Covid-19 ikomeje guhindura isura nyuma y’ingamba zikakaye zo kuyirinda

Uyu munsi kuwa kane tariki 12 Gashyantare 2021, mu Rwanda habonetse abantu 259 bakize icyorezo cya COVID19  bituma umubare w’abamaze gukira ugera ku 13,937 bangana na 81%, abantu batanu nibo bahitanywe n’iki icyorezo, bituma umubarew’abamaze gupfa bose bagera kuri 236. Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko abarwayi bashya babonetse ari 132 batumye umubare w’abamaze kurwara Covid-19 ugeraku 17,200 barimo 3,027 bakirwaye barimo 16 barembye. Aba barwayi bashya muri bo abo mu mujyi wa Kigali ni 25, Kayonza 12, Nyaruguru 11, Gisagara 10, Nyamagabe 10, Muhanga 9, Karongi 7, Ruhango 7, Nyagatare 6,…

SOMA INKURU

Diamond yatangaje uburyo kubaka izina bihenze

Umuhanzi Diamond Platinumz yahishuye uburyo indirimbo ’Number one’ yakoranye na Davido wo muri Nigeria ari imwe mu zamutwaye akayabo mu myaka ye ya mbere mu muziki, ikanamushora no mu madeni.  Iyi ni indirimbo yamamaye cyane muri Afurika no mu bindi bihugu bitandukanye byo hanze yayo, ituma izina rya Diamond Platnumz ryamamara cyane. Kugira ngo wumve neza uburemere ibi bintu bifite biroroshye, urebye kuri YouTube usanga indirimbo Diamond yabanje gukora wenyine yasohotse mu 2013, ifite abayirebye basaga miliyoni zirindwi gusa mu gihe iyo yasubiranyemo na Davido ikajya hanze mu ntangiriro za…

SOMA INKURU

Muhanga: Padiri yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana w’umuhungu

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi Padiri Habimfura Jean Baptiste wo muri Paruwasi ya Ntarabana muri Diyosezi ya Kabgayi.  Akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana w’umuhungu w’imyaka 17 wabakoreraga. RIB itangaza ko kuri uyu wa Kane tariki ya 12 Gashyantare ari bwo uyu mupadiri yafashwe ageze ku  ku mupaka wa Rusumo mu Karere ka  Kirehe, agerageza gutoroka. Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry avuga ko Padiri Habimfura afungiye kuri Stasiyo ya RIB i Nyamabuye mu gihe iperereza rikomeje ku byaha akurikiranyweho. NIYONZIMA Theogene

SOMA INKURU

Rwanda: Inkuru y’inshamugongo y’urupfu rwa Lt. Gen Jacques Musemakweli

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) bwatangaje ko bwashenguwe n’urupfu rwa Lt. Gen. Jacques Musemakweli waguye mu Bitaro Bikuru bya Gisirikare biherereye i Kanombe mu Mujyi wa Kigali azize urupfu rusanzwe rutewe n’uburwayi. Ubuyobozi bwa RDF buti “Roho ye iruhukire mu mahoro.” RDF yatangaje ko Lt. Gen. Musemakweli yashizemo umwuka ku wa Kane tariki ya 11 Gashyantare. Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda riragita riti: “RDF yihanganishije kandi yifatanyije n’umuryango we usigaye, muri ibi bihe bikomeye by’umubabaro. Amakuru y’igihe cyo kumusezeraho no kumushyingura azabamenyeshwa nyuma.” Inkuru y’urupfu rwa Lt. Gen.…

SOMA INKURU

Kigali: Hakuweho urujijo rw’umuturage wasenyewe nyuma y’amezi atandatu inzu yuzuye

Ubuyobazi bw’Akarere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali bwakuyeho urujijo ku makuru amaze iminsi atangazwa, y’umuturage Twagiramungu Jean Baptiste utuye mu murenge wa Kigarama, mu karere ka Kicukiro,  wasenyewe inzu yari amazemo amezi atandatu. Twagiramungu aherutse gutangariza bimwe mu binyamakuru bikorera mu Rwanda ko yasenyewe kubera ko yanze gutanga ruswa, nyuma yo kwanga kuyitanga inzu ye bigaragara ko yari nziza cyane ubirebeye inyuma igahita ihatwa amapiki igasigara ari umusaka. Mu kiganiro Imvaho Nshya yagiranye n’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro Umutesi Solange, yasobanuye icyatumye uyu muturage asenyerwa gihabanye n’ibyo umuturage atangaza…

SOMA INKURU