USA: Trump akomeje kurwanirwa ishyaka n’abasenateri

Abasenateri bagize ishyaka ry’Aba-Républicains Donald Trump akomokamo, bagaragaje ko batiteguye gutera icyizere uwo mugabo umaze iminsi asohotse muri White House, ku birego byazamuwe n’abo mu ishyaka ry’Aba-Démocrates bashinja Trump kugira uruhare mu myigaragambyo karundura iherutse kubera ku Ngoro Ishinga Amategeko ya Amerika, igahitana batanu barimo n’umupolisi. Nyuma y’uko Trump aterewe icyizere n’abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Amerika ku nshuro ya kabiri, kuri uyu wa mbere iyo Nteko yatanze ikirego kigamije gusaba Sena ya Amerika gutorera umwanzuro wo gutera Trump icyizere, ibishobora gutuma abuzwa kuziyamamariza undi mwanya mu nzego z’ubuyobozi…

SOMA INKURU

Kigali: Guma mu rugo ibamereye nabi baratabaza ababishinzwe

Abaturage batandukanye batari ku rutonde rw’abakwiye guhabwa ibiryo muri iyi gahunda ya Guma mu rugo kandi babikeneye barasaba ko ubuyobozi nabo bwabazirikana kugira ngo babone ikibatunga muri iki gihe. Ibi babisabye, nyuma y’aho ubuyobozi bw’imirenge y’Umujyi wa Kigali butangiye guha ibiribwa abantu baryaga ari uko bakoze nyuma y’uko imirimo yabo ihagaritswe mu kwirinda ikwirakwiza ry’icyorezo cya Covid-19. Ubu kuri biro by’Akagari ko mu Murenge w’Umujyi wa Kigali ,hari gutangirwa ibiribwa birimo kawunga n’ibishyimbo mu rwego rwo kugoboka abakoraga imirimo yagizweho ingaruka na Covid barimo abakoraga mu tubari,abamotari, abafundi, abayede n’abandi.…

SOMA INKURU

Igihugu cya gatanu muri Afurika cyatangiye gukingira Covid-19

Kuri uyu wa kabiri tariki 26 Mutarama 2021 nibwo igihugu cya gatanu muri Afurika aricyo Maroc  inzego z’ubuzima zacyo zzatangiye ibikorwa byo gukingira abaturage icyorezo cya COVID-19, iki gikorwa kikaba cyatangirijwe ku bari mu byago byo kwandura kurusha abandi. Muri ibi bikorwa byo gukingira byatangajwe ko abaganga n’abandi bakozi bo mu nzego z’ubuzima bari mu bazahabwa urukingo mbere. Kugeza ubu Maroc ifite dose miliyoni ebyiri z’urukingo rwakozwe na Kaminuza ya Oxford ifatanyije na AstraZeneca. Uretse izi doze z’urukingo Maroc yamaze kubona biteganyijwe ko kuri uyu wa 27 Mutarama yakira izindi…

SOMA INKURU

Kigali: Uko intsinzi y’amavubi yibagije bamwe ibihe bitaboroheye bya guma mu rugo

Intsinzi ikipe y’Igihugu ‘Amavubi yabonye kuri Togo muri CHAN 2020 iri kubera muri Cameroun, kuri uyu wa kabiri yashimishije bikomeye abanyarwanda b’ingeri zose,Mu bice bitandukanye by’Igihugu by’umwihariko muri Kigali nko ku Gisozi, humvikanye abavuzaga akaruru, vuvuzela nyinshi, ingoma z’urwungikane, amajerekani n’amasafuriya byavuzwaga mu gihe ku Kimisagara, bamwe bagiye mu muhanda bafite ibendera ry’Igihugu bishimira intsinzi. I Nyamirambo  byari umwihariko kuko amagana y’abantu bahuriye mu muhanda, bamwe bikuramo imyenda yo hejuru, bajya mu muhanda baririmba mu majwi aranguruye bishimira intsinzi. Ibitego uko ari bitatu byashimishije abanyarwanda hari ikinjijwe na Niyonzima Olivier…

SOMA INKURU