Mu nteko rusange y’umuryango FPR-Inkotanyi yabaye kuri uyu wa gatandatu tariki ya 19 Ukwakira, abayobozi n’abanyamuryango bishatsemo amafaranga agera kuri miliyoni 13 azifashishwa mu kubakira abatishoboye bagaragara muri iyi ntara, ndetse biri mu muhigo ugomba kurangira uyu mwaka. Muri iyi Ntara y’Amajyaruguru habarurwa imiryango igera ku 1368 idafiye aho kuba, imyinshi muri iyi ikaba icumbikiwe n’Uturere ndetse n’Imirenge ituyemo ndetse n’imiryango irenga 3000 idafite ubwiherero Ni kenshi mu Ntara y’Amajyarugura hagiye hagaruka ikibazo cy’abaturage badafite ubwiherero, ndetse n’aho kuba; kimwe n’ikibazo cy’umwanda mu baturage bamwe bo muri iyi Ntara. Mu…
SOMA INKURUYear: 2019
Mu Rukiko rw’Ubujurire urubanza rwa Dr Mugesera rwasubitswe ku mpamvu zamuturutseho
Kuri uyu wa Mbere, Dr Léon Mugesera yagaragaye imbere y’Urukiko rw’Ubujurire nyuma yo kutishimira igifungo yakatiwe nyuma yo guhamwa n’ibyaha ariko urubanza rwasubitswe nyuma y’aho Mugesera yanze umwe mu bacamanza bagombaga kumuburanisha. Mu byaha bitanu yaregwaga n’Ubushinjacyaha, bitatu muri byo ni byo byamuhamye, maze akatirwa igihano gikuru kurusha ibindi hagendewe ku mategeko agenga iburanisha ry’imfungwa zoherejwe n’Urukiko Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda, cyo gufungwa burundu. Iburanisha rigitangira, Mugesera yasabye uwari uyoboye Inteko Iburanisha ko yabanza akamubwira amubwira amazina y’abacamanza. Uyoboye Inteko Iburanisha yamuhaye uburenganzira bwo kujya kureba amazina yabo nyuma Mugesera…
SOMA INKURURusizi: Abahohoteye abaturage bari gukurikiranwa
Umuhuzabikorwa w’Urwego rwunganira inzego z’ibanze mu gucunga umutekano “DASSO” mu Murenge wa Gitambi n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Agateganyo w’Akagari ka Hangabashi mu Karere ka Rusizi bafunzwe nyuma yo gukubita abaturage bashinjwa n’abaturanyi babo kubarogera. Iki gikorwa cy’urugomo cyabaye ku wa kane w’iki cyumweru tariki 17 Ukwakira 2019, aho abantu batandatu barimo abagabo bane n’abagore bane bafashwe n’inzego z’umutekano n’ubuyobozi bw’Akagari, bashinjwa kuroga abaturanyi. Abo bantu ngo bafashwe bitegetswe n’ubuyobozi bw’Akagari nyuma y’amakuru yari amaze igihe atangwa n’abaturanyi babo babashinja uburozi ariko nta gihamya n’imwe babifitiye. Hari abaturage batatu bikekwa ko bari basanzwe…
SOMA INKURUUrukingo rwa Ebola rwamaze kwemezwa
Nyuma y’aho uruganda rwo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika “Merck & Co” rwiswe V920 rukoze urukingo rwa Ebola rumaze iminsi rwifashishwaga mu gukumira ikwirakwira ry’iki cyorezo, kuri ubu abagenzuzi bo mu Burayi bamaza kwemeza icuruzwa ry’uru rukingo. Urwego rw’abaganga bo mu Burayi rwemeye icuruzwa ry’agateganyo ry’urukingo rwa Ebola rwa mbere ku Isi, aho mu byumweru bike biteganyijwe ko ruzemerwa bya burundu. Izi zikaba ari intambwe z’ingenzi mu gutuma haboneka urukingo rwo kurengera ubuzima bw’abantu mu bihugu byemeye kurukoresha. Gusa ibi ntacyo bihindura ku buryo rwari rusanzwe rukoreshwa mu kurwanya…
SOMA INKURUAho uburwayi bwo mutwe buhurira no kwandura VIH/SIDA
Kuri uyu wa gatanu tariki 18 Ukwakira 2019, ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’ubuzima bwo mu mutwe, hatangajwe ko uburwayi bwomu mutwe na VIH/ SIDA ari uburwayi bufite aho buhurira cyane kuko akenshi ufite uburwayi bwo mu mutwe afata cyangwa agafatwa ku ngufu bikongera ibyago byo kwandura VIH SIDA, ku bakoresha ibiyobyabwenge byo ntandaro y’uburwayi bwo mutwe bakoresha uburyo bw’inshinge nabo baba bashobora kwanduzanya VIH/SIDA kuko urushinge bakoresha mu kubyitera baruhuriraho ari abenshi ikindi ni ugukora imibonano mpuzabitsina idakingiye hagati y’abasangira ibiyobyabwenge. Ukuriye ishyirahamwe “OPROMAMER” riharanira uburenganzira bw’abari bafite uburwayi bwo…
SOMA INKURUUrwunge rw’Amashuri rwa APAPEC Murambi rwibasiwe n’inkongi y’umuriro
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 18 Ukwakira 2019 mu masaha ya saa yine za mu gitondo, nibwo inkongi y’umuriro yibasiye amacumbi yararagamo abanyeshuri b’abahungu 127, mu Rwunge rw’Amashuri rwa APAPEC Murambi riherereye mu Karere ka Rulindo, mu Murenge wa Murambi. Ibyo abo banyeshuri bararagaho n’ibindi bikoresho byari muri iryo cumbi byahiye birakongoka. Umuyobozi w’akarere ka Rulindo, Kayiranga Emmanuel, yatangaje ko kugeza ubu hataramenyekana icyateye iyi nkongi y’umuriro, hakaba hakiri gukorwa iperereza. Ati “Icyateye iyi nkongi y’umuriro kugeza ubu ntabwo kiramenyekana haracyakorwa iperereza, tukaba turi mu nama zitandukanye kugira ngo…
SOMA INKURUTariki 18 Ukwakira umunsi w’agahinda ku bakunzi b’icyamamare Luck Dube
Tariki 18 Ukwakira, ni itariki itazibagirana mu mitwe y’abakunzi b’injyana ya Reggae, dore ko tariki nk’iyi mu mwaka wa 2007 aribwo hasakaye inkuru mbi y’urupfu rwa Luck Phillip Dube. Icyamamare muri muzika ya Reggae ku rwego rw’isi Luck Phillip Dube, bitaga Luck Dube kuizina ry’ubuhanzi, yavutse tariki 3 Kanama 1964, avukira muri Mpumalanga ho mu gace ka Ermelo, hakaba hari muri Transvaal y’uburasirazuba muri Afurika y’Epfo, yicwa ku itariki 18 Ukwakira 2007 i Rosettenville mu mujyi wa Johannesburg arashwe n’abantu bivugwa ko bari abajura bashakaga kwiba imodoka yarimo, apfa asize…
SOMA INKURUMu rubanza rw’abarwanyi ba P5 habayemo kwemera ibyaha no kwicuza
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 18 Ukwakira 2019, Major Mudathiru na bagenzi be bageze imbere y’urukiko baburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, muri iryo burana Major Mudathiru yemeye ibyaha aregwa, ariko avuga ko umugambi washiriye mu nzira kuko ntabwo igikorwa umutwe wabo wari ushyize imbere cyabaye. Me Paola umwunganira, yatangaje ko ashyigikiye ko ibisobanuro by’ubushinjacyaha bigaragaza ko Mudathiru ibyaha aregwa abyemera, kuba nta rindi perereza bukeneye kuko ibyo bufite ari we wabibubwiye, asaba ko haba icyo yise [procedure acceleré], ku buryo bahita baburana mu mizi bidasabye ko abanza gufungwa by’agateganyo,…
SOMA INKURUUbwumvikane buke buvugwa muri Rayon Sports bwihishe inyuma y’iyegura rya Visi Perezida wayo?
Nk’uko umuyobozi wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate yabitangaje, bakiriye ndetse banemeza ukwegura kwa Visi perezida wayo wa mbere Twagirayezu Thadee nyuma y’ibaruwa yandikiye komite abisaba, akaba yatangaje ko yeguye ku mpamvu ze bwite. Uyu mwanzuro ukaba wemerejwe mu nama yahuje Perezida wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate, Muhire Jean Paul, umunyamabanga wa Rayon Sports, Itangishaka King Bernard, CEO wa Rayon Sports, Zitoni Pierre Claver, umunyamategeko wa Rayon Sports, Cyiza Richard, umubitsi wa Rayon Sports, Jean Paul Nkurunziza, umuvugizi wa Rayon Sports na Aimable Sibomana, umujyanama wa Komite wa Rayon Sports. Yagize…
SOMA INKURUBombori bombori hagati y’abarwanira kwegukana ishuri ry’Intwari
Kuwa 15 Ukwakira 2018, Umuyobozi wa komite y’ababyeyi barerera mu ishuri ry’Intwari giherereye mu Murenge wa Rwezamenyo, Akarere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, Umumararungu Marie Claire Khadidja, yandikiye Minisitiri w’Uburezi amusaba ko Ishuri ribanza ry’Intwali ryasubizwa ababyeyi akaba ari bo baba ba nyiraryo nk’uko byahoze. Muri iyo baruwa Umumararungu asobanura ko imirimo y’ubwubatsi bw’ishuri rigizwe n’ibyumba bitatu yatangiye kubakwa mu 1955 hifashishijwe imisanzu y’ababyeyi aho buri rugo rwatangaga amafaranga 100 yo kugura Sima no guhemba abakozi. Komite yabo babyeyi b’abayisilamu muri Nzeri 1957 batangije iri shuri ryabo badategereje imfashanyo…
SOMA INKURU