Guhoza inyungu z’u Rwanda imbere umusemburo w’ubutwari- Min Bamporiki

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard yifatanyije n’Abanyarwanda batuye muri Zimbabwe na Botswana kwizihiza umunsi w’Intwari z’Igihugu hifashishijwe ikoranabuhanga kuri iki cyumweru tariki ya 7 Gashyantare 2021. Muyibukije abitabiriye uwo muhango ko guhoza inyungu z’u Rwanda imbere ari wo musemburo w’ubutwari, ati “Gushyira u Rwanda imbere buri munsi biguha imbaraga zo kwimakaza ubutwari buri kanya… Dukwiye guhindura imitekerereze tukumva ko Umunyarwanda aho ari arangwa n’ubutwari, arangwa n’indangagaciro z’Abanyarwanda, tukumva ko kurangwa n’ubutwari ari ubuzima.” Gahunda y’uyu munsi ikurikiye iyabaye ku munsi w’ejo ku wa Gatandatu tariki ya…

SOMA INKURU

Rutsiro: Inkuba yibasiye umuryango

Mu ijoro ryo kuwa Gatandatu rishyira ku cyumweru tariki 07 Gashyantare 2021, inkuba yakubise abana batatu b’abanyeshuri bo mu rugo rumwe umwe ahita apfa abandi bagira ihungabana. Ibi byabaye mu masaha ashyira saa munani z’ijoro.Ubuyobozi bw’umurenge wa Musasa buvuga ko iyo nkuba hari n’ibindi bintu yangije. Umwana inkuba yakubise agapfa ni umukobwa wigaga mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye, umurambo we wahise ujyanwa ku bitaro bya Murunda mbere y’uko ushyingurwa, ndetse n’abahungabanye bajyanwa muri ibyo bitaro ngo bitabweho. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Musasa, Ruzindana Ladislas yemeje aya makuru. Ati “Uretse…

SOMA INKURU

Rubavu: Akaboga katumye yiyambura ubuzima

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 6 Gashyantare 2021, mu masaha ya saa kumi z’umugoroba mu mudugudu wa Ruhangiro, akagari ka Kabirizi,  umurenge wa Rugerero, nibwo Rukara Athanase wari ufite imyaka 27 yiyahuye akoresheje umugozi, umugore we akaba yatangaje ko yabitewe n’amadeni y’ibihumbi 80 by’inyama yari yarikopesheje. Uyu mugabo ngo yatumye umugore we ku isoko, undi agarutse asanga yimanitse mu mugozi. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Rugerero, Nkurunziza Faustin yemeje aya makuru. Ati “Biravugwa ko byatewe n’ideni ry’inyama zifite agaciro k’ibihumbi 80 yari yarafatiye mukuru we muri Boucherie nuko aramuhinduka yanga kumuha…

SOMA INKURU

Ngororero: Gitifu w’umurenge nyuma yo gutoroka yatawe muri yombi

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bwira ho mu karere ka Ngororero, Habiyakare Etienne yatawe muri yombi akekwaho gukoresha inyandiko mpimbano no kunyereza amafaranga yagenewe abangavu babyariye iwabo. Uyu muyobozi yaherukaga guhagarikwa n’akarere amezi atatu azira kunyereza amafaranga yari agenewe abangavu, ahita atoroka ariko nyuma y’uko amezi yari yahawe arangiye Kuri uyu wa Gatanu tariki 05 Gashyantare 2021 nibwo yagarutse ahita atabwa muri yombi. Umuvugizi w’umusigire wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yemeje aya makuru avuga ko dosiye irimo gukorwa kugira ngo ishyikirizwe ubushinjacyaha. Ati “Akurikiranweho icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano n’icyaha…

SOMA INKURU

Gatsibo: Umusore w’imyaka 20 aracyekwaho gukora amahano adasanzwe

Umusore w’imyaka 20 y’amavuko utuye mu karere ka Gatsibo, mu murenge wa Gitoki arakekwaho kwica nyina amuciye umutwe akanawuhisha nyuma yo kumwima isambu. Ibi byabaye mu ijoro rishyira kuri iki Cyumweru mu Mudugudu wa Kamuhenda mu Kagari ka Karubungo mu Murenge wa Gitoki mu Karere ka Gatsibo. Amakuru avuga ko uyu musore asanzwe azwiho kunywa ibiyobyabwenge byinshi muri aka kagari. Ngo yari amaze iminsi afitanye amakimbirane na nyina aterwa nuko ngo yanze kumuha isambu uyu musore yifuzaga. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Karubungo, Mutuyimana Jean Baptiste, yabwiye IGIHE ko uyu musore…

SOMA INKURU

U Bushinwa bwiyemeje gufasha ibihugu bikennye guhangana na Covid-19

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga y’u Bushinwa, Wang Wenbin yatangaje ko hashize iminsi ibihugu bikennye byinubira kuba inkingo za Coronavirus ziharirwa n’ibihugu bikize, bityo bakaba bashaka gutanga umusanzu kugira ngo n’abatuye mu bihugu bikennye bagerweho n’inkingo. Iki gihugu cy’u Bushinwa kikaba cyatangaje ko cyiteguye gutanga inkingo miliyoni 10 muri gahunda ya Covax igamije kugeza inkingo za Coronavirus kuri bose. Icyo gihugu cyatangaje ko ariwo musanzu wacyo mu rwego rwo guharanira gukingira abantu benshi mu bihugu bikize no mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere harimo n’ibihugu bya Afurika. Wenbin ntabwo yatangaje…

SOMA INKURU