Ishusho ya Covid-19 mu Rwanda mu gihe cy’amezi 4

Mu Kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 20 Nyakanga 2020, Minisitiri w’Ubuzima Dr. Ngamije Daniel, yagaragaje impinduka zidasanzwe zagaragaye mu rwego rw’ubuzima mu mezi ane ashize zatewe n’icyorezo cya COVID-19 n’uburyo Leta y’u Rwanda yabyitwayemo mu guhangana n’iki cyorezo gihangayikishije Isi. Hashize igihe kirenga amezi ane umurwayi wa mbere  w’icyorezo cya COVID 19 atahuwe mu Rwanda,  ubu bageze ku 1,582. Mu gihe Guverinoma y’u Rwanda yateguye gukoresha nibura miriyoni 73 z’amadorari y’Amerika (asaga miriyari 69.8 z’amafaranga y’u Rwanda) mu mezi atandatu, mu mezi ane hakoreshejwe miriyoni 60 z’amadorari…

SOMA INKURU

Covid-19: Abahinzi barataka igihombo kidasanzwe, MINAGRI iti “ntako tutagize”

Urugaga rw’abahinzi “Imbaraga Farmers” ruratabaza nyuma y’aho Covid-19 iteje abanyamuryango barwo igihombo kidasanzwe,  aho badatinya no kuvuga ko ntihatagira igikorwa na leta mu maguru mashya, u Rwanda  rushobora kuzagira ikibazo cy’ibiribwa gikomeye.  Mu kiganiro cyari kigamije kurebera hamwe ingaruka zatewe n’icyorezo cya Covid-19 mu kwihaza mu biribwa no kurwanya imirire mibi mu Rwanda,  uwari uhagarariye MINAGRI Dr. Semwaga Octave yatangaje ko Leta itirengagije abahinzi ndetse no mu bihe bya guma mu rugo byatewe na Covid-19, leta yaguriye abahinzi umusaruro ufatika. Yagize ati ” Mu gihe hari imiryango yari ikeneye ubufasha…

SOMA INKURU

Rosatom Contributes to Sustainable Feeding Programme

Mandela Day is a global call to action that celebrates the idea that each individual has the power to transform the world and the ability to make an impact. “Education is the most powerful weapon which you can use to change the world,” said Nelson Mandela. Russian State Atomic Energy Corporation Rosatom pays a great of attention to sustainable social projects across the globe. This year Rosatom is supporting the Bokgoni Technical Secondary School to protect its learners against Covid-19 as well as keep them well nourished. The school’s mission is  to develop…

SOMA INKURU

Rwanda: Yibarutse mu gihe yavurwaga Covid-19

Mu kigo cyahariwe kwita ku barwayi b’icyorezo cya Covid19 kiri mu Karere ka Rubavu, havukiye uruhinja rwibarutswe n’umubyeyi w’imyaka 41 wahavurirwaga nyuma yuko agaragaweho icyorezo cya Covid19 atwite. Ubuyobozi bw’ibitaro bya Gisenyi butangaza ko ari bwo bwa mbere mu barwayi ba Covid19 basanzwe bakira, habonetsemo umubyeyi utwite wanduye coronavirus. Kuba icyo kigo cya Rugerero cyakira abarwayi ba covid19, ubusanzwe cyarubatswe ari ikigonderabuzima ngo cyari gifite ibikoresho byose by’ibanze byo kubyaza, ndetse n’abaganga bahuguriwe uko bitwara mu gihe cy’ibyorezo, bakaba bashoboye kubyaza uwo mubyeyi neza. Kuri ubu uwo mubyeyi w’imyaka 41…

SOMA INKURU

Kibungo: Banyoye umutobe bibaviramo kujyanwa kwa muganga igitaraganya

Abaturage 24 bo mu Mudugudu wa Umukamba mu Kagari ka Umukamba mu Murenge wa Kazo mu Karere Ka Ngoma, baguze umutobe w’ibitoki ku mucuruzi usanzwe uwucuruza bawunyohe batangira kuribwa mu nda banacibwamo, ubu bari kwitabwaho n’abaganga ku Kigo nderabuzima cya Kibungo. Bamwe mu bagize iki kibazo babwiye itangazamakuru  ko uwo mutobe bawunyoye ku wa Kabiri w’iki cyumweru, ariko batangira kuribwa mu nda ku wa Gatatu bumva ari nk’uburwayi bwo mu nda busanzwe, bigeze ku wa Kane bitangira gukomera . Maniriho Jean Baptiste ati “ Kuwa Gatatu ni bwo natangiye kuribwa…

SOMA INKURU

RIB yerekanye abantu 57 bafashwe barimo na ba Generali

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 17 Nyakanga 2020, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwerekanye abantu 57 bafatiwe mu mashyamba yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bari mu mitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda barimo abafite amapeti yo hejuru mu ngabo, ba General na ba Colonel. Mu bafashwe harimo uwitwa Gen. Irakiza Fred na Gen. Habyarimana Joseph hamwe na Col Nizeyimana Mark wafatiwe mu mutwe wa FLN-MRCD akaba yanavugishije Itangazamakuru. Muri aba berekanywe uyu munsi, harimo Col Nizeyimana Mark wafatiwe mu mutwe wa FLN-MRCD uvuga ko yafatiwe mu Burundi. Uyu…

SOMA INKURU

Rwanda: Uwahoze ari Minisitiri w’intebe yegejejwe mu rukiko

Kuri uyu wa Kane tariki 16 Nyakanga 2020, nibwo uwahoze ari Minisitiri w’Intebe Dr Habumuremyi Pierre Damien yitabye urukiko aburana ku ifungwa n’ifungurwa mu rukiko rw’ibanze rwa Gasabo, nyuma yo gufatwa aregwa ibyaha binyuranye. Dr Habumuremyi akurikiranyweho ibyaha bishingiye kuri Kaminuza ye ya Christian University of Rwanda no gukoresha nabi umutungo ndetse n’ubuhemu. Urubanza rurimo kubera mu rukiko rw’Ibanze rwa Gasabo, rwitabiriwe n’itangazamakuru ariko hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Konoravirusi. Abunganira Dr Habumuremyi bagaragaza ko urubanza rwamamajwe cyane ndetse rukaba rwavuzwe cyane mu itangazamakuru, kuri bo bikaba biteye impungenge ngo…

SOMA INKURU

Nyamasheke yibasiwe n’umutingito

Mu ijoro ryakeye ahagana saa munani n’igice z’ijoro mu Midugudu igize Akagari ka Mwezi, mu Murenge wa Karengera muri Nyamasheke haraye humvikanye umutingito wabaye inshuro eshatu wikurikiranya. Umwe mu bahatuye yabwiye UMUSEKE ko ku nshuro ya mbere waje ufite imbaraga ariko ubwa kabiri uza woroheje kurusha uwa mbere. Amakuru twamenye kandi ni uko uriya mutingito wageze no mu yindi Mirenge harimo n’uwa Ruharambuga. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karengera Zaboulon Nsengiyumva  avuga ko uriya mutingito wageze no mu tundi tugari, ariko ko kugeza ubu amakuru bafite ari uko nta kintu wangije.…

SOMA INKURU

Ibyavuye mu nama y’abaminisitiri yayobowe na Perezida Kagame

Ejo hashize kuwa Gatatu tariki ya 15 Nyakanga 2020, Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda PAUL KAGAME, hafatirwamo ibyemezo bikurikira: 1. Inama y’Abaminisitiri yemeje imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 30/06/2020. 2. Inama y’Abaminisitiri yasuzumywe ingamba zafashwe zo gukumira ikwirakwizwa ry’icyorezo cya COVID-19, yemeza ingamba zigomba gukurikizwa. Izi ngamba zizongera kuvugururwa nyuma y’iminsi 15 hashingiwe ku isesengura ry’inzego z’ubuzima  Ingamba rusange zo kwirinda indwara ya COVID-19 a. Gahunda yo gupima abantu COVID-19 izakomeza mu Gihugu hose. b. Udupfukamunwa tuzakomeza kwambarwa neza igihe…

SOMA INKURU

Gahunda y’igikombe cy’isi yamenyekanye

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi “FIFA” ryatangaje ko igikombe cy’isi kizabera muri Qatar mu mwaka wa 2022, kizatangira kuwa 21 Ugushyingo 2022 gisozwe kuwa 18 Ukuboza 2022 ndetse ngo ku munsi hazajya hakinwa imikino 4. FIFA yatangaje ko kubera ubwinshi bw’imikino,umukino wa mbere wo mu matsinda uzajya utangira saa saba,saa kumi uwa kabiri,uwa 3 saa moya hanyuma uwa nyuma ube saa yine z’ijoro ku masaha ya Qatar (1pm, 4pm, 7pm and 10pm). Umukino wa nyuma w’igikombe cy’isi uzabera kuri stade yitwa Lusail Stadium mu mujyi wa Doha.Ikipe izarusha izindi izizihiza…

SOMA INKURU