Ibibazo by’ingutu ku bana basambanyijwe


Ikibazo cyo gusambanya abana ndetse bamwe bikabaviramo gutwara inda cyahagurukiwe n’inzego zinyuranye ariko igitangaje kinashengura imitima, imitekerereze ndetse n’imibereho y’abagikorerwa ni bamwe mu babyeyi bafite imyumvire idahwitse aho batoteza ndetse bagaha akato abana bahuye n’iki kibazo, bikabaviramo ingaruka zikomeye.

Uwineza (izina yahawe), kuri ubu ufite umwana w’amezi arindwi,  akaba yarujuje imyaka 14 muri Gashyantare uyu mwaka, abana na mama we mu kagali ka Gasanze, umurenge wa Nduba, akaba yaratewe inda n’umwana mugenzi we biganaga.

Aganira n’umunyamakuru yari ahagaze muri butike ategereje isabune n’isukari yari yemerewe n’umubyeyi ucuruzamo,  yatangaje ko nyuma yo kubyara abazwe ndetse bikamuviramo kuzahara cyane kuko aho yabazwe hatinze gukira, yatangiye gutotezwa, umubyeyi we amushyira ku nkeke ko yigize indaya akiri umwana ndetse n’iyo umwana yariraga atashoboraga kumumufasha kandi n’igisebe cy’aho yabazwe cyari kitamworoheye.

Ati  “Mama arantoteza cyane n’ubu ntashobora no kumfasha umwana cyangwa se ngo agire icyo amarira, iyo umuturage angiriye impuhwe ampa agasukari, isabune cyangwa agafu k’igikoma, ubundi nkakora uturaka two kuvoma kugira ngo mbashe kugura ibyo mba nkeneye n’umwana, ariko iyo ibiraka nabibuze abagore duturanye barangaburira ariko kuko bicuruza bakambwira ko nanjye ngomba gutangira gukora uburaya ngo kuko nkiri muto nzajya ninzija menshi mbeho ntavunitse”.

Yakomeje atangaza ko itotezwa akorerwa rishobora kumushora mu buraya. Ati “Ikindi kimbabaza cyane ni ukuntu mama w’umuhungu twabyaranye yirirwa anyita indaya, avuga ngo nabeshyeye umwana we si we wanteye inda ndetse yageze n’aho abwira umuhungu we ko nagaruka kureba umwana azamwohereza kuba kwa sekuru mu giturage ngo kuko igihe cyose batarakoresha ADN, ntiyemera umwana. Ibi rero bituma igihe cyose nshobora kugwa mu mutego wo kwinjira mu buraya cyane ko n’ubundi ariko banyita kandi n’abampa ubufasha bakaba baratangiye kugenda bampuza n’abagabo bampa amafaranga”.

Uwineza watewe inda yiga mu mwaka wa kane w’amashuri abanza akayiterwa n’ufite imyaka 15 wigaga mu mwaka wa gatanu, atangaza ko ejo hazaza he ntaho abona, kuko indoto zo kwiga zamaze kumuvamo ngo kuko atabona aho asiga umwana ndetse n’ikibatunga.

Akaba asaba ubuyobozi ndetse n’abagiraneza kumufasha kwiga imyuga ndetse bakamugenera n’udufaranga twamufasha kubaho n’umwana mu gihe akiga, ngo kuko abagomba kumufasha nibo bari kumunaniza. Ati ” Mama na nyina w’uwo twabyaranye nibo bagombye kumfasha mu kwezi kwa cyenda nkasubira kwiga, ariko bampaye akato ndetse bampoza ku nkeke niyo mpamvu nkeneye ubufasha nkazabasha kubaho n’uwo nabyaye cyane ko n’uwo twabyaranye nawe akiri umwana ukirerwa”.

Kayitesi utuye mu kagali ka Kibenga, umurenge wa Ndera, akarere ka Gasabo, yasambanyijwe anaterwa inda ku myaka 17, yiga mu mashuri yisumbuye mu mwaka wa gatatu. Ahetse umwana we w’imyaka 3, mu maso ye huzuyemo agahinda, iyo aganira anyuzamo agafatwa n’ikiniga ari nako amarira amushoka ku matama.

Yagize ati “Nyuma y’amezi ane nibwo hamenyekanye ko ntitwe, mama yatangiye kunkubita uko ambonye, anyicisha inzara no kunyima ibyangombwa nk’isabune, amavuta, ari nako basaza banjye bahora bacunaguza, nyuma inkoni zindemebeje nibwo navuye mu rugo njya kwa masenge aranyakira, ndabyara, nyuma y’aho ansaba gusubira mu rugo kuko atabasha kudutunga n’umwana”.

Kayitesi yatangaje ko agarutse iwabo yasanze barimutse, anagerageje kuvugisha basaza be kuri telephone bamubwira ko bamufata nk’uwapfuye. Yemeza ko kuva ubwo yatangiye ubuzima bushaririye, yinjira mu buraya ndetse akaba yaranduriyemo virusi itera SIDA ndetse ayanduza n’umwana we ngo kuko yayanduye akimwonsa.  Ati “Uwampohoteye akantera inda ni rubanda, ariko ubuzima bubi ndimo umuryango wanjye ubufitemo uruhare”.

Mukamana nawe yakorewe ihohoterwa aho yabaga ku kimisagara, ubu akaba atuye mu kagali ka Masoro, mu murenge wa Ndera, Yatangaje ko yasambanyijwe anaterwa inda ku myaka 16, umuryango wari umucumbikiye ukimara kubimenya bahise bihutira kumwirukana.

Ati “Ndi imfubyi, aho nari ncumbitse umushyitsi wabo ni we wansambanyije ndetse ananyanduza virusi itera SIDA, bikimenyekana baranyirukana banshinja uburaya, uwansambanyije ahita anyizeza kuzampa ubufasha bwose ariko nanjye nkamuhishira. Ariko byari amayeri, kuko naherutse ibihumbi 20 gusa yampaye, nyuma naramubuze, na wa muryango urimuka, ntangira kubaho bigoranye n’umwana gusa nagize amahirwe yo gutangira imiti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA kare bituma ntanduza umwana”.

Mukamana yemeza ko umuryango wari umucumbikiye iyo utamutererana bakihutira kumujyana kuri ISANGE, agahabwa imiti ikumira kwandura virusi itera SIDA ku muntu wasambayijwe byari kumurinda kwandura cyane ko yabibabwiye akimara gusambanywa ya masaha 72 atarashira.

Aramagana bagenzi be batoteza abana

Mukakinani nawe ufite umwana wasambanyijwe bikamuviramo gutwita, yatangaje ko gutererana umwana uri mu kibazo ari ukuba umubyeyi gito.

Ati “Umwana agire guhohoterwa, nawe mubyeyi we umutoteze? Hoya ni ubunyamaswa, ni ukubura indangagaciro za kibyeyi kuko nubundi umwana aba yahungabanye, wowe nk’umubyeyi ni wowe ugomba kumufasha kwigarurira icyizere cy’ubuzima, agakomeza indoto ze ndetse akabasha no guha urukundo uwo yabyaye. Ndagaya rwose abatoteza abana kuko usanga akenshi ari nabo batuma abana bahishira ababasambanyije cyangwa bakishora mu buraya, bikosore kandi abigira rutare leta izabagenere ibihano”.

Impuzamiryango iharanira uburenganzira bwa muntu “CLADHO” iti “abana basambanyijwe ntibarebwa neza”

Ushinzwe guhuza ibikorwa bya CLADHO, akaba n’umugenzuzi w’uburenganzira bw’umwana mu gihugu hose, Evariste Murwanashyaka yatangaje ko iyo abana basambanyijwe bagaterwa inda batongera kurebwa neza, yaba imiryango yabo n’umuryango nyarwanda.

Ati “Imbere y’iki kibazo tubanza kuganiriza ababyeyi tubumvisha ko iyo umwana yatwise atari umwanya wo kumutererana, iyo byanze hakurikizwa ibyo itegeko rivuga ku babyeyi batererana abana, hanyuma hagatangwa ubwunganizi ku mwana wasambanyijwe harimo no kuregera indishyi”.

Akarere ka Gasabo kati “iki ni ikibazo natwe tuzi” ariko twafashe ingamba

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’akarere ka Gasabo, Umwali Pauline yatangaje ko bakoze icyo bise “Operation mu mizi” igamije guhangana n’ikibazo cyo gusambanya abana bahereye mu mizi, ariko binabaye umwana agaterwa inda ntatereranwe, agasubizwa mu buzima busanzwe.

IAti “Tumenya abana bahuye na kiriya kibazo, tukabegera tukamenya ikibazo bafite. Hamwe n’abafatanyabikorwa tuganiriza imiryango yabo, tubakangurira kudatererana abana, bakagarurwa mu miryango, bakababa hafi, bakagarurirwa icyizere cyo kubaho, bagasubizwa mu ishuri, abatishoboye tubafasha kwiga imyuga cyangwa se bakaba bahabwa inkunga z’ingoboka zisanzwe za “GIRA UBUCURUZI” ndetse tukifashisha abajyanama baba hafi mu ntekerezo, ariko ibi byose ni uguhozaho kuko hari ababyeyi batarabisobanukirwa”.

Ubushakashatsi bwamuritswe ku mugaragaro tariki 22 Ukwakira 2019,  bwakozwe na Guverinoma y’u Rwanda ku bufatanye na gahunda ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yo kurwanya SIDA (PEPFAR), Ikigo gishinzwe kugenzura no gukumira indwara cyo muri USA (CDC) n’Umushinga wa Kaminuza ya Columbia ushinzwe kurwanya virusi itera Sida (ICAP),  bwagaragaje ko abakobwa bari mu kigero cy’imyaka 20 na 24 bandura virus itera Sida ari 1.8% bakaba bikubye inshuro zirenga eshatu bagenzi babo b’abahungu bari kuri 0.6%.

Turabamenyesha ko mu rwego rw’umutekano wabo, abana batanze amakuru  bahinduriwe amazina.

 

 

 

 

 

 

INKURU YANDITSWE NA NIKUZE NKUSI Diane                                                                            


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.