amasomo yabo, bikomotse ku ingaruka za Covid-19. Umuyobozi w’ihuriro ry’amashuri makuru na za Kaminuza mu Rwanda ,Kabera Callixte avuga ko ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cy’ibarurishamibare mu Rwanda, bwagaragaje ko amashuri makuru na za Kaminuza mu Rwanda biza ku kubitiro mu bigo byazahajwe n’ingaruka za Covid-19, Kabera avuga ko mu igenzura ryakozwe basanze abanyeshuri bagera ku bihumbi 10 bahagaritse amasomo bitewe n’ingaruka za Covid-19. Yagize ati ”Covid-19 yatumye bamwe mu banyeshuri batakaza ubushobozi bwo kwirihira amashuri, benshi…
SOMA INKURUDay: May 10, 2021
Uko Covid-19 yifashe mu Rwanda no ku isi
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri iki Cyumweru tariki ya 9 Gicurasi 2021, mu Rwanda habonetse abarwayi bashya 66 batumye abantu bamaze gutahurwaho na COVID-19 guhera muri Werurwe 2020 bagera ku 25,652. Uyu munsi hakize abantu bashya 34, bituma abamaze gukira icyorezo cya COVID-19 mu Rwanda bagera ku 24,153 bangana na 94.1% by’abatahuweho uburwayi bose. Abarwayi bakirimo kwitabwaho n’abaganga babaye 1,161 muri bo hakaba nta n’umwe urembye ubarimo, hakaba nta n’uwapfuye ku buryo umubare w’abamaze guhitanwa na cyo ukiri kuri 338 bangana na 1.3% by’abatahuweho icyo cyorezo Guhera ku wa Kane tariki ya 6 kugeza kuri…
SOMA INKURUHuye: Imiryango 64 yaratujwe
Imiryango 64 irimo 56 y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yo mu mirenge ya Kigoma, Mukura na Ruhashya mu Karere ka Huye, yahawe inzu zo kubamo kuko yari imaze igihe itagira amacumbi meza yo guturamo. Izo nzu zubatswe muri uyu mwaka wa 2020/21 hagamijwe gufasha abaturage gutura heza no kubaho neza kuko umuryango uhawe inzu iba irimo n’ibikoresho byose by’ibanze mu buzima birimo iby’isuku, ibiryamirwa, ibyo ku meza, intebe, utubati n’ibindi. Imiryango 14 yubakiwe inzu mu mudugudu uri mu Murenge wa Kigoma, indi 34 yubakirwa mu Kagari ka Bukomeye mu Murenge…
SOMA INKURUSudani y’Epfo ibintu bikomeje guhindura isura
Perezida wa Sudani y’Epfo, Salva Kiir yasheshe Inteko Ishinga Amategeko, mu rwego rwo gukomeza inzira y’amahoro, nyuma y’imyaka isaga umunani iki gihugu kirimo imvururu n’umutekano muke bishingiye ku isaranganywa ry’ubutegetsi. CGTN yatangaje ko kuri iki Cyumweru aribwo Perezida Kiir yasheshe Inteko Ishinga Amategeko, ku gira ngo azabone uko ashyiraho abandi badepite barimo n’abaturutse mu batavuga rumwe na Leta. Hashize imyaka itatu hasinywe amasezerano y’amahoro hagati ya Leta n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi by’umwihariko Riek Machar. Amasezerano yasinywe, avuga ko 1/4 cy’abadepite bagomba kuba baturuka mu ishyaka rya Visi Perezida wa mbere w’iki…
SOMA INKURU