Umuguru w’inkweto zambawe n’igihangange mu mukino wa Basketball, Michael Jordan, zaguzwe $615,000 ni ukuvuga miliyoni zirenga 595 z’amafaranga y’u Rwanda, muri cyamunara yabaye kuri uyu wa Kane. Izi nkweto zakozwe n’uruganda rwa Nike zizwi nka Air Jordan 1, zakoreshejwe na Michael Jordan mu mukino wa gishuti ikipe ye ya Chicago Bulls yakinnye mu 1985 mu Butaliyani. Zaciye agahigo ko kuba inkweto za siporo zihenze mu mateka. Muri rusange, inzu ya Christies yagurishije izi nkweto z’umutuku n’umweru, imaze kugurisha imiguru icyenda y’inkweto za Michael Jordan, mu kwishimira imyaka 14 yamaze muri…
SOMA INKURUMonth: August 2020
Kigali: Umubare w’abarwaye Covid-19 uteye inkeke
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 14 Kanama 2020, habonetse abarwayi bashya 59 b’icyorezo cya Koronavirusi (COVID-19) batahuwe mu bipimo 5,569 byafashwe mu masaha 24 ashize, hataha abantu 27 bakize neza. Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko abarwayi bashyabose batahuwe mu Mujyi wa Kigali bakaba bapimwe mu bibasiwe kurusha abandi no mu midugudu iri mu kato. Ibyo byatumye umubare w’abamaze gutahurwaho icyo cyorezo ugera kuri 2,352 barimo 1,631 bamaze gukira kuva umurwayi wa mbere yagaragara mu Rwanda. Kugeza ubu abakirimo kwitabwaho n’abaganga bageze kuri 713 mu barwayi bamaze kuboneka mu bipimo 329,474 byafashwe muri Werurwe kugeza ubu, aho…
SOMA INKURUNyuma yo gutwikwa bikomeye aratabaza
Umuturage witwa Ntezimana Jean Baptiste utuye mu Kagali ka Ruliba, Umurenge wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge aravuga ko agiye gupfira mu rugo nyuma yo gusukwaho amazi ashyushye agashya umubiri we wose none yabuze uburyo bwo kwivuza. Kuri Ntezimana akaba arembeye mu rugo aho yananiwe kujya kwivuza cyane ko nta na mitiweli afite. Mu minsi ishize nibwo Ntezimana yagiranye amakimbirane n’umugore we bararwana, mu gihe bari bari kurwana abaturage baraje barabakiza, Ntezimana yinjiye mu nzu haza umusore baturanye witwa Niyomugabo araza aterura amazi yari ari ku mbabura ahita ayamena kuri…
SOMA INKURUBruce Melodie na Shaddyboo batawe muri yombi
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yataye muri yombi umuhanzi Bruce Melodie uri mu bagezweho muri ibi bihe hamwe na Uwimbabazi Shadia wamamaye ku mbugankoranyambaga nka ShaddyBoo. Ni mu gihe aba bombi bagaragaye ku mbuga nkoranyambaga bagaragaza ko batigeze bafungwa. Bruce Melodie na ShaddyBoo batawe muri yombi mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki ya 09 Kanama 2020. Polisi y’u Rwanda yatangaje ko aba bombi bakurikiranyweho kurenga ku mabwiriza yashyizweho hagamijwe kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID19 giterwa na Coronavirus ndetse no gukwiza urusaku Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, CP John Bosco Kabera,…
SOMA INKURUIsi yaba igiye kubona igisubizo kuri Covid-19
Perezida w’u Burusiya Vladmir Putin, yatangaje ko abahanga bo mu gihugu ayoboye bakoze urukingo rw’icyorezo cya COVID-19, rukaba ari rwo rwa mbere rutangajwe ko rwabonetse mu gihe gito. Gusa Ishami ry’Umuryago w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ntiryemeranya n’u Burusiya bwiteguye gutangira gukingira abaturage mu gihe cya vuba. OMS ivuga ko u Burusiya buzirengera ingaruka zishobora gukururwa n’urwo rukingo, igihe rwazaba rukoreshejwe muri rubanda rutabanje kwemezwa n’inzego zibifitiye ububasha. Mu kiganiro Umuvugizi wa OMS Christian Lindmeier yagiranye n’abanyamakuru mu cyumweru gishize, yasabye Leta y’u Burusiya kureka ubukangurambaga bw’urukingo yatangije kandi rutari…
SOMA INKURUOMS yatangaje byinshi ku Rwanda
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ryongeye kugaragaza ko ryanyuzwe n’uko u Rwanda rwitwaye mu guhangana n’icyorezo cya COVID-19 kugeza ubu. Ni igitangaza ku bihugu bitandukanye kubona u Rwanda rufite ubuso bwa kirometero kare 26,338 rutuwe n’abantu barenga miriyoni 12, ariko hakaba hamaze gutahurwa abarwayi 2,152 gusa barimo abarenga 1,390 bakize n’imfu zirindwi gusa. Igihugu kijya kungana n’u Rwanda mu bunini ni u Bubiligi bufite kirometero kare 30,528 n’abaturage miriyoni barenga 11.5. Muri icyo Gihugu hamaze gutahurwa abarwayi 74,620 ba COVID-19 barimo 17,792 bakize na 9,879 bambuwe ubuzima n’icyo cyorezo. Umuyobozi…
SOMA INKURUBurundi: Arashinjwa kwica no guhohotera abatahuka
OPC1 Gilbert Ngendankazi, wari ukuriye igipolisi muri Komini ya Giharo, mu majyepfo y’uburasirazuba bw’u Burundi , yatawe muri yombi kuri uyu wa Kane tariki 6 Kamena 2020, ashinjwa uruhare mu kwiba, kwambura ku ngufu no kwica bamwe mu barundi bataha baturuka mu buhungiro mu gihugu cya Tanzania. Ubushinjacyaha Bukuru bukorera hafi y’Urukiko rw’Ubutabera rwa Makamba nibwo bwafashe icyemezo cyo guta muri yombi uyu mupolisi mukuru w’u Burundi ufite ipeti rya OPC1 wagereranya na Colonel mu gisirikare, nk’uko byatangajwe na SOSMediasBurundi dukesha iyi nkuru. Amakuru aturuka mu bushinjacyaha agira ati “Yatunzwe…
SOMA INKURUUko akazi gahagaze mu Rwanda n’ubushakashatsi mu gihe cya Covid-19 mu nzira
Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare kigiye gusohora ubushakashatsi ku ishusho y’akazi mu Rwanda muri iki gihe cya COVID19 aho imibare y’abadafite akazi ishobora kwiyongera. Ni mu gihe ubushakashatsi buheruka bwo mu kwezi kwa 2 uyu mwaka bugaragaza ko 48% by’Abanyarwanda basaga miliyoni 7 bafite imbaraga zo gukora aribo bari bafite akazi. Ibigo by’abikorera nk’amahoteri, utubari, inganda biri mu bitanga akazi ku baturarwanda banyuranye. Kuri ubu mu gihe u Rwanda ruhanganye n’icyorezo cya COVID19 bimwe mu bikorwa byarafunzwe muri gahunda ya Guma mu rugo. Ibi byatumye amasezerano y’akazi ku bakozi babyo ahagarikwa ibigo bibaha…
SOMA INKURUU Rwanda rurarimbanyije mu myiteguro yo guhanga na Covid-19
U Rwanda rukomeje gukora ibishoboka mu kongera imyiteguro yo guhangana na COVID-19 yoroshya uburyo bwo gukumira ubwandu bushya, gutahura no kwita ku barwayi ndetse no gukurikirana abo bahuye na bo. Ubufatanye bw’Abanyarwanda, Leta n’izindi nzego bwatumye u Rwanda rugaragaza umwihariko mu guhangana n’icyo cyorezo mu uruhando mpuzamahanga. Kimwe mu byakomeje gutangaza amahanga ni uburyo Igihugu gituwe n’abarenga miriyoni 12 kimaze gutahurwamo abarwayi 2111 barimo batanu icyo cyorezo cyambuye ubuzima, mu gihe abamaze gukira bagera ku 1,258 na 848 bakirimo kwitabwaho n’abaganga.. Kuri ubu Guverinoma y’u Rwanda ikomeje gahunda yo kubaka…
SOMA INKURUAmakuru mashya ya Covid-19 mu Rwanda
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Gatanu tariki ya 7 Kanama 2020, habonetse abarwayi bashya 17 b’icyorezo cya Koronavirusi (COVID-19) mu bipimo 2,902 byafashwe mu masaha 24 ashize, hataha abantu 39 bakize neza. Umubare w’abamaze gutahurwaho icyo cyorezo mu Rwanda wageze ku 2,128, barimo abamaze gukira bagera ku 1,297 na 826 bakirimo kwitabwaho n’abaganga. Iki cyorezo kimaze gutwara ubuzima bw’abarwayi batanu mu Rwanda. Abo bose batahuwe mu bipimo 289,153 bimaze gufatwa kuva umurwayi wa mbere yatahurwa mu Rwanda. Abarwayi bashya barimo Abaturarwanda 12 batashye bahita bashyirwa mu kato mu Karere ka…
SOMA INKURU