Nubwo Covid-19 yatangiye kumvikana ku isi mu mpera z’umwaka ushize wa 2019 mu gihugu cy’Ubushinwa, hari bamwe badatinya kuvuga ko bumvaga ko ari indwara y’abazungu, itazigera igera muri Afurika by’umwihariko mu Rwanda, cyane ko hari ibyorezo byinshi byagiye byirindwa ndetse byari no mu bihugu by’abaturanyi, ariko bigakumirwa, kuri bo umunsi Covid-19 yageze mu Rwanda byabaye intangiriro yo guhangana n’ihurizo rikomeye ry’ubuzima, aho hari n’abo iki cyorezo cyashoye mu bwihebe. Ubwo ikinyamakuru umuringanews.com cyasuraga umuryango wa Mukantwari Letitia ugizwe n’abantu umunani, utuye mu Mudugudu Birama, Akagali ka Kimisagara, Umurenge wa Kimisagara,…
SOMA INKURUMonth: November 2020
Burundi: Hakomeje gutahurwa abantu bishwe
Abaturage bo muri Zone ya Cibitoke ho mu Burundi bakomeje kwibazwa ikihishe inyuma y’imirambo ikomeje kugaragara mu nkengero z’umugezi wa Rusizi, nyuma yuko kuri uyu wa Mbere tariki ya 02 Ugushyingo 2020 hatoraguwe imirambo y’abantu 2 batamenyekanye. Iyi mirambo uko ari ibiri, umwe w’umugabo n’undi w’umugore, yabonwe n’abantu bitambukiraga ku muhanda wa 6 munsi y’agasozi ka Kagazi, zone ya Cibitoke, muri Komini Rugombo, ho mu Ntara ya Cibitoke mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’u Burundi. Nubwo hatamenyekanye ba nyiri iyo mirambo, mu gihe ubuyobozi bwahise bumenyeshwa aya makuru, bivugwa ko bwahise butegeka…
SOMA INKURUAbadepite batangiye igikorwa cyo gusura abaturage, ahazibandwa ku kurwanya COVID-19
Kuva kuri uyu wa 2 kugeza kuya 8 Ugushyingo 2020, abadepite bari mu ngendo rusange mu Gihugu hose zigamije kumenya no kugenzura uko ibikorwa by’iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza bihagaze muri iki gihe Igihugu gihanganye n’icyorezo cya Covid-19. Izi ngendo zizafasha Abadepite kumenya no kugenzura ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zo kubaka no kongera ibyumba by’amashuri n’imigendekere y’igihe cy’ihinga cy’umwaka wa 2020/2021 (Igihembwe A). Abadepite kandi bazagenzura bimwe mu bikorwa n’imishinga y’iterambere, Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta na Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’Umutungo by’Igihugu (PAC) bagaragaje ko byadindiye cyangwa bicunzwe…
SOMA INKURUHari abafashe ihame ry’uburinganire nabi-Mme Rwabuhihi
Umugenzuzi Mukuru w’Iyubahirizwa ry’Ihame ry’Uburinganire n’Ubwuzuzanye mu Rwanda “GMO”, Rose Rwabuhihi, yatangaje uburinganire bivuga amahirwe angana ku mugore n’umugabo, ku mukobwa n’umuhungu. Ibi Rwabuhihi yabigarutseho mu kiganiro cyatambutse kuri RBA ku Cyumweru tariki ya 1 Ugushyingo 2020 kibandaga ku ruhare rw’Inzego z’ibanze zifite mu kwimakaza ihame ry’Uburinganire no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Rose Rwabuhihi yagize ati “Kenshi iyo abantu bavuga ihame ry’uburinganire batekereza umugore. Ubundi bireba buri wese ngo agire amahirwe kimwe na mugenzi we, ari imirimo, ari amashuri buri wese abe abifiteho uburenganzira, buri wese agira amahirwe, ni…
SOMA INKURUUwabuze uwe igihe ataramushyingura aba afite ikibazo ajyendana-Min Busingye
Ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 1 Ugushyingo 2020, mu muhango wo gushyingura mu cyubahiro imibiri igera ku 140 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 biciwe i Nyamirambo- Kivugiza iheruka kuboneka mu rugo rw’uwitwa Simbizi François ahitwa, Minisitiri w’Ubutabera Busingye Johnson wari waje muri uyu muhango yatangaje ko hakiri ibigomba gukorwa kugira ngo ubutabera bwuzure, kuko igihe cyose uwabuze uwe atari yamushyingura hari ikibazo agendana na cyo. Ati “Tugomba gukomeza gushyira imbaraga mu gukangurira abaturage gutanga amakuru y’ahakiri imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi itarashyingurwa; bikaba umuhigo wa buri wese ufite…
SOMA INKURU