Amakuru ku bashaka kwiyandikisha mu marushanwa ya “The Next Pop Star”

Abashaka guhatana mu irushanwa rya ‘The Next Pop Star’ rizasiga umwe mu bahanzi b’abanyempano yegukanye miliyoni 50 Frw, bashyiriweho uburyo bwo gutangira kwiyandikisha. Kwiyandikisha byatangiye ku wa 1 Ukwakira 2020. Uwiyandikisha yohereza ubutumwa bugufi (SMS) kuri 1510, agashyiramo izina rye, imyaka afite n’akarere atuyemo agakurikiza amabwiriza. Umaze kwiyandikisha ahita abona ubutumwa bugufi burimo nomero imuranga ‘registration ID’. Nyuma yo kubona ID, umuhanzi azifata video ntoya iri hagati y’amasegonda 45 na 60 ari kuririmba ayohereze kuri email info@moreevents.rw cyangwa kuri WatsApp akoresheje nomero 0730086382. Kwiyandikisha bizarangira tariki 18 Ukwakira 2020. ‘The…

SOMA INKURU

Ruhango: Nyuma yo gukubita se umubyara bikomeye arashakishwa

Harashakishwa umusore wahohoteye se afatanyije na nyina, ariko akaba yatorotse inzego z’umutekano, akaba abarizwa mu  karere ka Ruhango,umurenge wa Ntogwe, akagali ka Gako,umudugudu wa Kamakara. Nahayo Jean Marie Umunyabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ntongwe yemeje aya makuru mu kiganiro yagiranye na hanga.rw. Yagize ati” Yego nibyo Umusore w’imyaka 19 witwa Ntawuhigimana Faustin afatanyije na nyina umubyara bakubise se witwa Minani Andre arakomereka ariko bitari cyane, bapfaga ikibazo cy’amasambu”. Yakomeje avuga ko aya makimbirane amaze igihe ariko nk’uko yabibwiwe n’umuyobozi w”umudugudu wa Kamakara. Akaba yemeje ko boherejeyo Dasso kureba iby’iki kibazo ,ariko…

SOMA INKURU

Nyuma yo gupinga Covid-19 bikomeye, yemeje ko yamwibasiye

Nyuma yo kunengwa ko yapinze Covid-19 ndetse akaba yaranemezaga ko ari indwara y’abashinwa, nubwo yageze mu gihugu cye igahitana abatari bake,  Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Donald J. Trump we ubwe yatangaje ko we n’Umugore we Melania Trump, bamenye ko banduye icyorezo cya COVID-19 bakaba batangiye kwishyira mu kato no guhabwa ubuvuzi bukenewe.  Abinyujije ku rubuga rwa twitter akoresha cyane, muri iki gitondo cyo ku wa Gatanu ni bwo yamenyesheje abamukurikira, agira ati: “Muri iri joro, Madamu Melania Trump na nge twapimwe dusanga twanduye COVID-19 . Turatangira akato n’urugendo…

SOMA INKURU

Covid-19 ikomeje gutuma abana bashorwa mu mirimo igayitse

Abapolisi bo mu ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU) ku wa Gatatu tariki ya 30 Nzeri, bafatanye Habiyambere Venuste w’imyaka 30  litiro 100 z’ikiyobyabwenge cya Kanyanga, afatirwa mu karere ka Nyagatare mu Murenge wa Tabagwe mu kagari ka Nyabitekeri. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko abapolisi bari bafite amakuru bahawe n’umuturage ko Habiyambere acuruza ibiyobyabwenge cyane cyane ikiyobyabwenge cya Kanyanga. Yagize ati “Umuturage yatubwiye neza iby’ubucuruzi bwa Habiyambere byo kuvana urumogi na Kanyanga mu gihugu cya Uganda akaza…

SOMA INKURU