Perezida wa Rayon Sports Munyakazi Sadate yatangaje ko mu rwego rwo gushaka kurenganurwa ku bihano 3 bikomeye bafatiwe n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, “FERWAFA” ibaziza ko banze kwitabira irushanwa ry’Intwari 2020,biteguye no kwitabaza nyakubahwa perezida wa Repubulika. Aganira n’ikinyamakuru Rwanda Magazine dukesha iyi nkuru, Munyakazi Sadate yavuze ko bagiye gukora ibishoboka byose bagasaba kurenganurwa byaba na ngombwa bakabigeza ku Ntore izirusha intambwe. Ati “ Muri iki gihugu iyo tubona Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, ari hariya ni ukuri Abanyarwanda duhita twumva twigiriye ikizere ‘confidence’, ni impano Imana yatwihereye, ni nayo mpamvu dushira…
SOMA INKURUDay: February 10, 2020
Uwahohotewe na Evode Uwizeyimana yashyize hanze ukuri kutamenyekanye
Benshi bumvise inkuru y’uko Evode Uwizeyimana wahoze ari umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera, yakubise ikintu umugore ushinzwe umutekano wo mu ikompanyi ya ISCO ndetse akagwa hasi akababara bikomeye, hari byinshi bitavuzwe batgize bamenya kuko uwakorewe iryo hohoterwa atari yakagize icyo atangaza. Ikinyamakuru Ukwezi twamwegereye maze adushurira byinshi. Mu kiganiro uyu mugore wahohotewe umaze igihe gito abyaye yagiranye n’ukwezi, yatangaje uburyo yasabye Evode Uwizeyimana guca mu cyuma gisaka aho kubyubahiriza akamukubita ikintu mu gatuza akagwa hasi akababara cyane, abari hafi aho bagahuruzwa n’amarira ye menshi no gutaka byatumye mugenzi we…
SOMA INKURUUmugore n’abana be batandatu bapfiriye rimwe
Umugore n’abana be batandatu bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Leta ya Mississippi, bahiriye mu nzu barapfa nyumay’uko umuriro wibasiye inzu yabo kuwa gatandatu gatandatu tariki 8 Gashyantare 2020. Se w’aba bana niwe gusa warokotse uyu muriro muri iyi nzu y’imbaho. Nawe yajyanywe mu bitaro afite afite ibibazo by’ubuhumekero yatewe n’umwotsi, n’ubushye bwo ku rwego rwa kabiri. Icyateye uyu muriro ntikiramenyekana. Abatuye hafi aha bavuga ko bishoboka ko iyi nkongi yatewe n’ikibazo cy’amashanyarazi. Iyi nzu iherereye kuri 16Km uvuye mu mujyi mukuru muri iyi leta, Jackson, yubatswe mu…
SOMA INKURUIbihugu by’Afurika ntibijenjekeye icyorezo cya coronavirus
Mu biganiro by’inama rusange y’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika iteraniye i Addis Ababa muri Ethiopia, hateganyijwe ko uyu munsi tariki 10 Gashyantare 2020 haganirwa kuri coronavirus n’uburyo Afurika yiteguye kuyikumira no kuyirwanya. Muri Afurika, abantu bose bitabiriye imirimo y’inama rusange y’umuryango w’ubumwe bwa Afurika muri Ethiopia barabanza gusuzumwa mbere yo kwinjira mu nama. Iyi virus iraza kuganirwa muri iyi nama bareba ibyakorwa byo kuyinrinda n’ibyakorwa mu gihe yaba igeze muri Afurika. Kugeza ubu ibihugu 15 muri Afurika nibyo bifite ubushobozi bwo gusuzuma iyi virus nshya. Mu Bushinwa, abantu 40,171 banduye iyi…
SOMA INKURUAbatuye munsi y’ubutayu bwa Sahara barugarijwe
“FAO” Ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku buhinzi n’ibiribwa ryatangaje ko muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara habarirwa abantu Miliyoni 239 bafite ibibazo by’inzara n’imirire mibi. Ibi ubuyobozi bwa FAO bwabigarutseho kuwa 9 Gashyantare mu nama isanzwe ya 33 y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, AU. Umuyobozi wungirije wa FAO, Marina Helena Semedo wari muri iyi nama yatanze ishusho y’uko ikibazo giteye, anavuga ko kwimakaza amahoro n’umutekano ariyo nzira yonyine ishobora kurangiza ikibazo cy’inzara n’imirire mibi muri Afurika. Yagize ati “ Abantu miliyoni 239 muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara…
SOMA INKURU