Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima “RBC” bwatangaje ko Leta y’u Rwanda ikomeje gutekereza ku buryo ibipimo bya COVID-19 byajya bifatwa abantu bakishyurira kuri Mituweli cyangwa ubundi bwishingizi bw’ubuzima basanzwe bivurizaho.
Abashobora kuzemererwa kwishyurira ku bwishingizi bw’ubuzima ni abasanzwe basabwa kwiyishyurira mu gihe bakeneye kumenya uko bahagaze, bafite ingendo mu mahanga cyangwa bagiye kwitabira ibindi bikorwa bitandukanye bibasaba kwisuzumisha.
Iyo gahunda iratekerezwaho mu gihe kuri ubu ibipimo bikenewe gufatwa mu gihugu bigenda byiyongera, ariko bikaba binafasha Igihugu kumenya imiterere y’icyorezo n’ingamba zafatwa mu kugihashya.
Iki kemezo na none kandi gikurikiye gahunda yatangiye gushyirwa mu bikorwa yo kwegereza abaturage ibikoresho byo gupima COVID-19, bakajya babona izo serivisi ku bigo nderabuzima aho biteganyijwe ko bazapimirwa ku buntu, cyane ko akenshi bazajya basuzumwa mu gihe bagiye kwivuza bisanzwe.
Kuri ubu abantu basaba kwipimisha bagenda biyongera bitewe n’uko hari ibikorwa bimwe na bimwe bibujijwe kwitabirwa mu gihe utarapimwa ngo ibipimo bigaragaze ko uri muzima. Muri byo harimo kuba wafata urugendo rwerekeza mu mahanga, kwitabira inama zitandukanye, kuba muri hoteli, kwitabira imikino n’ibindi byinshi.
Ibyo kimwe n’abandi bose baba bakeneye kumenya uko bahagaze ni byo byatumye Minisiteri y’Ubuzima iha ububasha bwo gupima COVID-19 amwe mu mavuriro yigenga mu rwego rwo gufasha abaturage kubona serivisi zo kwisuzumisha biboroheye.
Ni ikemezo cyakurikiwe no gutangira kugeza ibikoresho byo gupima ku bigo nderabuzima byose mu Gihugu aho bizaba byemerewe kwifashisha uburyo bwihuse (rapid test), cyane ko byamaze kugaragara ko butanga ibisubizo byizewe ku rwego ruri hejuru.
Umuyobozi Mukuru wa RBC Dr Sabin Nsanzimana, yabwiye The New Times ko batanze igitekerezo cy’uko ibipimo byajya bifatwa umuntu akishyurira ku bwishingizi bw’ubuzima yivurizaho, akaba ari gahunda yafasha kugeza serivisi yo kwisuzumisha henshi hashoboka.
Yagize ati: “Si ikintu turimo gutekereza gukora nonaha, ariko biri muri gahunda. Mu byiciro byo gupima biri imbere, twifuza ko iyo gahunda yazaba iri muri serivisi zishyurwa n’ubwishingizi.”
Yakomeje avuga ko RBC ikomeje gukurikirana gahunda y’inkingo ziri gukorwa ku Isi ndetse n’ingamba zigenda zifatwa ku rwego mpuzamahanga mu guhangana n’iki cyorezo, ashimangira ko gufata ibipimo ari yo ntwaro nyamukuru u Rwanda rutazahwema kwifashisha mu gihe hari ibindi bisubizo bigenda bishakishwa.
Mu gihe ibipimo bya COVID-19 bizaba byagejejwe ku bigo nderabuzima, hazajya hasuzumwa abo bikekwa ko baba bahuye n’umurwayi wa COVID-19, cyangwa se mu gihe abasanzwe barwaye bifuza kumenya uko bahagaze.
Mu mavuriro yigenga 42 yemerewe gukoresha uburyo bwihuse mu gupima COVID-19, buri gipimo kishyurwa amafaranga y’u Rwanda atari hejuru ya 10,000.
Kugeza ubu abamaze kwandura COVID-19 kuva muri Werurwe ubwo umurwayi wa mbere yabonekaga mu Rwanda ni 8,567 barimo 1,784 bakirimo kwitabwaho n’abaganga. Imibare y’abahitanwa n’icyo cyorezo na yo ikomeje kwiyongera bakaba bageze ku 101.
@umuringanews.com