Impamvu igeragezwa ry’urukingo rwa virusi itera SIDA ryahagaritswe

Ikigo cya leta y’Amerika gishinzwe ubuzima cyahagaritse igerageza ry’urukingo rwa virusi itera Sida cyise “HVTN 702”, nyuma y’igeragezwa ryarwo ryakorerwaga muri Afurika y’Epfo, aho abantu 5,000 barutewe basanze rutabasha kubarinda kwandura iyi virus. Abahanga mu by’ubuzima batangaje ko ibi ari “urucantege” ariko bidahagaritse ibikorwa byo gushakisha uru rukingo. Uru rukingo ntabwo ruba rufite virus ya HIV bityo nta mpungenge rwari ruteje ko rwayanduza umuntu. Urwo rukingo ni bwoko ki? Uru rukingo rwaterwaga mu rushinge, rwari rwagaragaje ikigero runaka cyo kurinda iyi virus igihe rwageragejwe bwa mbere mu bitaro muri Thailand.…

SOMA INKURU

Meteo Rwanda yemeje ko igipimo cy’imvura kidasanzwe

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere, Meteo Rwanda, cyatangaje ko kuva tariki ya 21 kugeza tariki ya 31 Mutarama 2020, ahenshi mu gihugu habonetse imvura nyinshi cyane ugereranyije n’isanzwe igwa muri ayo matariki mu gihe cy’imyaka myinshi. Nk’uko yabitangaje kuri uyu wa 2 Gashyantare 2020, imvura nyinshi yapimwe ku bupimiro bwa Nyamagabe, Gitega, Rubengera no ku bupimiro bwa Byimana. Ahapimwe imvura nyinshi ni ku bupimiro bwa Nyamagabe hapimwe milimetero 158, ku Gitega hapimwa milimetero 118.2 naho Rubengera hapimwe milimetero 113.2. Ahapimwe imvura nke ni ku bupimiro bwa Kawangire ingana na milimetero…

SOMA INKURU

Ibiza bikomeje gutwara ubuzima bw’abantu

Imvura nyinshi yaraye iguye mu mujyi wa Kigali yasenye amazu menshi n’ibindi bikorwaremezo bitandukanye ariko by’umwihariko itwara ubuzima bw’abantu hirya no hino aho mu karere ka Gasabo havugwa urupfu rw’abantu 7 barimo umukecuru, abana be n’abuzukuru be bari mu nzu yatwawe n’amazi ayita mu mugezi wa Yanze bahasiga ubuzima Mu kagari ka Nyaburiba, Umurenge wa Jali mu karere ka Gasabo umuvu watwaye inzu yarimo umukecuru, abana be n’abuzukuru be uyigeza mu mugezi wa Yanze baturanye. Iki kibazo kikaba cyabaye ahagana saa saba z’ijoro ryakeye ubwo imvura yagwaga ari nyinshi. Umwe…

SOMA INKURU

Muri Kenya urwikekwe rwa coronavirus rwavuyeho

Minisiteri y’Ubuzima muri Kenya, yatangaje ko umunyeshuri wari warashyizwe mu kato mu bitaro bya Kenyatta National Hospital (KNH), avuye Guangzhou mu Bushinwa, byaje kugaragara ko adafite virusi ya Coronavirus. Uyu munyeshuri yari yashyizwe mu kato muri ibi bitaro nyuma yo kuva mu Bushinwa mu Mujyi wa Wuhan, wabonetsemo bwa mbere virusi ya Coronavirus imaze kwica abantu 304 abandi ibihumbi 14 bakaba bamaze kwandura.r Umunyamabanga Nshingwabikorwa muri Minisiteri y’Ubuzima ya Kenya, Sicily Kariuki, yavuze ko ibizamini byakorewe muri Afurika y’Epfo. Yagize ati “Ndemeza ko ibizamini by’umuntu wakekwagwaho kugira iyi virusi byoherejwe…

SOMA INKURU

Gukora amasaha y’ikirenga ntibyaba imbogamizi ku buzima bw’abagenzi?

Abashoferi b’imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange bavuga ko hari igihe umushoferi ashobora gukora amasaha 19 ku munsi, ku buryo ari akazi kavunanye. Abagenzi bakabiheraho bemeza ko bishobora kuba intandaro ya serivi mbi n’umunabi biranga bamwe mu bashoferi. Saa kumi n’imwe z’igitondo Rwamakuba Evode ni bwo aba ageze muri gare ya Kimironko aje gutangira akazi ko gutwara abagenzi. Bivuze ko nibura aba yabyutse saa kumi za mu gitondo. Ati “Tugera ku modoka saa kumi n’imwe, njyewe mparika saa tatu kuko ari jye utwara abagenzi ba mbere ariko biterwa n’uko…

SOMA INKURU

Abari barakumiriwe mu burezi bakomorewe

Minisiteri y’uburezi yongeye gukomorera abantu batize uburezi ariko barangije amashuri y’isumbuye cyangwa Kaminuza, ubu bashobora gupiganira akazi ko kwigisha mu mashuri abanza n’ayisumbuye. Ibaruwa yashyizwe hanze na Minisiteri y’uburezi , iramenyesha abayobozi b’Uturere bose ko nyuma yo kungurana ibitekerezo hafashwe imyanzuro itandukanye ku bijyanye no gutanga akazi ko kwigisha harimo ko n’abatarize uburezi ubu bemerewe guhabwa akazi ndetse ko iyi myanzuro ihita ishyirwa mu bikorwa. Imyanzuro yafashwe ivuga ko, buri Karere kagomba gushyira ku isoko imyanya yose ikeneye abarimu, amatangazo ashyira ku isoko iyo myanya agomba gushishikariza gusaba iyo myanya…

SOMA INKURU

Muri Iraq Ambasade ya Amerika yarashweho bikomeye

Mu ijoro ryo kuri uyu wa 26 Mutarama 2020, misile eshatu muri eshanu zo mu bwoko bwa ’rocket’ zarashwe kuri ambasade y’America i Baghdad muri Iraq. Izi misile zarashwe nyuma y’imyigaragambyo yiriwe mu mugi wa Basra yamagana guverinoma iriho kuko itashoboye kuvana ingabo z’America ku butaka bwabo. Aya makuru yemezwa na Minisitiri w’Intebe wa Iraq, Adil Abdul Mahdi avuga ko nta byinshi byangiritse gusa ngo harakorwa iperereza, ababigizemo uruhare bahanwe. Uruhande rw’America rwemeje ko nta bantu bakomerekeyemo. Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Iraq iramagana abagabye iki gitero, yongeraho ko bagomba gucunga…

SOMA INKURU

Barahiriye kurwanya igwingira mu bana

Abanyeshuri batorewe inshingano zo kuyobora ihuriro ry’abanyeshuri biga muri Kaminuza gatolika y’u Rwanda barahiriye inshingano batorewe bahiga kurandura imirire mibi n’igwingira mu bana b’u Rwanda bakoresheje ubumenyi biga mu ishuri. Babitangarije mu muhango wo kwakira indahiro zabo wabereye ku kicaro gikuru cya Kaminuza Gatolika y’u Rwanda i Save mu karere ka Gisagara kuri uyu wa 26 Mutarama 2020. Umuyobozi wa komite nshyashya Niyigenda Silas yashimiye kaminuza Gatolika y’u Rwanda uburezi itanga, anavuga ko aho bagiye gushyira imbaraga mu kurwanya igwingira n’imirire mibi mu bana. Ati “Abanyeshuri bose turabasaba gushyira hamwe kugira…

SOMA INKURU

Nyina wa Wema Sepetu yikomye itangazamakuru

Mariam Sepetu umubyeyi w’umusitari wo mu gihugu cya Tanzaniya Wema Se, yikomye abantu bantu bakomeza kugenda bamubaza ibibazo byerekeranye n’umwana we uko arimo yitwara, yavuze ko afite ubuzima bwe na we akagira ubwe. Uyu mubyeyi w’uyu mukobwa uzwi cyane muri sinema mu gihugu cya Tanzania ndetse akaba yarabaye na Miss Tanzania muri 2006,yabitangaje ubwo yari abajijwe n’ikinyamakuru Global Publishers icyo avuga ku kuba umukobwa we yarinanukishije cyane akaba ari umwe mu bantu bahorose. Yagize ati“sinshaka kugira ikintu icyo ari cyo cyose mvuga kerekeye kuri Wema, yamaze gukura afite ubuzima bwe…

SOMA INKURU

Icyo CNLG yatangaje ku mibiri yabonetse i Rubavu

Nyuma y’uko ahahoze ikibuga cy’indege cya Gisenyi habonetse imibiri bamwe bagashidikanye ko yaba ari iy’Abatutsi bazize Jenoside muri 1994, kuri uyu wa 19 Mutarama 2020, Komisiyo yo kurwanya Jenoside(CNLG) yabyemeje. Kugeza ubu imibiri imaze kuboneka hariya igera ku 141. Muri kariya gace ho ngo umwihariko ni uko hari abasirikari kabuhariwe batorezwaga mu Bigogwe bishe Abatutsi benshi,  imibiri yabo ikaba itaraboneka. Dr Bizimana ko hari batutsi biciwe mu kigo cya gisirikari cya Butotori ahahoze ari kwa Juvenal Habyarimana wahoze ari Perezida w’u Rwanda kugeza ubu hakaba  nta rengero ryabo riramenyekana. Minisitiri…

SOMA INKURU