Kugwingira kw’abana biracyari ikibazo mu Rwanda, mu rwego rwo kumenya uko iki kibazo kifashe, ikinyamakuru umuringanews.com cyasuye ikigo nderabuzima cya Nyarugunga kiri mu Murenge wa Nyarugunga, Akarere ka Kicukiro, ushinzwe service ikurikirana ikanatanga imfashandyo ku bana bagaragayeho ikibazo cy’imirire mibi yatangaje ko mu kwezi bashobora kwakira abana bari hagati ya 2% na 3% bagwingiye mu bana 10% baba babagannye muri rusange. Iki kibazo cy’igwingira ry’abana usanga kitavugwaho rumwe aho Leta ishinja ababyeyi kudaha abana indyo yuzuye, ababyeyi nabo bakavuga ko ari ikibazo cy’ubushobozi buke. Ariko nubwo hariho kutavuga rumwe kuri…
SOMA INKURUYear: 2019
Rutahizamu Neymar yavuzwe biratinda
Uyu rutahizamu Neymar Junior wa PSG uri mu mvune yatumye benshi bavuga ku mibanire ye na nyina umubyara nyuma yo gushyira hanze iyi foto amuryamye hejuru mu ntebe. Bamwe banenze iyi myitwarire y’uyu mukinnyi w’imyaka 27 uryamye hejuru y’umubyeyi we wisaziye bavuga ko uyu ari umuco mubi. Ababonye iyi foto bibajije niba uru rugwiro rwa Neymar n’umubyeyi we rwemewe muri Brazil mu gihe abandi bavuze amagambo atandukanye kuri Twitter. Umwe yagize ati “Nizere ko Neymar Jr adashaka guca inyuma umukunzi we.” Neymar Jr akunze guca ibintu ku mbuga nkoranyambaga kubera ibidasanzwe…
SOMA INKURURDC: Pasiteri yakoze agashya
Umupasiteri wo mu Mujyi wa Bukavu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Zigabe Cirhuza yakoze agashya ko gusezerana n’abagore batatu umunsi umwe. Uyu mupasiteri yasezeraniye mu itorero abereye umushumba, akaba agaragara mu ikositimu imbere ishati y’umweru na karivati n’urukweto rw’ingozi. Aba bagore batatu yashyingiwe, bose bakaba bari bambaye amavara,abari hagati nk’umugabo wabo. Nk’uko bamwe bagiye bagaruka kuri ubu bukwe ku mbuga nkoranyambaga, bavuga ko pasiteri yemerewe gushyingiranwa n’uwo ashaka, gusa abagore gushyingirwa abagore batatu bakabinenga mu gihe yaba ari umukirisitu wa nyawe. Uwitwa Pierre Sagaga yagize ati “Muzi icyo pasiteri bivuze?…
SOMA INKURUMiss Uwase Vanessa mu rukundo rugeze kure
Uwase Vanessa Raïssa wabaye Igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda mu 2015, akaba n’umwe mu bakurikirwa cyane mbuga nkoranyambaga, yatangaje ko azakora ubukwe n’umukunzi we Putin Kabalu mu mwaka wa 2020. Iby’urukundo rwa Uwase Vanessa na Putin Kabalu ntabwo bimaze igihe kinini bizwi dore ko yanamwambitse impeta y’urukundo, amusaba ko yazamubera umugore tariki 14 Nzeri 2019. Kuva ubwo Uwase Vanessa ntasiba kwerekana amafoto n’amashusho ari kumwe n’uzaba umugabo we batembereye mu bihugu bitandukanye, bisukamo ibicupa by’inzoga zihenze, bagendera mu bwato buhenze mu Nyanja, mbese Isi irabaryoheye. Ubwo yagiranaga ikiganiro n’abamukurikira…
SOMA INKURUHatangajwe ikihishe inyuma mu gutakaza amanota kwa gikundiro
Umutoza wa Rayon Sports,Javier Martinez Espinoza yatangaje ko ikipe ye yabuze amahirwe mu mukino yanganyijemo na Etincelles FC 0-0 anashimangira ko iyo Rutanga abasha kwinjiza penaliti yahawe byari kubafasha gutahana amanota 3. Rayon Sports yahushije uburyo bwinshi bw’ibitego imbere ya Etincelles FC,yananiwe gutsinda umukino wa kabiri wikurikiranya bituma iguma ku mwanya wa 05 wa shampiyona. Javier Martinez Espinoza umutoza mukuru wa Rayon Sports yabwiye abanyamakuru ko batahiriwe n’uyu mukino gusa ngo iyo Eric Rutanga yinjiza penaliti byari koroshya imibare. Yagize ati “Twagerageje gukora cyane mu mukino ariko penaliti yahushijwe na Rutanga…
SOMA INKURUUmubare w’abangavu bandura VIH/SIDA uteye inkeke –Dr Nsanzimana
Mu bushakashatsi bwamuritswe ku mugaragaro kuri uyu wa kabiri tariki 22 Ukwakira 2019, bwakozwe ku bufatanye bwa Guverinoma y’u Rwanda, Gahunda ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) yo kurwanya SIDA (PEPFAR), Ikigo gishinzwe kugenzura no gukumira indwara cyo muri USA (CDC) n’Umushinga wa Kaminuza ya Columbia ushinzwe kurwanya virusi itera Sida (ICAP), bwagaragaje ko abangavu bari mu kigero cy’imyaka 20 na 24 bandura virus itera Sida ari 1.8% bakaba bikubye inshuro zirenga eshatu bagenzi babo b’abahungu bari kuri 0.6%, Dr Nsanzimana akaba yaratangaje ko iki ari ikibazo…
SOMA INKURUAbayobozi b’Afurika harimo Perezida Kagame mu nama ibahuza n’Uburusiya
Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin yatumiye abayobozi benshi ba Afurika barimo na Nyakubahwa perezida Kagame mu nama y’iminsi ibiri igiye kubahuriza mu Mujyi wa Sochi, kuva uyu munsi tariki 23 Ukwakira 2019, mu rwego rwo gushimangira imikoranire. Iyi nama y’iminsi ibiri yahurije hamwe abarenga 3000 baturutse ku ruhande rw’u Burusiya n’urwa Afurika. Ibihugu bya Afurika uko ari 54, birahagarariwe aho abakuru b’ibihugu na za Guverinoma 43 barimo Perezida Kagame bitabiriye, abandi bakohereza intumwa. Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti zahoze zikorana cyane na Afurika zitarasenyuka ariyo mpamvu Perezida Vladimir Putin avuga ko gukomeza…
SOMA INKURUUwinkindi yatangaje inzitizi yifuza kubanza kugaragaza mbere yo kuburana
Pasiteri Uwinkindi Jean wahoze abwiriza Ijambo ry’Imana muri ADEPR i Kanzenze mbere ya Jenoside, yajuririye icyemezo cyo gufungwa burundu yakatiwe n’Urukiko Rukuru mu mpera za 2015, Urukiko rw’Ubujurire ruri kuburanisha ubujurire bw’uyu mugabo uyu munsi rwasubitse urubanza kuko uruhande rw’uregwa rwatinze kohereza imyanzuro isobanura ubujurire bwabo kuko bayishyize muri System mu mpera z’icyumweru gishize. Umucamanza ati “Twari dufite amasaha 48 yo gusoma no gusesengura iyo myanzuro, ntabwo ari umukoro woroshye”. Umucamanza yavuze kandi ko uruhande rw’ubushinjacyaha rwandikiye urukiko rusaba ko urubanza rw’uyu munsi rusubikwa kuko narwo rutararangiza gusesengura iriya myanzuro…
SOMA INKURUIbya Sugira na APR biri gutera urujijo benshi
Sugira Ernest yahagaritswe n’ikipe ye ya APR mu gihe kitazwi kuri uyu wa mbere tariki 21 Ukwakira 2019, nyuma yo gutangaza ko yibona cyane mu ikipe y’igihugu kurusha mu ikipe ye ya APR, kuko bamusaba bamusaba gukina agaruka inyuma gato mu kibuga hagati bigatuma atabona uburyo bwinshi bwo gutsinda. Mu kiganiro yahaye itangazamakuru nyuma y’umukino APR yari yahuriyemo na Marines,umutoza Adil Mohammed Erradi, yavuze ko impamvu atitabaza Sugira riko kugeza ubu afite Usengimana Danny n’abandi bakinnyi bagaragaje ko bakwiye gukina. Ati“ Ngiye kubabwira ukuri yego, ukuri kurigaragaza. Icya mbere mbona ari…
SOMA INKURUIcyamamare muri muzika nyarwarwanda Meddy arafunze
Kuri uyu wambere, tariki ya 21 Ukwakira 2019 umuhanzi w’umunyarwanda ariko uba muri Amerika Ngabo Medard uzwi nka Meddy yatawe muri yombi na polisi azira ubusinzi bukabije. Umuhanzi yatawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda ikorera mu Mujyi wa Kigali, akurikiranyweho icyaha cyo gutwara imodoka yasinze. Ubu agomba kumara iminsi itanu afunzwe hanyuma yafungurwa agacibwa ihazabu. Aya makuru yemejwe n’umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, CIP Umutesi Marie Goreth, akaba yahamije ko Meddy ubu afungiwe kuri sitasiyo ya Polisi y’i Remera mu mujyi wa Kigali. TETA…
SOMA INKURU