Covid-19: Abarenga ku mabwiriza bakomeje guhabwa ibihano


Polisi y’igihugu yerekanye abantu 15 batawe muri yombi barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVIDー19 barimo 11 barengeje amasaha yo gutaha, abandi babwiwe kujya Kuri stade kwigishwa, barangiza bagakwepa bakitahira, abandi 4 ni abigaga n’abigisha imodoka muri Auto Ecole.

Muri iki gihe u Rwanda rukomeje gukangurira abantu kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Coronavirus,hari bamwe bakomeje kwica nkana aya mabwiriza biganjemo abasengera mu kivunge,abatinda gutaha mu ngo zabo,abatambara agapfukamunwa n’abakambara nabi.

Aba bantu berekanwe kuri uyu wa Gatanu biyongereyeho abandi bantu 15 bafatiwe ku Kimisagara mu karere ka nyarugenge bari kunywera ikigaga mu kabari bifungiranye gusa harimo bamwe bari basinze bavuga ururimi rudasohoka.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda,CP John Bosco Kabera arasaba abantu bose kwirinda kuba nyirabayazana mu gukwirakwiza icyorezo, kuko urenga ku mabwiriza yo kwirinda Coronavirus wese azajya ahanwa bikomeye.

Ubwanditsi


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.