Kuri iki Cyumweru tariki 29 Ugushyingo 2020 ni bwo hasojwe imikino ibanza yo gushaka itike y’imikino y’Afurika “Afrobasket 2021” yaberaga muri Kigali Arena kuva tariki 25 Ugushyingo 2020. Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame kyakurikiranye umukino wasoje iri rushanwa wahuje ikipe y’u Rwanda na Sudani y’Amajyepfo Izi kipe zombi ziri mu itsinda D, umukino warangiye ikipe ya Sudani y’Amajyepfo itsinze u Rwanda amanota 67 kuri 55. Ikipe ya Sudani yatsinze agace ka mbere n’aka kabiri (17-12 na 16-10), ikipe y’u Rwanda yatsinze agace ka 3 amanota 19 kuri 18 itsindwa aka kane …
SOMA INKURUYear: 2020
Uko Covid-19 yifashe mu Rwanda no ku isi
Kugeza kuri iki Cyumweru tariki ya 29 Ugushyingo 2020, Minisiteri y’Ubuzima yatangaje urupfu rw’umugore w’imyaka 25 y’amavuko ubaye uwa 48 uhitanywe n’icyorezo cya COVID-19 mu Rwanda, umubare w’abamaze guhitanwa n’icyo cyorezo ukaba ukiri ku ijanisha rya 0.8%. Uyu munsi kandi, habonetse abarwayi bashya 28 barimo umunani batahuwe mu Mujyi wa Kigali, umunani babonetse mu Karere ka Musanze, bane bo mu Karere Ka Rubavu, batatu bo mu Karere ka Rusizi, babiri bo mu Karere ka Gicumbi, umwe wo mu Karere ka Nyagatare, umwe wo mu Karere ka Gatsibo n’undi wo muri…
SOMA INKURUIngamba nshya mu guca ubucucike mu magereza
Urwego rw’ubucamanza mu Rwanda ruravuga ko harimo gutegurwa politiki ijyanye no gukurikirana ibyaha nshinjabyaha (criminal justice policy) yitezweho kugira uruhare mu kugabanya umubare w’abinjira mu magereza ahubwo bagahabwa ibindi bihano hanze ya gereza. Ibi biravugwa mu gihe ubucucike muri gereza kuri ubu buri hejuru ya 120% by’ubushobozi bwazo. Gukoreshwa imirimo nsimburagifungo, kwambikwa igikomo gituma umuntu agenzurwa aho ari hose ndetse no gutanga amafaranga y’ingwate hari abemeza ko byagira uruhare mu kugabanya umubare w’ubucucike bw’abafungirwa mu magereza ari hirya no hino mu gihugu. Perezida w’Urugaga rw’abavoka mu Rwanda Kavaruganda Julien asanga…
SOMA INKURUU Rwanda rwasabwe kwimura ambasade yarwo
Kugeza ubu Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Guatemala nibyo bihugu byonyine bifite ambasade zabyo i Yeruzalem, ni mu gihe ibindi 87 byo bizifite muri Israel usanga ziherereye i Tel Aviv na Herzliya. Muri Gicurasi 2018, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zafashe icyemezo cyatunguye isi, zemeza ko Yeruzalemu itagabanyije ariwo Murwa Mukuru wa Israel, ndetse ihita ihimurira ambasade yayo iyivanye i Tel Aviv. Ibi byari bikubiye mu mugambi wa perezida Donald Trump nk’uko yari yabisezeranyije mu Ukuboza 2017. Kwimurira ambasade yayo i Jeruzalem byateje impagarara kuko na Palestine ivuga ko…
SOMA INKURUYou probably don’t need to eat as many fruits and vegetables as you think
Can’t choke down another helping of broccoli? You may not need to eat as much as you think: Eating tons of fruits and vegetables may not be any more protective in helping you live longer than eating just a few servings a day, a new study published in The Lancet suggests.In the study, researchers quizzed over 135,000 people from 18 different countries on their eating and lifestyle habits, as well as their health history. Then, they followed them up for an average of about 7 years to see how (…) Can’t…
SOMA INKURUNubwo Covid-19 yabaye inzitizi ku iterambere, hari andi mahirwe yavutse-Dr Ngirente
Kuri uyu wa kabiri tariki 18 Ugushyingo 2020, Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente Edouard, yatangaje ko nubwo COVID-19 yabaye inzitizi ku iterambere yanahishuye amwe mu mahirwe y’iterambere atari yakabyajwe umusaruro, akaba yabitangarije mu nama ya Concordia ihuza Afurika yabaye muri uyu mwaka. Yabigarutseho mu ijambo yagejeje ku bitabiriye Inama ngarukamwaka itegurwa n’Umuryango Concordia yahuje ibihugu by’Afurika byiga ku bufatanye mu gushyigikira iterambere ry’umugabane wose. Yagize ati “COVID-19 yaje mu gihe u Rwanda rwari ku rwego rwo hejuru mu iterambere… nubwo haje iyo mbogamizi, twizeye ko ubukungu bw’Igihugu buzagaruka ku murongo.” Yashigangiye…
SOMA INKURUNyuma y’imyaka 26 mu mashyamba bishimiye gusubizwa mu miryango yabo
Kumara imyaka 26 benshi muri bo batazi icyo bahunga n’impamvu bahejejwe mu mashyamba n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ni umwe mu mitwaro iremereye abatahutse baruhuka bageze mu Rwanda. Basanga ibyo babwirwaga na bamwe bashaka kubagumana mu mashyamba ku nyungu zabo bwite, byarabasubije inyuma iyo biboneye n’amaso yabo ibyo Abanyarwanda bamaze kugeraho mu iterambere muri iyo myaka bo batigeze bagoheka kubera intambara z’urudaca. Ku wa Kabiri tariki tariki 17 Ugushyingo 2020, Abanyarwanda bakabakaba 2000 biganjemo abagore n’abana bavuye mu mashyamba ya Congo bakakirwa n’u Rwanda bashimangira ko amahirwe babonye…
SOMA INKURUPerezida Kagame yakiriye intumwa zaturutse muri Ethiopia
Kuri uyu Gatatu Perezida Paul Kagame yakiriye intumwa ziturutse muri Ethiopia ziyobowe na Minisitiri w’intebe wungirije akaba minisitiri w’ububanyi b’amahanga, Demeke Mekonnen, agaragaza ko yifuza ko amahoro n’umutekano byagaruka muri iki gihugu. Ibyumweru bibaye bibiri ingabo za Ethiopia zitangiye ibitero simusiga Ku ntara ya Tigray iherereye mu Majyaruguru y’iki gihugu, aho ingabo za leta zivuga ko zishaka kugarurayo amahoro zikahirukana umutwe wa gisirikare w’iyi leta. Impungenge zikomeje kuba zose muri aka karere ko iyi ntambara ishobora kuba iy’akarere ko mu bihugu biherereye mu ihembe rya Afurika. Kuri uyu wa Gatatu…
SOMA INKURUHafashwe abapolisi n’umuturage bakekwaho kurya ruswa
Polisi y’u Rwanda yerekanye abapolisi 2 bakoraga mu Kigo gishinzwe Gusuzuma Ibinyabiziga bafatanyije n’umuturage umwe, bakaba bakekwaho ibikorwa bijyanye no kurya ruswa. Ibi byagarutsweho n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 12 Ugushyingo 2020 mu gikorwa cyo kwerekana abapolisi babiri n’umuturage bakekwaho kwakira ruswa. CP Kabera asobanura ko uyu muturage yashatse umupolisi baziranye, ashaka uburyo bakorana kugira ngo bage azana ibinyabiziga binyureho amuhaye ruswa kandi bidafite ubuziranenge. Agaragaza ko ruswa abapolisi babiri n’umuturage bahawe, ari igikorwa cyari kimaze iminsi gikorwa.…
SOMA INKURUAbanyarwanda batitonze Covid-19 yagarukana ubukana-Prof Mutesa
Mu kiganiro nyunguranabitekerezo cyateguwe na MIC ku bufatanye na Union Européenne, cyahuje abanyamakuru banyuranye hamwe n’umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda akaba n’umushakashatsi Proffesseur Mutesa Léon, yibukije ko Covid-19 ari icyorezo cyo kwitonderwa nta muntu ukwiriye kugikerensa. Muri icyo kiganiro Prof Mutesa yabajijwe ibibazo binyuranye bijyanye n’iki cyorezo cyibasiye isi n’u Rwanda rudasigaye, atangaza ko Covid-19 ari icyorezo gifite amayobera ko ariyo mpamvu nta muturarwanda ugomba kwirara ngo cyaragabanutse kuko gishobora kugarukana ingufu n’ubukana budasanzwe kikaba cyakwivugana abatari bake. Ati “Covid-19 ni icyorezo cyuzuye amayobera, umuntu umwe yanduza abantu bane icyarimwe,…
SOMA INKURU