BPR yibutse abayikoreraga bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi

Banki y’Abaturage y’u Rwanda, BPR Plc, yibutse abari abakozi bayo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, imurika urukuta ruriho amazina ya 33 babashije kumenyekana. Uru rukuta rwubatse ku cyicaro gikuru cy’iyi banki mu Mujyi wa Kigali. Rwanditseho amazina y’abakozi bayo babashije kumenyekana ko bazize Jenoside yakorewe Abatutsi bakorerega mu gihugu hose. Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri iyi banki, Mugisha Shema Xavier, yavuze ko uru rukuta rwashyizweho mu guha agaciro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi no mu guharanira ko batazibagirana. Ati “Nk’ibindi bigo twabuze abantu benshi, haba abakozi n’imiryango. Buri mwaka dufata umwanya…

SOMA INKURU

Impamvu ikigo nyafurika gishinzwe kurwanya indwara cyahagaritse inkingo za AstraZeneca

Umuyobozi w’Ikigo Nyafurika gishinzwe Kurwanya Indwara “CDC”, John Nkengasong yatangarije Financial Times ko hafashwe icyemezo cyo guhagarika kugura  inkingo za AstraZeneca  zikorerwa mu Buhinde, kubera uburyo ubu bigoye kuzibona, ahubwo bari mu biganiro byo kugura iza Johnson & Johnson zitangwaho dose imwe umuntu akaba akingiwe byuzuye. Uyu muyobozi yakomeje yemeza ko ntaho bihuriye n’ibibazo zavuzweho byo kuvura kw’amaraso ko ahubwo ari ukwanga guhangana na gahunda ya Covax igamije gufasha ibihugu bikennye kubona inkingo. Yavuze ko muri Covax hazakoreshwa inkingo nyinshi za AstraZeneca kandi zizazanwa ahanini muri Afurika, bityo ko batakomeza…

SOMA INKURU

Abamaze kugaragaraho ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe abatutsi kuva icyunamo cyatangira

Buri mwaka iyo Abanyarwanda n’abatuye Isi bitegura cyangwa binjiye mu bikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, hirya no hino mu gihugu hakunze kugaragara abantu bakora ibikorwa biganisha ku ngengabitekerezo ya Jenoside. Polisi y’Igihugu yatangaje ko mu minsi itatu ishize hatangiye ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nibura abantu 18 bamaze gufatwa n’inzego zibishinzwe bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe abatutsi. Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, CP John Bosco Kabera yabwiye RBA, ko kuva ku wa Gatatu tariki 7 Mata ubwo hatangiraga ibikorwa byo…

SOMA INKURU

Uko abakuru b’ibihugu bakiriye urupfu rw’igikomangoma Philip

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 9 Mata 2021, ni bwo Ingoro y’Ubwami bw’u Bwongereza, Buckingham Palace, yatangaje ko igikomangoma Philip w’imyaka 99 wari umugabo w’Umwamikazi w’icyo gihugu yitabarutse. Nyuma y’iyi nkuru y’inshamugongo abakurub’ibihugu batandukanye barimo uw’u Burusiya, Vladimir Putin na Joe Biden wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bihanganishije Umwamikazi w’u Bwongereza, Elizabeth II, wapfushije umugabo we. Perezida Joe Biden yafashe mu mugongo Umwamikazi Elizabeth, ashima ibikorwa by’ubutwari byakozwe n’umugabo we uhereye ku rugamba yarwanye mu ntambara ya kabiri y’Isi kugera ku myaka 73 yamaze iruhande rw’Umwamikazi.…

SOMA INKURU

Kuba hari abatanga ubuhamya ni ubutwari bw’ingabo za FPR- Murangira

Perezida wa Ibuka mu Busuwisi, Murangira César yatangaje ko kuba hari abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi babasha gutanga ubuhamya, babikesha ubutwari bw’ingabo za FPR Inkotanyi zabarokoye zigahagarika na Jenoside. Yabitangaje mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi, wabereye mu ngoro y’ibiro by’umuryango mpuzamahanga (Loni) i Genève mu Busuwisi. Uwo muhango witabiriwe na Tatiana Vlovaya, Umuyobozi mukuru w’ibiro by’Umuryango w’Abibumbye i Géneve na Ambasaderi Marie Chantal Rwakazina, uhagarariye u Rwanda mu Busuwisi no mu biro bya Loni i Genève . Habanje umuhango wo gushyira indabo ku rwibutso rwa…

SOMA INKURU