USA: Trump akomeje kurwanirwa ishyaka n’abasenateri


Abasenateri bagize ishyaka ry’Aba-Républicains Donald Trump akomokamo, bagaragaje ko batiteguye gutera icyizere uwo mugabo umaze iminsi asohotse muri White House, ku birego byazamuwe n’abo mu ishyaka ry’Aba-Démocrates bashinja Trump kugira uruhare mu myigaragambyo karundura iherutse kubera ku Ngoro Ishinga Amategeko ya Amerika, igahitana batanu barimo n’umupolisi.

Nyuma y’uko Trump aterewe icyizere n’abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Amerika ku nshuro ya kabiri, kuri uyu wa mbere iyo Nteko yatanze ikirego kigamije gusaba Sena ya Amerika gutorera umwanzuro wo gutera Trump icyizere, ibishobora gutuma abuzwa kuziyamamariza undi mwanya mu nzego z’ubuyobozi bwa Amerika ndetse akaba yatangira gukurikiranwa n’inkiko zo muri icyo gihugu.

Nyuma yo kwakira ikirego, kuri uyu wa kabiri, Aba-Républicains bayobowe na Senateri Rand Paul bagaragaje impungenge z’uko iki kirego cyo gutera icyizere Trump muri Sena ya Amerika gishobora kuba kitubahirije amategeko, kuko Trump uri kuregwa atakiri mu nshingano ashinjwa gukoreramo icyaha.

Ibi byatumye Sena itorera icyifuzo cya Senateri Paul cyo guhagarika ibikorwa byo gutera Trump icyizere, ariko ku bw’amahirwe macye, uyu mwanzuro ntiwabashije kwemezwa kuko utatorewe uko byari bikwiye, aho Aba-Républicains batoye basaba ko uyu mwanzuro ukurwaho bangana na 45, mu gihe abandi batanu, biyunze ku Ba-Démocrates, bigatuma abagera kuri 55 bahakana uyu mwanzuro.

Ibi bivuze ko kimwe cya gatatu cyari gikenewe kugira ngo uwo mwanzuro utorerwe kitagezweho, ibyatumye urubanza n’ubundi rwo gusuzuma umwanzuro wo gutera Trump icyizere ruzakomeza, ndetse na Trump yamaze gushaka abazamwunganira mu mategeko.

Hagati aho, n’ubwo uyu mwanzuro utatorewe, uruhande rushyigikiye Trump rwanyuzwe n’umubare munini w’Aba-Républicains badashyigikiye iki cyemezo, kuko bica amarenga ko no mu gihe cy’itora nyirizina, umubare munini wabo n’ubundi ushobora kuzatora udashyigikira ko Trump aterwa icyizere, bigakoma mu nkokora uwo mu mugambi nk’uko n’ubundi byari byagenze ubwo Trump yaterwaga icyizere n’Inteko bwa mbere muri 2019.

Kugira ngo umwanzuro wo gutera Trump icyizere wemezwe, bisaba ko abasenateri b’Aba-Républicains 17 baziyunga ku Ba-Démocrates 50 bagize Sena, ibintu bishobora kuzagorana cyane.

Uyu mwanzuro uramutse utorewe, Trump yakwamburwa uburenganzira bwo kuzongera kwiyamamariza umwanya mu nzego za Leta ya Amerika, bigatuma atazongera kwiyamamariza kuyobora Amerika muri 2024, ibikorwa yavuzweho kuba ari gutekerezaho cyane kandi yemerewe n’amategeko kuko yayoboye manda imwe muri ebyiri yemerewe.

NIYONZIMA Theogene


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.