Abashoferi b’imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange bavuga ko hari igihe umushoferi ashobora gukora amasaha 19 ku munsi, ku buryo ari akazi kavunanye. Abagenzi bakabiheraho bemeza ko bishobora kuba intandaro ya serivi mbi n’umunabi biranga bamwe mu bashoferi. Saa kumi n’imwe z’igitondo Rwamakuba Evode ni bwo aba ageze muri gare ya Kimironko aje gutangira akazi ko gutwara abagenzi. Bivuze ko nibura aba yabyutse saa kumi za mu gitondo. Ati “Tugera ku modoka saa kumi n’imwe, njyewe mparika saa tatu kuko ari jye utwara abagenzi ba mbere ariko biterwa n’uko…
SOMA INKURUDay: January 27, 2020
Abari barakumiriwe mu burezi bakomorewe
Minisiteri y’uburezi yongeye gukomorera abantu batize uburezi ariko barangije amashuri y’isumbuye cyangwa Kaminuza, ubu bashobora gupiganira akazi ko kwigisha mu mashuri abanza n’ayisumbuye. Ibaruwa yashyizwe hanze na Minisiteri y’uburezi , iramenyesha abayobozi b’Uturere bose ko nyuma yo kungurana ibitekerezo hafashwe imyanzuro itandukanye ku bijyanye no gutanga akazi ko kwigisha harimo ko n’abatarize uburezi ubu bemerewe guhabwa akazi ndetse ko iyi myanzuro ihita ishyirwa mu bikorwa. Imyanzuro yafashwe ivuga ko, buri Karere kagomba gushyira ku isoko imyanya yose ikeneye abarimu, amatangazo ashyira ku isoko iyo myanya agomba gushishikariza gusaba iyo myanya…
SOMA INKURUMuri Iraq Ambasade ya Amerika yarashweho bikomeye
Mu ijoro ryo kuri uyu wa 26 Mutarama 2020, misile eshatu muri eshanu zo mu bwoko bwa ’rocket’ zarashwe kuri ambasade y’America i Baghdad muri Iraq. Izi misile zarashwe nyuma y’imyigaragambyo yiriwe mu mugi wa Basra yamagana guverinoma iriho kuko itashoboye kuvana ingabo z’America ku butaka bwabo. Aya makuru yemezwa na Minisitiri w’Intebe wa Iraq, Adil Abdul Mahdi avuga ko nta byinshi byangiritse gusa ngo harakorwa iperereza, ababigizemo uruhare bahanwe. Uruhande rw’America rwemeje ko nta bantu bakomerekeyemo. Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Iraq iramagana abagabye iki gitero, yongeraho ko bagomba gucunga…
SOMA INKURUBarahiriye kurwanya igwingira mu bana
Abanyeshuri batorewe inshingano zo kuyobora ihuriro ry’abanyeshuri biga muri Kaminuza gatolika y’u Rwanda barahiriye inshingano batorewe bahiga kurandura imirire mibi n’igwingira mu bana b’u Rwanda bakoresheje ubumenyi biga mu ishuri. Babitangarije mu muhango wo kwakira indahiro zabo wabereye ku kicaro gikuru cya Kaminuza Gatolika y’u Rwanda i Save mu karere ka Gisagara kuri uyu wa 26 Mutarama 2020. Umuyobozi wa komite nshyashya Niyigenda Silas yashimiye kaminuza Gatolika y’u Rwanda uburezi itanga, anavuga ko aho bagiye gushyira imbaraga mu kurwanya igwingira n’imirire mibi mu bana. Ati “Abanyeshuri bose turabasaba gushyira hamwe kugira…
SOMA INKURUNyina wa Wema Sepetu yikomye itangazamakuru
Mariam Sepetu umubyeyi w’umusitari wo mu gihugu cya Tanzaniya Wema Se, yikomye abantu bantu bakomeza kugenda bamubaza ibibazo byerekeranye n’umwana we uko arimo yitwara, yavuze ko afite ubuzima bwe na we akagira ubwe. Uyu mubyeyi w’uyu mukobwa uzwi cyane muri sinema mu gihugu cya Tanzania ndetse akaba yarabaye na Miss Tanzania muri 2006,yabitangaje ubwo yari abajijwe n’ikinyamakuru Global Publishers icyo avuga ku kuba umukobwa we yarinanukishije cyane akaba ari umwe mu bantu bahorose. Yagize ati“sinshaka kugira ikintu icyo ari cyo cyose mvuga kerekeye kuri Wema, yamaze gukura afite ubuzima bwe…
SOMA INKURU