Urugaga rw’abahinzi “Imbaraga Farmers” ruratabaza nyuma y’aho Covid-19 iteje abanyamuryango barwo igihombo kidasanzwe, aho badatinya no kuvuga ko ntihatagira igikorwa na leta mu maguru mashya, u Rwanda rushobora kuzagira ikibazo cy’ibiribwa gikomeye.
Mu kiganiro cyari kigamije kurebera hamwe ingaruka zatewe n’icyorezo cya Covid-19 mu kwihaza mu biribwa no kurwanya imirire mibi mu Rwanda, uwari uhagarariye MINAGRI Dr. Semwaga Octave yatangaje ko Leta itirengagije abahinzi ndetse no mu bihe bya guma mu rugo byatewe na Covid-19, leta yaguriye abahinzi umusaruro ufatika.
Yagize ati ” Mu gihe hari imiryango yari ikeneye ubufasha mu gihe cya guma mu rugo, twaguze umusaruro w’abahinzi, aho Leta yashoye asaga miliyari 3, ndetse byabaye ibyo kwishimirwa kuko byagaragaye ko igihugu gifite ibiribwa bihagije”.
Nubwo MINAGRI yatangaje ibi abahinzi bo mu Ntara zinyuranye, bo bemeje ko Covid-19 yabashoye mu bihombo bikomeye, aho abahinzi b’urusenda batangaje ko zabapfiriyeho, abahinzi b’imboga zinyuranye harimo abitirirwa bazirete batangaje ko umufuka w’imboga bagurishaga 2000frs, mu gihe cya guma mu rugo wamanutse cyane aho n’amafaranga 80 batatinyaga kuyishyura, izindi zirababorana, kuri bo ibi byose akaba ari igihombo babona batazikuramo batabifashijwemo na Leta.
Joseph Gafaranga umunyamabanga nshingwabikorwa w’urugaga “Imbaraga Farmers” yatangaje ko Covid-19 ari ikibazo gikomeye ku bahinzi ndetse igihombo yabashoyemo kukigobotora ari ihurizo.
Urugaga “Imbaraga Farmers” rugizwe n’abanyamuryango 28,500, bakora umwuga w’ubuhinzi, rukaba rwarashinzwe mu 1992.
NIKUZE NKUSI Diane