Derek Chauvin wahoze ari umupolisi mu mujyi wa Minneapolis uregwa kwica umugabo udafite intwaro George Floyd bwa mbere yagejejwe imbere y’urukiko ejo ku wa mbere, urukiko rwavuze ko ingwate yo kugira ngo arekurwe by’agateganyo ari miliyoni 1,25 y’amadorari. Abashinjacyaha bavuze ko “ibyo aregwa bikomeye” kandi n’umujinya wa rubanda ari impamvu yo kuba iyo ngwate ye ihera nibura kuri miliyoni imwe y’amadorari. Bwana Chauvin araregwa ubwicanyi bwo mu cyiciro cya kabiri. Abandi bapolisi batatu bari kimwe nawe nabo bararegwa ubufatanyacyaha no kureberera. Ubwicanyi kuri George Floyd bwateje imyigaragambyo ahatandukanye ku isi…
SOMA INKURUYear: 2020
Nyuma ya COVID-19 Ubushinwa bwibasiwe n’umwuzure
Imvura imaze iminsi igwa mu Bushinwa yatumwe ahantu henshi hegereye imigezi havuka imyuzure. Ubu imigezi 52 yuzuye, amazi agera mu mirima y’abaturage no mu Mijyi ikikije iyo migezi. Imigezi yuzuye iri mu Ntara za Guangxi, Guangdong, Fujian, Jiangxi, Zhejiang n’ahandi. Imvura imaze iminsi itatu igwa idakuraho. Minisiteri yo kwita ku mazi yatangaje ko imyuzure yabaye ikibazo gikomeye ku rwego rwa Gatatu, ni ukuvuga urwego ruteje akaga gakomeye. Imyuzure ibaye myinshi mu Bushinwa nyuma y’uko iki gihugu cya gatatu mu bunini ku isi,( nyuma y’u Burusiya na Canada) kiri kuva buhoro…
SOMA INKURUSerivice nshya za Shadyboo muri iki gihe cya COVID-19
Mbabazi Shadia wamenyekanye nka Shadyboo avuga ko hashize igihe gito ashyizeho uburyo bwo gutekera abantu ibiryo akanabibagemurira. Ni uburyo yise ‘Love on The Plate.’ Ateganya ko icyorezo, COVID-19, nikirangira azashinga restaurant aho abantu bazajya bajya gufata amafunguro. Abinyujije kuri Instagram, Mbabazi Shadia yavuze ko akunda guteka kandi yizeza ‘abakunzi be’ ko ntacyo bazamuburana mubyo bakunda gufungura. Ni akazi yatangiye gukorera iwe, agashyira abantu ibyo kurya aho bakorera cyangwa mu ngo zabo. Ibijyanye n’ibiciro ndetse n’amakuru arambuye kuri ubu bucuruzi arayatangaza kuri uyu wa Mbere tariki 8 Kamena 2020 ku rukuta…
SOMA INKURUIbikorwa byo kurwanya inzoga zitemewe birakomeje
=Mu gitondo cyo kuri iki cyumweru tariki ya 07 Kamena 2020, Polisi y’u Rwanda ikorera kuri Sitasiyo ya Ndera mu Karere ka Gasabo, ku bufatanye n’izindi nzego yatahuye urugo rwakorerwagamo inzoga zitemewe zizwi ku izina ry’Agasusurutso, zari litiro 6,000 zuzuye mu ngunguru 22, zafatiwe mu kagari ka Cyaruzinge mu mudugudu wa Ayabakora. Ubwo izi nzoga zari zigiye kumenwa hari Mwizerwa Olivier, umukozi w’Ikigo gishinzwe kugenzura ubuziranenge bw’ibiribwa n’imiti mu Rwanda (FDA). Yavuze ko kugira ngo amakuru amenyekane byaturutse kuri umwe mu baturage bakora ikinyobwa kitwa Agasusurutso ndetse abifite ibyangombwa avuga…
SOMA INKURUImyigaragambyo yo kurwanya ivangura rikorerwa abirabura yahinduye isura
Ejo hashize tariki 7 Kamena 2020, ubwo abigaragambyaga bamagana ivangura rikorerwa abirabura yakomeje mu Bwongereza, aho abigaragambya baranduye igishusho kinini cy’umugabo wagize uruhare mu icuruzwa ry’abantu bajya kuyiroha bayiziritse imigozi. Intandaro y’iyi myigaragamyo yatangiriye muri Leta zunze ubumwe za Amerika igakomereza mu bihugu bitandukanye birimo n’Ubwongereza ni urupfu rw’umwirabura George Floyd wishwe ahejejwe umwuka n’umupolisi w’umuzungu wo muri Leta ya Minnesota wamupfukamwe ku gikanu hafi iminota 9 yose. Umunyamateka wo mu Bwongereza David Olusoga avuga ko ishusho yakozwe mu mwaka wa 1895 nyuma y’imyaka 200 apfuye. Ati “Iyo shusho yerekana ko…
SOMA INKURURwanda: Amakuru mashya kuri COVID-19
Ikwirakwizwa rya Coronavirus riterwa n’abatwara amakamyo ryahagurukiwe
Ikibazo cy’umubare munini w’abandura icyorezo cya Covid 19 mu bashoferi b’amakamyo yambukiranya imipaka, cyaganiriweho mu nama yahuje abaminisitiri bashinzwe ubwikorezi n’abashinzwe ubuzima bo mu bihugu bigize umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba yabaye mu mpera z’icyumweru gishize, bemeranyijwe ko abashoferi b’amakamyo, mbere yo kwinjira mu kindi gihugu bazajya bapimirwa iwabo kandi hakurikiranwe urugendo rwabo rwose hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga busanzwe bwifashishwa mu gukurikirana ibicuruzwa byinjiye mu gihugu. Ministre w’ubuzima mu Rwanda Dr Daniel Ngamije yabwiye RBA ati “Umushoferi utwara rukururana agiye kujya ahaguruka mu gihugu cye yasuzumwe ku buryo azaba afite na certificat…
SOMA INKURURwanda: Hasubukuwe ibikorwa by’uburobyi ingamba zo kwirinda COVID-19 zikazwa
Umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’ubworozi bw’amafi n’uburobyi muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi, Mukasekuru Mathilde yatangaje ko ibiyaga 20 kuri 22 byari bimaze amezi agera kuri abiri bifunze hirya no hino mu gihugu muri gahunda yo kongera umusaruro w’amafi hakurikijwe igihe yororokera mu biyaga byo mu Burasirazuba no mu Majyaruguru, ndetse n’ikiyaga kimwe cya Karago cyo mu ntara y’Iburengerazuba byongeye gufungurwa, ibikorwa by’uburobyi bikaba byasubukuwe. Mukasekuru yashimangiye ko gufunga ibiyaga byatanze umusaruro aho yagize ati “Byatanze umusaruro mwiza nk’aho ndi gukorera mu Ntara y’Amajyaruguru, ho by’umwihariko twari twarateyemo isambaza zivuye mu kiyaga cya…
SOMA INKURUCMA yahaye uburenganzira ikigo cya mbere cyo muri Afurika y’Epfo kuza ku Isoko ry’Imigabane ry’u Rwanda
Ikigo kigenzura Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda (CMA) cyahaye uburenganzira ku nshuro ya mbere ikigo cy’ubucuruzi cyo muri Afurika y’Epfo cyitwa RH Bophelo Limited kuza ku isoko ry’imari ry’u Rwanda, kikaba aricyo kigo cya mbere kije ku isoko ry’u Rwanda kivuye hanze y’Akarere k’Afurika y’Iburasirazuba kandi kizongera umubare w’ibigo biri kuri iri soko bibe icyenda. Ikigo RH Bophelo cyanditswe nk’ikigo cy’ubucuruzi muri Afurika y’Epfo kandi cyagiye ku Isoko ry’Imari n’Imigabane cya Johannesburg muri Nyakanga 2017, iki kigo gikora ibijyanye n’ishoramari mu bikorwa by’ubuvuzi mu kugeza ubuvuzi kuri benshi. RH Bophelo…
SOMA INKURUAirtel Rwanda hamwe n’abafatanyabikorwa bongeye kudabagiza abakiriya bayo
Mu rwego rwo kunoza serivisi igeza ku bakiriya bayo, Airtel Rwanda yatangije ubufatanye n’izindi mbuga ebyiri mu gufasha abakiriya bayo kugura ama inite ya Airtel bibiroheye. Kuri ubu abakiriya ba Airtel bashobora kugura ama inite kuri pay.rw bakanze *508# no kuri efashebakanze *662#. Banyuze kuri izi mbuga zombi, abakiriya bashobora kugurira ama inite kuri telephone zabo cyangwa bakagurira abandi bakagabanyirizwa 5.5% kuri buri gikorwa. Izi app ni uburyo bwiyongereye ku bwari busanzwe bukoreshwa bwo kwihereza haba kuri Airtel Money, My Airtel app cyangwa banki zikorana na Airtel. Kubera icyorezo cya Covid-19 cyugarije isi, Airtel…
SOMA INKURU