Abaturage batandukanye batari ku rutonde rw’abakwiye guhabwa ibiryo muri iyi gahunda ya Guma mu rugo kandi babikeneye barasaba ko ubuyobozi nabo bwabazirikana kugira ngo babone ikibatunga muri iki gihe.
Ibi babisabye, nyuma y’aho ubuyobozi bw’imirenge y’Umujyi wa Kigali butangiye guha ibiribwa abantu baryaga ari uko bakoze nyuma y’uko imirimo yabo ihagaritswe mu kwirinda ikwirakwiza ry’icyorezo cya Covid-19.
Ubu kuri biro by’Akagari ko mu Murenge w’Umujyi wa Kigali ,hari gutangirwa ibiribwa birimo kawunga n’ibishyimbo mu rwego rwo kugoboka abakoraga imirimo yagizweho ingaruka na Covid barimo abakoraga mu tubari,abamotari, abafundi, abayede n’abandi.
Aba baturage bavuga ko batiyumvisha uburyo batashyizwe ku ntonde z’abagomba guhabwa ibiryo mu gihe bari kuzibonaho abababarusha ubushobozi.
Mukashyaka Esther w’imyaka 45 ufite abana batanu utuye mu Kagari ka Munanira ya II mu Murenge wa Nyakabanda, yavuze ko yatunguwe no kutibona ku rutonde kandi atishoboye.
Ati “ Hari abantu benshi bishoboye bari guhabwa ibiryo kuburyo tutazi icyo bagiye bakurikiza. Nkanjye ndi umuzunguzayi, bambwiye ngo mfite akazi kandi mu by’ukuri inzara imereye nabi.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakabanda,Mugambira Etienne yavuze ko ikibazo bari guhura nacyo ari icy’uko abaturage bose bazi ko bazahabwa ibiryo.
Ati “Ikintu gikomeye n’uko abaturage bose bishyizemo ko ibi biryo bizabageraho. Ntabwo ibi biryo ari iby’abakene ahubwo n’ibyagenewe umuturage wagize ikibazo yatewe n’iyi gahunda ya Guma mu rugo. Twahereye ku bantu byagaragaye ko imirimo yabo yahagaze kubera gahunda ya Guma mu rugo gusa.
Yongeyeho ko nibarangiza guha ibiribwa ababikeneye kurusha abandi aribwo bazatangira gukora urundi rutonde rw’abakeneye ibiribwa nabo bagobokwe.
Source: igihe