Kuri uyu wa gatatu tariki ya 11 Ugushyingo 2020, Minisiteri y’Ubuzima yatangaje urupfu rw’umugabo w’imyaka 88 ubaye uwa 41 wishwe na COVID-19 mu Rwanda,umubare w’abamaze guhitanwa n’iki cyorezo ni 0.8%. Uyu mugabo abaye uwa 5 wishwe na COVID-19 ukomoka mu Karere ka Rwamagana mu minsi itatu gusa. Uyu munsi kandi, habonetse abarwayi bashya 50 barimo 27 bapimwe muri Gereza ya Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, batandatu bo mu Karere ka Kirehe, 12 bapimwe mu bibasiwe kurusha abandi mu Karere ka Rubavu na batanu bo mu Karere ka Rwamagana. Uyu munsi hakize abantu bashya…
SOMA INKURUMonth: November 2020
Mu byemezo binyuranye by’inama y’abaminisitiri Umuvunyi Mukuru yakuweho
Inama y’abaminisitiri yayobowe na perezida wa Repubulika Paul Kagame, yabereye muri Village Urugwiro kuri uyu wa gatatu tariki 11 Ugushyingo 2020, yafatiwemo ibyemezo binyuranye, harimo ihinduka ry’Umuvunyi Mukuru aho Murekezi Anastase yasimbuwe na Madame Nirere Madaleine. Murekezi Anastase asimbuwe kuri uyu mwanya yari amazeho imyaka itatu aho yawugiyeho mu mwaka wa 2017, mbere akaba yari Minisitiri w’Intebe, umwanya yamazeho imyaka itatu “2014 – 2017”. Murekezi yabaye Umuvunyi Mukuru asimbuye Cyanzayire Aloysie washyizweho n’inama y’Abaminisitiri yateranye ku itariki ya 27 Kamena 2012, akaba yaramaze imyaka itanu ari Umuvunyi Mukuru. Nirere Madeleine…
SOMA INKURUUSA: Trump yanze kuva ku butegetsi atagize uwo yisasira
Perezida Donald Trump wa Amerika amaze gutangaza ko Mark Esper wari umunyamabanga wa leta (yagerewanywa na minisitiri) ushinzwe ingabo ibye ‘byarangijwe’. Iki ni icyemezo cya mbere gikomeye Perezida Trump atangaje mu bubasha bwe nyuma y’uko imibare y’ibyavuye mu matora igaragaza ko yayatsinzwe. Perezida Trump, yifashishije Twitter yahise atangaza minisitiri w’ingabo w’agateganyo mushya ko ari Christopher C. Miller. Kuva mu kwezi kwa gatandatu Mark Esper na Donald Trump ntibavugaga rumwe. Mark yamaganye ku mugaragaro icyemezo cya Trump cyo kohereza ingabo guhangana n’abigaragambyaga bamagana ivanguramoko muri Amerika, nyuma y’iyicwa rya George Floyd.…
SOMA INKURUAbaturarwanda baraburirwa ku cyorezo cya Covid-19
Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu n’iy’ubuzima zaburiye abaturage ko hashobora kugaruka gahunda ya guma mu rugo mu gihe cyose byaba bikomeje kugaragara bakomeje kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid 19. Ibi biraterwa n’uko hirya no hino mu gihugu harimo kugaragara kudohoka ku ngamba zo kwirinda iki cyorezo. Kwambara agapfukamunwa neza, gukaraba intoki n’amazi neza ndetse no guhana intera ni ingamba leta y’u Rwanda yashyizeho zigamije kurwanya iki cyorezo cya covid-19. Gusa uko hirya no hino mu mihanda n’ahandi hatangirwa serivisi hari abaturage bakigaragara batambaye udupfukamunwa, abandi batwambaye nabi. Hari hamwe muho…
SOMA INKURURwanda: Umubare w’abanduye Covid-19 wongeye kuzamuka
Ejo hashize kuwa Mbere tariki ya 09 Ugushyingo 2020, Minisiteriy’Ubuzima yatangaje ko habonetse abarwayi bashya 20 barimo umwe wabonetse mu Mujyi wa Kigali, batatu bo mu Karere ka Huye, umwe wo mu Karere ka Kayonza, umwe wo mu Karere ka Kirehe na 14 babonetse mu Karere ka Rwamagana. Hanatangajwe urupfu rw’abagabo babiri b’imyaka 45 y’amavuko bishwe na COVID-19, bakaba batumye umubare w’abamaze guhitanwa n’icyo cyorezo mu Rwanda ugera kuri 38, bangana na 0.7 by’abamaze kwandura. Bivugwa ko abo bagabo bombi bahitanywe n’icyo cyorezo bakomoka mu Karere ka Rwamagana. Minisiteri y’Ubuziima yihanganishije…
SOMA INKURUMuhanga: Umubare w’abanyeshuri batewe inda wavugishije benshi
Ubwo abadepite bari mu Karere ka Muhanga mu rwego rwo gusuzuma uko ingamba zo kwirinda COVID-19 zubahirizwa mu bigo by’amashuri kuva byafungura, bagejejweho raporo zatanzwe n’abayobozi b’ibigo by’amashuri zerekana ko abakobwa 243 babaruwe mu mirenge yose y’aka akarere, batewe inda mu mezi bamaze batiga bari iwabo. Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Madamu Kayitare Jacqueline, kuri uyu wa gatatu tariki 04 Ugushyingo 2020, yabwiye umuseke dukesha iyi nkuru ko bariya bakobwa batewe inda barimo abatuye cyangwa abiga i Muhanga ariko mu biruhuko bagataha hirya no hino mu tundi turere. Ati “Icyorezo cyatuzaniye…
SOMA INKURUIcyo abitabiriye umwiherero wa Unit Club basabwe
Mu butumwa yageneye abitabiriye umwiherero yashimangiye agaciro k’Ubunyarwanda nk’isano ntagereranywa ihuza Abanyarwanda. Ibi byatangajwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 05 Ugushyingo 2020, ubwo Madamu Jeannette Kagame, Umuyobozi Mukuru wa Unity Club Intwararumuri, yatangizaga umwiherero ngarukamwaka. Yakomeje atangaza ko ubunyarwanda ari isoko Abanyarwanda bavomamo isano muzi ibahuza. ati “Murabizi ko mu buzima busanzwe, amazi n’urumuri ntibibangikana ngo bibeho. Ubunyarwanda ni urumuri rudususurutsa, si ikibatsi kidutwika, ubunyarwanda ni urumuri rutumurikira, maze abarwose rukabarinda gutsikira no kuyoba, mu rugendo rwiza twiyemeje”. Yakomeje agira ati “Ubunyarwanda ni urukingo ruhora ruzamura ubudahangarwa bwacu kugira…
SOMA INKURUPerezida Magufuli yarahiriye manda ya 2
Kuri uyu wa kane tariki ya 5 Ugushyingo 2020, nibwo Dr John Pombe Magufuli yarahiriye kuyobora igihugu cya Tanzaniya, iyi akaba ari manda ya kabiri agiye kuyobora akaba ari nayo ya nyuma nk’uko biteganywa n’Itegeko Nshinga ry’iki gihugu. Ni mu muhango wabereye kuri Stade y’igihugu iri Dodoma witabirwa n’Abanya-Tanzania babarirwa mu bihumbi. Mu cyumweru gishize nibwo Komisiyo y’Amatora muri Tanzania yatangaje ko Perezida John Pombe Magufuli yegukanye itsinzi ku majwi 84% ahigika abandi bakandida bahataniraga uyu mwanya barimo n’umukandida w’Ishyaka bahora bahanganye rya Chadema, Tundu Lissu. Perezida Magufuli w’imyaka 60…
SOMA INKURUPolisi y’u Rwanda ntiyibagirwa guhangana na Covid-19 mu butumwa bw’amahoro
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 04 Ugushyingo, abapolisi b’u Rwanda biganjemo abagore basimburanye mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu gihugu cya Sudani y’Epfo(FPU-3). Itsinda ryagiye gusimbura abandi rigizwe n’abapolisi 160, riyobowe na Senior Superitendent of Police (SSP) Jeannette Masozera bakaba bagiyemu butumwa bw’umuryango w’abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS). Abapolisi bagiye gusimburwa bayobowe na Senior Superintendent of Police (SSP) Jackline Urujeni. Aba nabo bakaba bageze mu Rwanda ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu nyuma y’amezi 18 bari bamaze muri iki gihugu cya Sudani y’Epfo mu butumwa…
SOMA INKURUUmusaruro winjijwe n’ibikomoka ku buhinzi byoherejwe mu mahanga
Mu cyumweru cyashize kuva tariki ya 26 kugera ku ya 30 Ukwakira 2020, Ikigo k’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’Ubworozi (NAEB), cyatangaje ko u Rwanda rwohereje hanze kirogarama 3 179 794 z’ibikomoka ku buhinzi, zinjije amayero 2 058 332 angana na miriyari 2,019 z’amafaranga y’u Rwanda. Hakozwe byinshi mu gushyira mu bikorwa ibikorwa byari biteganyijwe bishingiye ku ntego z’umwaka za NAEB n’ubwo hagaragayemo ingorane mu kugera neza ku byari biteganyijwe. By’umwihariko icyo cyayi cy’u Rwanda cyoherejwe muri Pakistan, Ubwongereza, Kazakhstan no mu Misiri. Muri icyo cyumweru…
SOMA INKURU