Imiryango 64 irimo 56 y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yo mu mirenge ya Kigoma, Mukura na Ruhashya mu Karere ka Huye, yahawe inzu zo kubamo kuko yari imaze igihe itagira amacumbi meza yo guturamo.
Izo nzu zubatswe muri uyu mwaka wa 2020/21 hagamijwe gufasha abaturage gutura heza no kubaho neza kuko umuryango uhawe inzu iba irimo n’ibikoresho byose by’ibanze mu buzima birimo iby’isuku, ibiryamirwa, ibyo ku meza, intebe, utubati n’ibindi.
Imiryango 14 yubakiwe inzu mu mudugudu uri mu Murenge wa Kigoma, indi 34 yubakirwa mu Kagari ka Bukomeye mu Murenge wa Mukura naho indi 16 yubakirwa mu Kagari ka Mara mu Murenge wa Ruhashya.
Akarere ka Huye katangaje ko usibye imiryango 14 yamaze kuzitaha mu Murenge wa Kigoma, izindi nazo zizatahwa mu minsi ya vuba.
Kanditse kuri Twitter ko “Imirimo yo kubaka inzu zizatuzwamo imiryango 34 mu Kagali ka Bukomeye mu murenge wa Mukura iri kugana ku musozo. Abagenerwabikorwa bazazitaha zarashyizwemo n’ibikoresho by’ibanze.”
Bamwe mu barokotse Jenoside bamaze guhabwa izo nzu zirimo n’ibikoresho by’ibanze, bavuze ko imibereho yabo igiye guhinduka ikarushaho kuba myiza.
Mukarurinda Patricie wo mu Murenge wa Kigoma, yavuze ko inzu yari yarubakiwe mu 1999 yashaje bituma ajya gucumbika mu Burasirazuba aho yacaga inshuro kugira ngo abone amafaranga y’ubukode.
Ati “I Kibungo nagiyeyo mu 2017 mu kwezi kwa Cyenda, ni uko ejobundi mu kwa mbere ngiye kumva numva ngo batangiye kutwubakira. Ejobundi ngiye kumva numva umuyobozi w’umurenge arampamagaye ngo nze gutombora inzu.”
Uyu mubyeyi w’imyaka 51 ufite abana batatu, yashimiye ubuyobozi bwamuhaye inzu nziza yo kubamo avuga ko azayifata neza.
Ati “Nzayifata neza, niba ari n’ikirahure kimenetse nzashaka uko ngisubizamo ntiriwe mbahamagara.”
Perezida wa Ibuka mu karere ka Huye, Siboyintore Théodate, yavuze ko bimwe mu bikibangamiye imibereho y’abarokotse Jenoside harimo abatagira amacumbi ariko uko ubushobozi bubonetse bagenda bubakirwa.
Ati “Haracyari ibibazo bishingiye ku ngaruka za Jenoside nk’ihungabana ndetse n’ibikomere bidakira. Amacumbi adahagije nayo aracyari ikibazo ndetse n’inzu zishaje, ariko uko ubushobozi buboneka tugenda tububakira duhereye ku bababaye kurusha abandi.”
Izo nzu zose zubatswe mu buryo bw’ebyiri muri imwe (Two in One) kandi buri muryango uhabwa inzu ifite ubwiherero n’igikoni kandi hari n’ibigega bifata amazi. Buri nzu ifite agaciro k’asaga miliyoni 12.7 Frw.
Usibye iyi miryango 64 yubakiwe hatanzwe isoko, hari n’abandi barokotse Jenosode bubakirwa muri gahunda y’umuganda cyangwa bakaba bafite ubushobozi bakiyubakira bagahabwa amabati.
Source: igihe