Kigali: Abafite ikibazo cy’ibiribwa barahumurizwa na Leta

Nyuma y’aho ku mugoroba wo Kuri uyu mbere tariki 18 Mutarama 2021 Guverinoma y’u Rwanda itangaje  ko Umujyi wa Kigali ugiye kumara ibyumweru bibiri muri guma mu rugo, Leta yijeje abadafite amikoro n’abasanzwe babona ibibatunga ari uko bakoze, kuzababa hafi babaha ibiribwa. Muri iyi gahunda yo kunganira abaturage bahabwa ibiribwa, urutonde rw’abababaye kurusha abandi rukorwa na komite ziri ku Mudugudu no ku Kagali zikunganirwa na komite zo ku rwego rw’Umurenge. Iy gahunda yo guha inkunga abatishoboye yashyizweho na Perezida Kagame, avuga ko leta yiteguye gukora ibishoboka byose mu gusigasira imibereho…

SOMA INKURU

Igisubizo cya MINEDUC ku ihagarikwa ritunguranye ry’amashuri muri Kigali

Nyuma y’aho Minisiteri y’Uburezi itangarije ko amashuri y’inshuke ndetse n’icyiciro cy’ibanze cy’amashuri abanza bizatangira kuri 18 Mutarama 2021 ariwo uyu wa mbere, ababyeyi benshi baracicikanye dore ko amashuri y’inshuke mu Mujyi wa Kigali aba ahenze baharanira kuzuza ibisabwa kugira ngo abana batangire ishuri, ariko batunguwe no kumva mu masaha ya saa moya z’ijoro kuri iki cyumweru havugwa ko iki cyemezo gisubitswe. Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko yafashe icyemezo cyo kuba ihagaritse amasomo mu mashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye yo mu Mujyi wa Kigali kubera ubwandu bw’icyorezo cya Covid-19 bugenda burushaho kwiyongera cyane…

SOMA INKURU

13 batawe muri yombi harimo n’abasitari

Mu bantu 13 Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi barenze ku mabwiriza yo kwirinda Coovid-19 bahura ari benshi kandi banywa inzoga harimo abasitari bazwi mu Rwanda, harimo umu-blogger ndetse n’umuhanga mu bya Sinema. Polisi yamenye amakuru ko mu rugo rw’umwe muri aba 13 bafashwe,  hateraniye abantu barenze ku mabwiriza yo kwirinda Coronavirus, icyo gihe basanzwe bari gusangira inzoga, ibi bikaba byarabaye  kuwa gatandatu kuya 16 Mutarama 2021, bafatiwe mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo, mu masaha ya saa tanu z’ijoro. Nyuma yo guhabwa amakuru n’umuturage, Polisi yihutiye kujya…

SOMA INKURU

Bobi Wine wahataniraga kuyobora Uganda arataka inzara

Guhera kuwa Kane tariki 14 Mutarama 2021, ubwo habaga amatora y’umukuru w’igihugu cya Uganda, aho Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine yahaganyemo na Perezida Yoweri Kaguta Museveni, urugo rwe rwagoswe n’abashinzwe umutekano. Abinyujije kuri Twitter, Bobi Wine yavuze ko mu rugo rwe ibintu bitameze neza kuko bakigoswe n’igisirikare kandi ibiribwa byabashiranye. Yagize ati “Iminsi ine irashize tugoswe n’igisirikare mu rugo rwacu. Ibiribwa byadushiranye . Ejo umugore wanjye yagerageje kujya gushakisha ibyo kurya mu busitani, akumirwa kandi ahohoterwa n’abasirikare bashyizwe mu rugo rwacu.” Uyu munyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, Robert…

SOMA INKURU

Batunguwe no gusanga amafi yose yapfuye areremba ku mazi

Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 17 Mutarama 2021, mu mudugudu wa Kingara, mu kagari ka Mununu, mu murenge wa Fumbwe, mu karere ka Rwamagana, urubyiruko rwibumbiye muri koperative “Haguruka dukore Fumbwe” rworora amafi mu Kiyaga cya Muhazi, rwatunguwe no kubyuka bagasanga amafi yose bororaga agera ku bihumbi icumi yapfuye. Muri aka Kagari habarizwa koperative y’abaturage 18 basanzwe bororera amafi mu Kiyaga cya Muhazi. Perezida wa Koperative Haguruka Dukore Fumbwe, Musengamana Aimable yabwiye IGIHE ko kugeza ubu bataramenya icyishe amafi yabo ngo kuko yari agejeje igihe cyiza cyo…

SOMA INKURU

Coovid-19 ikomeje kwiyongera ku buryo buteye inkeke- MINISANTE

Kuva mu ntangiriro z’ukwezi k’Ukuboza hagiye hagaragara imibare idasanzwe y’abandura ndetse n’abahitanwa na COVID-19, Minisiteri y’Ubuzima “MINISANTE” yemeza ko icyo cyorezo kimaze kugira ubukana buteye inkeke mu Gihugu hose. Abaturage barasabwa kutirara kuko icyorezo kigihari ndetse bigaragara ko imibare y’abandura yikubye inshuro enye. Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 16 Mutarama 2021, Minisiteri y’Ubuzima ikaba yatangaje ko habonetse abarwayi bashya 277 b’icyorezo cya COVID-19 batumye umubare w’abamaze gutahurwaho icyo cyorezo ugera ku 10,850 barimo abakirwaye 3,517 n’abamaze kubura ubuzima 140 barimo babiri bapfuye mu masaha 24 ashize. Abapfuye ni abagabo…

SOMA INKURU

GATSIBO: Imibereho y’abangavu batewe inda iteye inkenke

Kuba ku rwego rw’igihugu haratangajwe ko mu Rwanda mu mwaka wa 2019, abana 23.544 batewe inda batarageza imyaka y’ubukure, mu gihe mu mwaka wa 2019-2020 abana basambanyijwe ari 4.264, ni muri urwo rwego haganirijwe abangavu banyuranye bo mu karere ka Gatsibo bahohotewe bamwe bikabaviramo no guterwa inda, hagamijwe kurebe ubuzima babayemo . Bamwe muri bo bitabaye ngombwa gutangaza amazina yabo kubw’umutekano wabo, batangaje ko nyuma yo guterwa inda banasambanyijwe, ababyeyi babo babatereranye ndetse bakabashinja uburaya kandi mu by’ukuri babarahohotewe. Uretse gutereranwa, aba bangavu batangaje ko kubera imyumvire y’ababyeyi babo badahabwa…

SOMA INKURU

RDF yashenguwe n’urupfu rw’umusirikare w’u Rwanda

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) bwatangaje ko bwashenguwe n’urupfu rw’umusirikare w’u Rwanda waguye mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Centrafrique “MINUSCA”. Urupfu rw’uwo musirikare w’u Rwanda rwatangajwe nyuma y’igitero cyagabwe ku ngabo ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye, bikozwe n’ihuriro ry’inyeshyamba, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Mutarama 2020. Minisiteri y’Ingabo mu Rwanda yatangaje ko RDF yihanganishije ibikuye ku mutima, umuryango wa nyakwigendera waguye mu butumwa bw’amahoro. Minisiteri y’ingabo yashimangiye ko Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro  zitazacika intege mu gucunga umutekano no…

SOMA INKURU

Rwamagana: Arashinjwa kwica no gukomeretsa bikomeye

Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Ubugenzacyaha “RIB” rwatangaje ko mu ijoro ryakeye ryo kuwa 11 Mutarama 2021, rwataye muri yombi Semana Emmanuel ukurikiranyweho icyaha cyo kwica  Rumanzi Egide, akanakomeretsa bikomeye umubyeyi we Mukakalisa Annonciata. Aya mahano yabereye  mu mudugudu w’Umurinzi, uherereye mu murenge wa Munyiginya,  mu karere ka Rwamagana mu Ntara y’Iburasirazuba. RIB yatangaje ko ikomeje iperereza kugira ngo hamenyekane icyatumye icyo cyaha gikorwa, ndetse n’abandi bose bakigizemo uruhare. RIB yemeje ko Semana afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kigabiro mu gihe iperereza rikomeje. Abagize umuryango wahohotewe bavuga ko Semana wafunzwe yakoze…

SOMA INKURU

Iburasirazuba: Hari abayobozi batungwa agatoki mu kubohoza ubutaka

ImiriUmubitsi w’impapuro mpamo z’ubutaka mu Ntara y’Iburasirazuba, Muvara Pothin, avuga ko bamwe mu bayobozi mu nzego z’ibanze bagira uruhare mu gutuma abaturage babohoza ubutaka bwa Leta ndetse na bo ngo harimo ababwibarujeho. Abitangaje mu gihe guhera tariki ya 31 Ukuboza 2020, ubutaka budafite abo bubaruyeho bwasubijwe leta mu gihe hagitegerejwe ba nyirabwo. Mu Ntara y’Iburasirazuba ubutaka budafite abo bubaruyeho burenga ibihumbi 261 kuri miliyoni zisaga 2 n’ibihumbi 18 z’ubutaka bwose bwabaruwe muri iyi Ntara bingana na 13%. Umubitsi w’impapuro mpamo z’ubutaka mu Ntara y’Iburasirazuba, Muvara Pothin, avuga ko muri ubwo…

SOMA INKURU