Usanga hari abadatinya kwemeza ko ibihe bya ‘guma mu rugo’ byabyukije kamere z’abashakanye zari zihishe ahantu, kubera amasaha menshi bamaranaga bityo kwihangana no kwimunyamunya bikananirana, aho hari abadatinya kuvuga Covid-19 uretse kujegajeza ubukungu bw’isi, yanibasiye ingo z’abatari bake, aho utari uzi imico ya mugenzi we yayimenye muri kiriya gihe, n’aho ingo zajegajegaga zahuhutse. Mutuyimana Agnes, utuye mu murenge wa Nyaruguga, yatangaje ko muri ibi bihe bya Covid19 umugabo yamutaye arigendera, yemeje ko bari basanzwe babanye nabi, aho yamukubitaga bikomeye, hejuru y’ibyo akamufata ku ngufu kandi nta kintu amariye urugo, uretse…
SOMA INKURUMonth: October 2020
Ihohoterwa yakorewe mu bihe bya Covid-19 ryamuviriyemo gutakaza umwana
Muri ibi bihe bitoroshye byo guhangana n’icyorezo cya Covid-19 u Rwanda rurimo, hari abagore bakorewe ihohoterwa rikomeye, nubwo inzego zinyuranye za leta zihora zikangurira abaturarwanda by’umwihariko abashakanye kwirinda ibikorwa byose biganisha ku ihohoterwa. Ariko nubwo bimeze gutya uwitwa Bamutake Furaha mu bihe bya guma mu rugo yakorewe ihohoterwa rikomeye n’umugabo we binamuviramo kubura imfura ye. Bamutake Furaha utuye mu murenge wa Masaka, akarere ka Kicukiro, yatangaje ko mu bihe bya ‘guma mu rugo’ Covid-19 ikigera mu Rwanda habayeho ihohoterwa cyane, akaba yeremeje ko umugabo yamukubise atwite inda y’ imfura yabo…
SOMA INKURUIcyihishe inyuma y’ihohoterwa rikorerwa abagore muri iki gihe cya Covid-19
Kuva tariki 14 Werurwe 2020 Covid-19 yagera mu Rwanda, habayeho impinduka zinyuramo z’ubuzima, muri zo harimo ubwiyongere bw’ihohoterwa rikorerwa abagore, akaba ari nacyo kibazo bamwe mu bagore bo mu murenge wa Gikondo, mu karere ka Kicukiro, bafite. Nyinawajambo Matilida yatangaje ko mu gihe cya ‘guma mu rugo’ yarushijeho guhohoterwa, umugabo aramukubita kandi ijoro ryagera agafatwa ku ngufu, ariko ubu byageze ku rundi rwego kuko yanamukomerekeje mu isura. Ati ” Umugabo arankubita, akantoteza bikomeye, iyo ngiye gupagasa aba yumva hari aho namwikinze nkarya, nkanywa, ngahura n’abagabo mu gasozi. Mu gihe cya…
SOMA INKURUIngaruka za Covid-19 zabashoye gukora mu tubari zibavanye mu ishuri
Nubwo bizwi neza ko kuva Covid-19 yagera mu Rwanda muri Werurwe 2020, amezi akaba yihiritse asaga arindwi, zimwe muri serivisi zahagaze harimo utubari ariko ntibibuza ko hirya no hino muri Kigali uhasanga utubari dukora ariko twarashyizemo ibiryo. Akaba ari muri urwo rwego hasuwe akabari kanatanga ibiryo kari mu karere ka Kicukiro, umurenge wa Kanombe, bamwe mu bakozi bagakoramo harimo abakobwa babiri biyemerera ko ari abanyeshuri, ariko urugendo rw’amasomo yabo rwarangiriye muri ako kazi, ko gahunda yo gusubira ku ishuri bo ntayo bafite. Nzamukosha Lydia umukobwa w’imyaka 18, utarashatse gutangaza umurenge…
SOMA INKURUAbiyitiriraga polisi batawe muri yombi
Kuri uyu wa kabiri tariki 20 Ukwakira 2020, Polisi y’u Rwanda yerekanye abayiyitiriraga bagatekera abaturage umutwe, batanga impushya zo gutwara imodoka za burundu z’inkorano. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yatangaje ki hari abantu bashaka amaramuko banyuze mu nzira zitemewe, bakoresheje uburiganya, biyitirira inzego badakorera cyangwa badafitiye ububasha bwo kwiyitirira ndetse bakanahimba inyandiko zitangwa n’inzego zizwi. Akaba yashimangiye ko bizwi ko Polisi y’u Rwanda ari rwo rwego rwonyine rwemewe gutanga impushya za burundu zo gutwara ibinyabiziga. Yagize ati “Ubutumwa Polisi itanga ni uko ari abafashwe, yaba abakoresha…
SOMA INKURURusesabagina yihakanye yivuye inyuma uwo ari we
Kuri uyu wa kabiri tariki 20 Ukwakira 2020, nibwo Rusesabagina Paul yasubiye kuburanira mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ku bijyanye n’iyongerwa ry’iminsi yo gufungwa by’agateganyo, dore ko iminsi 30 y’agateganyo yari yakatiwe yarangiye, iburanisha rikaba ryatangiye asomerwa umwirondoro we, ariko yemeje ko nyuma y’uko ahunze akishyira mu maboko y’Umuryango w’abibumbye yambuwe ubwenegihugu bw’u Rwanda agahabwa ubw’u Bubiligi. Me Rugaza David umwe mu bunganira Rusesabagina, yamwunganiye avuga ko mbere y’umwaka wa 1999, itegeko ritemereraga abantu kugira ubwenegihugu bubiri, bityo kuba yari yarahawe ubwenegihugu bw’u Bubiligi, yahise atakaza Ubw’u Rwanda bityo akaba asaba urukiko ko rwamukosorera umwirondoro.…
SOMA INKURUBagizweho ingaruka zikomeye biturutse ku cyenewabo mu tubari twahindutse resitora
Nyuma y’aho Covid-19 igeze mu Rwanda, utubari ntitwemerewe gukora kugeza ubu, udukora natwo ni utwashyizemo ibiribwa, ariko usanga akenshi ba nyiri utubari baragabanyije abakozi basigarana bake, aho binavugwa ko abenshi basigaye bikorera bo ubwabo, bakoresha abana babo ndetse n’abo mu miryango yabo, hagamijwe guhangana n’ingaruka za Covid-19. Uku kugabanya abakozi mu tubari twongewemo resitora ndetse hakiyongeraho ikimenyane gihetse icyenewabo, bamwe mu bakoragamo batangaza ko bashaririwe n’ubuzima, aho bamwe badatinya gutangaza ko nta cyizere cy’ejo hazaza bagifite. Uwizeye Alicia utuye mu karere ka Nyarugenge, umurenge wa Kimisagara, akagali ka Katabaro, wakoraga…
SOMA INKURUCovid-19 yatumye abafite amazu atunganyirizwamo imyenda barira ayo kwarika
Nyuma y’aho u Rwanda rugenda rurushaho gutera imbere usanga hirya no hino by’umwihariko mu mujyi wa Kigali hagaragara amazu atunganyirizwamo imyenda ” Dry cleaner”, akaba ari muri urwo rwego hifujwe kumenya niba Covid-19 yaragize ingaruka ku mikorere yabo nk’uko bigaragara mu bikorwa by’ubucuruzi binyuranye. Akaba ari rwego habayeho kwegera Mukamusonera Maria umubyeyi w’imyaka 65, utuye mu karere ka Kicukiro, umurenge wa Nyarugunga, akagali ka Nonko, ufite inzu itunganyirizwamo imyenda (Dry cleaner), atangaza ko Covid-19 yagize ingaruka zikomeye ku bucuruzi bwe, ngo kuko ari mu nzira zo gufunga imiryango. Ati ”…
SOMA INKURUIngaruka za Covid-19 ntizasize abadozi
Hirya no hino mu Rwanda uhasanga abagore n’abakobwa bakora akazi ko kudoda batari bake, ndetse bakabikora ari umwuga ubatunze n’imiryango yabo, ariko batangaza ko Covid-19 itabasize kuko yahungabanyije bikomeye imikorere yabo, ibi bikaba bitangazwa n’abagore bakorera Nyabugogo ahazwi nko ku muteremuko, mu murenge wa Muhima, akarere ka Nyarugenge. Nyiramana Verediyana utuye mu murenge wa Kimisagara, akagali ka Katabaro, yatangaje ko amaze imyaka 10 akora umwuga w’ubudozi, ukaba waramufashije kwiteza imbere, ukamuvana mu bukode ukamutuza iwe, ariko ngo Covid-19 yamuteje ibihombo byamuviramo na cyamunara. Ati ” Njye rwose natangiye kudoda nkiri…
SOMA INKURUUmuburo ku iruka rya Nyiragongo
Abahanga mu by’ibirunga baraburira ko ikiyaga cy’umuriro w’amazuku kiri kuzura ku kigero giteye ubwoba ku kirunga cya Nyiragongo, kiri hafi y’umujyi wa Goma muri DR Congo. Mu kwezi kwa mbere mu mwaka wa 2002, amazuku yisutse hanze ya Nyiragongo atembera mu mujyi wa Goma no mu kiyaga cya Kivu, hapfuye abagera kuri 250, na Goma yangirika ku kigero cya 20%. Itsinda ry’abahanga bahora bareba ibya Nyiragongo baburiye ko “uyu muriro w’amazuku ushobora guturika ukava mu gasongero k’iki kirunga nanone” nk’uko bivugwa na Science Magazine. Prof Dario Tedesco wo muri iri…
SOMA INKURU