Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside “CNLG” yagaragarije Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Ugushyingo 2019, Raporo y’Ibikorwa by’umwaka wa 2018-2019 na gahunda y’ibikorwa by’umwaka wa 2019-2020 ndetse n’ikibazo cy’ingutu kigoye iyi komisiyo. Visi Perezida wa CNLG, Mutakwasuku Yvonne, yavuze ko mu bibazo bikigonyanye ari ukutagira abakozi bahagije, bafite ubumenyi buhagije kuri Jenoside muri rusange no ku yakorewe Abatutsi by’umwihariko. Ibi bituma abakozi bamwe aribo bahora batanga ibiganiro muri gahunda zo kwibuka bikabavuna. Uretse abakozi muri rusange, Mutakwasuku yavuze ko n’abarimu usanga ari mbarwa. Ati “Amateka…
SOMA INKURUYear: 2019
Icyo Jeannette Kagame yasabye abagore bari mu nzego z’ubuzima
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 9 Ugushyingo 2019, mu nama Madamu Jeannette Kagame yagiranye n’abayobozi b’abagore bakora mu nzego z’ubuzima bo hirya no hino ku Isi “Women Leaders in Global Health” ibera i Kigali, yatangaje ko ubuvuzi bufite ireme ari uburenganzira bw’ibanze ku baturage bose hadashingiwe ku bushobozi bwabo, igitsina, ubumuga, idini, politiki cyangwa ikindi cyashingirwaho kigatuma butagera kuri buri wese. Ati “Kugeza ubuvuzi kuri buri wese ubukeneye kandi igihe abukeneye ni ukumuha icyubahiro no kwisanzura ku buzima bwe. Kugira ngo bigerweho, urwego rw’ubuzima rukenewe Politiki, amategeko n’ingamba bihamye. Dukeneye…
SOMA INKURUZimbabwe: Abaganga bigaragambije bahagurukiwe
Urwego rushinzwe ubuzima “HSB” rwatangaje ko hafi icya gatatu cy’abaganga bose, ni ukuvuga 516 muri 1601 bakora mu bitaro bifashwa na leta, bamaze guhanwa cyangwa bazahanwa n’inkiko zishinzwe imyitwarire. Aba baganga bashinjwa gusiba no kudakora ibyo bashinzwe kandi nta ruhushya cyangwa impamvu ifatika bagaragaje mu gihe kirenga iminsi itanu nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizwe hanze n’urwego rushinzwe ubuzima (HSB). Ishyirahamwe ry’Abaganga bo mu bitaro bikuru muri Zimbabwe ntacyo riravuga kuri aya makuru aheruka, ariko mu minsi ishize ryinubiye iterabwoba rikorerwa abaganga nk’uko byatangajwe na Reuters. Iyi myigaragambyo yakoze ku bitaro…
SOMA INKURUNduba: Aratabaza nyuma yo kurenganwa agahuguzwa inzu ye
Umuryango wa Mbarwabukeye Eugene na Mukandanga Elisabeti utuye mu Mudugudu wa Nyakabungo, Akagali ka Gasanze, Umurenge wa Nduba, Akarere ka Gasabo, uratabaza nyuma yo gukorerwa icyo bise akarengane, ugaterezwa cyamunara inzu yabo irimo ebyiri, aho bemeza ko banki y’abaturage (Banque Populaire) yabahaye inguzanyo yayihaye agaciro k’amafaranga asaga miliyoni 50, ariko igatezwa cyamunara kuri miliyoni 11 atagura n’ikibanza iyo nzu irimo. Mbarwabukeye yatangaje ko iyo cyamunara yaturutse ku nguzanyo yahawe na Banki y’Abaturage ingana na miliyoni 22 yafashe mu mwaka wa 2016 akaba yari yarahawe igihe cyo kwishyura cy’imyaka 10 ni…
SOMA INKURUHUAWEI-Rwanda yashyizeho yang shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu
Huawei, Ikigo ku isonga mu gutanga serivise z’ikoranabuhanga mu itumanaho n’ibikorwaremezo rwashyizeho urukururiye ku rwego rw’igihugu Bwana Yang Shengwan, n’umuyobozi Mukuru w’ibikorwa byayo mu Rwanda. Bwana Yang Shengwan umuyobozi wa HUAWEI Bwana. Yang Shengwan akaba asimbuye Bwana. Xiong Jun, akaba afite uburambe mu kazi bw’imyaka ikabakaba umunani, akaba kandi yaranakoraga mu yanya y’ubuyobozo bukuru, mu bihugu nka. Ubushinwa, Kenya na Uganda. Madamu Lina Caro, Ushinzwe ubuvugizi mu Kigo Huawei Rwanda, yemeza ko Bwana Yang azanye ubunararibonye iryaguye mu rwego rwa tekinike, bityo bikazafasha imikorere y’Isosiyete. “URwanda ni isoko rikomeye kuri…
SOMA INKURUUmuyobozi wa College Adventiste de Gitwe yatawe muri yombi
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha “RIB” bwatangaje ko bwataye muri yombi umuyobozi wa College Adventiste de Gitwe witwa Nshimiyimana Gilbert azira guhatiriza bamwe mu banyeshuli be kuyoboka idini ry’Abadivantiste batabishaka. Ibinyujije kuri Twitter RIB yagize iti “Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha rwafashe umuyobozi w’ishuri(College Adventiste de Gitwe) Nshimiyimana Gilbert ukekwaho kugira uruhare mu guhatira abana kuyoboka idini,ibyo bikaba binyuranyije n’uburenganzira bw’umwana, ihame ry’uburezi ndetse n’amahame agenga amadini”. RIB yakomeje igira iti “Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ruboneyeho kwibutsa ibigo by’amashuri n’abanyarwanda muri rusange ko abana bafite ubwisanzure mu mitekerereze, mu kugaragaza ibitekerezo byabo, kugira umutimanama…
SOMA INKURUHabaye ihererekanyabubasha mu bayozi ba RDF
Ejo hashize tariki 5 Ugushyingo 2019, nibwo habaye umuhangow’ihererekanyabubasha wabaye hagati ya Gen. Patrick Nyamvumba wari umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda na Gen. Jean Bosco Kazura wamusimbuye, hamwe na Gen. Fred Ibingira wakiriye ububasha yahawe na Lt Gen. Jean Jacques Musemakweli yasimbuye ku bugaba bw’inkeragutabara, byabereye ku kicaro cya Minisiteri y’ingabo ku Kimihurura. Mu ijambo rye, umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda ucyuye igihe Gen. Patrick Nyamvumba, yashimiye perezida wa Repubulika wamugiriye ikizere cyo kuyobora ingabo z’u Rwanda nka rumwe mu nzego zikomeye mu gihugu. Ati” Dufatanyije hari byinshi twagezeho, gusa hari…
SOMA INKURUSugira yahejwe no mu ikipe yiyumvagamo
Umutoza w’Amavubi,Mashami Vincent yatangaje abakinnyi 27 bagomba kumufasha gutangira urugendo rwerekeza muri CAN 2021 izabera muri Cameroon batarimo Sugira Ernest watsindaga igitego muri buri mukino wose yakiniraga Amavubi ndetse aherutse kuyahesha itike yo kwerekeza muri CHAN 2020. Mashami uzahera uru rugemdo ku ikipe ya Mozambike kuwa tariki ya 14 Ugushyingo kuri Zimpeto Stadium i Maputo,yakoze impinduka zitandukanye aho yahamagaye abakinnyi 11 bakina hanze y’u Rwanda barimo umunyezamu Mvuyekure Emery utari uherutse guhamagarwa. Mashami umaze iminsi ari mu buryohe n’abafana b’Amavubi,yahamagaye aba bakinnyi 27 batarimo Sugira Ernest. Amavubi azakina na Mozambique…
SOMA INKURUAbarenga 80% bari mu Kigo Ngororamuco i Nyamagabe bahuye n’ihungabana-ACP Gumira
Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamucomu Rwanda butangaza ko abarenga 80% mu rubyiruko ruri kugororerwa mu Kigo cy’Igororamuco cya Nyamagabe bahuye n’ihungabana kubera impamvu zitandukanye zirimo no kuba barafashe ibiyobyabwenge. Umuyobozi Mukuru wungirije w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco, ACP Gumira Rwampungu Gilbert, yavuze ko abenshi mu bahagororerwa bahuye n’ikibazo cy’ihungabana. Ati “Abarenga 80% bazanywe aha bahuye n’ikibazo cy’ihungabana, biterwa n’impamvu zitandukanye ari ugukoresha ibiyobyabwenge n’inzoga ari no kuba abaragize ibibazo mu miryango yabo byo guhohoterwa.” Muri icyo kigo hazanywe urubyiruko 1 500 kugororwa ariko hasigaye 1 437 kuko hari abasanganywe uburwayi budashobora…
SOMA INKURUMinisitiri w’ubuzima yatangaje iby’amahanga ashimira u Rwanda
Ubwo Minisitiri w’Ubuzima Dr Diane Gashumba yitabira inama y’umutekano yaguye y’Intara y’Amajyaruguru yabaye kuya 1 Ugushyingo 2019 mu karere ka Gicumbi, yatangaje ko amahanga yishimiye intambwe ikomeye u Rwanda rwateye mu kurwanya icyorezo cya Sida, intambwe igaragazwa n’ubushakashatsi buherutse gusohoka bwemeza ko umubare w’ababana na virusi itera Sida wavuye kuri 3% ukaba ugeze kuri 2.6% . Yanashimangiye ko amahanga anashimira u Rwanda intambwe rwateye mu kwegereza abaturage serivisi z’ubuvuzi. Imbaraga zishyirwa mu kwegereza abanyarwanda serivisi z’ubuvuzi zituruka mu buyobozi bukuru bw’igihugu, aho umunyarwanda aho atuye hose akwiye kuba yagera kwa…
SOMA INKURU