Icyo CNLG yatangaje ku mibiri yabonetse i Rubavu

Nyuma y’uko ahahoze ikibuga cy’indege cya Gisenyi habonetse imibiri bamwe bagashidikanye ko yaba ari iy’Abatutsi bazize Jenoside muri 1994, kuri uyu wa 19 Mutarama 2020, Komisiyo yo kurwanya Jenoside(CNLG) yabyemeje. Kugeza ubu imibiri imaze kuboneka hariya igera ku 141. Muri kariya gace ho ngo umwihariko ni uko hari abasirikari kabuhariwe batorezwaga mu Bigogwe bishe Abatutsi benshi,  imibiri yabo ikaba itaraboneka. Dr Bizimana ko hari batutsi biciwe mu kigo cya gisirikari cya Butotori ahahoze ari kwa Juvenal Habyarimana wahoze ari Perezida w’u Rwanda kugeza ubu hakaba  nta rengero ryabo riramenyekana. Minisitiri…

SOMA INKURU

Uwari ufite ubumuga bwo kutabona nyuma yo kubukira yafashe icyemezo gikakaye

Umugabo utatangajwe amazina wo mu gihugu cya Nigeria, aravugwaho gusaba gatanya nyuma yo kubagwa amaso yari afite ubumuga bwo kutabona, bigatuma abona isura y’umugore we yita ko ari mubi akabona adakwiriye gukomezanya nawe. Ubusanzwe uyu mugore we witwa Cynthia, ibi yabitangaje yifashishije imbuga nkoranyambaga avuga ko umugabo we ari gushaka ko batandukana, kandi we yaremeye gushyingiranwa nawe ari impumyi. Uyu mugore w’imyaka 36 nk’uko Talkofnaija ibitangaza, avuga ko yakoze uko ashoboye ngo ashake amafaranga yatuma abasha kuvuza umugabo we. Ibi ngo yabigezeho nyuma yo guhabwa inguzanyo muri kompanyi yakoragamo. Yagize…

SOMA INKURU

Ibintu bigomba kwirindwa byangiza umwijima bikomeye

Mu kiganiro TV 5 yagiranye n’impuguke mu by’ubuzima, yatangaje ibintu bine byangiza umwijima ku buryo bukomeye,  Kandi mu buzima busanzwe bifatwa nk’aho ntacyo bitwaye yemwe bikaba nk’akamenyero Kandi mu by’ukuri bigereranywa nk’igisasu cy’ubumara k’umwijima. Icya mbere ni umunaniro ukabije hamwe n’umuhangayiko bishobora kwangiza umwijima ku buryo bwihuse. Aha hatangwa inama ko umuntu agomba gufata umwanya uhagije wo kuruhuka ni ukuvuga ku muntu mukuru ni hagati y’amasaha 5 kugeza kuri 7, hanyuma bigaherekezwa no kunywa amazi meza byibuze litiro imwe n’igice ku munsi. Icya kabiri gifatwa nk’umwanzi w’umwijima ni inzoga. Akenshi…

SOMA INKURU

Gisagara: Icyaha cyo gusambanya abana gikomeje gukaza umurego

Iki kibazo cyo gusambanya abana mu Karere ka Gisagara kimaze gufata intera nyuma y’aho umusaza w’imyaka 64 wo mu mudugudu wa Nyarunyinya akagari ka Rusagara mu Kigembe,akurikiranyweho gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka ine y’amavuko ubwo ari atembereye akagera mu rugo rwe nyina yagiye kuvoma. Tariki 16 Mutarama 2020 mu ma saa munani nibwo uyu mwana yatembereye agera mu rugo rw’uyu musaza aramusambanya bimenyekana ari uko ababyeyi b’uyu mwana babonye umwana wabo ari kuvirirana. Nirere yagiye kuvoma asiga umwana we ku muturanyi witwa Mukantabana Arodie, ariko hanyuma uyu mwana yaje kuva kuri…

SOMA INKURU