Rwanda: Yibarutse mu gihe yavurwaga Covid-19

Mu kigo cyahariwe kwita ku barwayi b’icyorezo cya Covid19 kiri mu Karere ka Rubavu, havukiye uruhinja rwibarutswe n’umubyeyi w’imyaka 41 wahavurirwaga nyuma yuko agaragaweho icyorezo cya Covid19 atwite. Ubuyobozi bw’ibitaro bya Gisenyi butangaza ko ari bwo bwa mbere mu barwayi ba Covid19 basanzwe bakira, habonetsemo umubyeyi utwite wanduye coronavirus. Kuba icyo kigo cya Rugerero cyakira abarwayi ba covid19, ubusanzwe cyarubatswe ari ikigonderabuzima ngo cyari gifite ibikoresho byose by’ibanze byo kubyaza, ndetse n’abaganga bahuguriwe uko bitwara mu gihe cy’ibyorezo, bakaba bashoboye kubyaza uwo mubyeyi neza. Kuri ubu uwo mubyeyi w’imyaka 41…

SOMA INKURU

Kibungo: Banyoye umutobe bibaviramo kujyanwa kwa muganga igitaraganya

Abaturage 24 bo mu Mudugudu wa Umukamba mu Kagari ka Umukamba mu Murenge wa Kazo mu Karere Ka Ngoma, baguze umutobe w’ibitoki ku mucuruzi usanzwe uwucuruza bawunyohe batangira kuribwa mu nda banacibwamo, ubu bari kwitabwaho n’abaganga ku Kigo nderabuzima cya Kibungo. Bamwe mu bagize iki kibazo babwiye itangazamakuru  ko uwo mutobe bawunyoye ku wa Kabiri w’iki cyumweru, ariko batangira kuribwa mu nda ku wa Gatatu bumva ari nk’uburwayi bwo mu nda busanzwe, bigeze ku wa Kane bitangira gukomera . Maniriho Jean Baptiste ati “ Kuwa Gatatu ni bwo natangiye kuribwa…

SOMA INKURU

RIB yerekanye abantu 57 bafashwe barimo na ba Generali

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 17 Nyakanga 2020, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwerekanye abantu 57 bafatiwe mu mashyamba yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bari mu mitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda barimo abafite amapeti yo hejuru mu ngabo, ba General na ba Colonel. Mu bafashwe harimo uwitwa Gen. Irakiza Fred na Gen. Habyarimana Joseph hamwe na Col Nizeyimana Mark wafatiwe mu mutwe wa FLN-MRCD akaba yanavugishije Itangazamakuru. Muri aba berekanywe uyu munsi, harimo Col Nizeyimana Mark wafatiwe mu mutwe wa FLN-MRCD uvuga ko yafatiwe mu Burundi. Uyu…

SOMA INKURU