Ikipe y’u Rwanda ya Beach Volleyball yageze muri ½

Ikipe y’u Rwanda igizwe na Ntagengwa Olivier na Akumuntu Kavalo Patrick imaze imikino ine yikurikiranya idatsindwa nyuma yo gutsinda itatu yakinnye mu matsinda, kuri ubu iyi kipe y’u Rwanda y’abagabo mu mukino wa Beach Volleyball yabonye itike yo gukina ½ mu mikino nyafurika ya All-African Games ikomeje kubera muri Maroc ubwo yatsindaga iya Ghana amaseti 2-0 mu mukino wabaye kuri uyu wa Kabiri. Muri ½ , u Rwanda rwatomboye guhura na Gambia mu mukino uteganyijwe kuri uyu wa Gatatu,  uraba wabanjirijwe n’uhuza Afurika y’Epfo na Maroc. Mu bagore, Misiri yatsinze…

SOMA INKURU

Miss Rwanda 2012 Mutesi Aurore mu kababaro gakomeye

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere taliki ya 19 Kanama 2019, nibwo hamenyekanye inkuru y’urupfu rw’umubyeyi Kayibanda Ladislas, akaba umubyeyi  wa Kayibanda Mutesi Aurore wabaye Miss Rwanda 2012. Uyu mubyeyi yari amaze igihe aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yitabye Imana nyuma y’igihe kitari  gito yaramaze arwaye. Inkuru y’urupfu rwa Kayibanda Ladislas, bwa mbere yatangajwe na Isimbi Melisa wabaye Miss Congeniality muri Miss Rwanda 2014, akaba yabikoze mu rwego rwo kwihanganisha Miss Mutesi Aurore.   TETA Sandra  

SOMA INKURU

RDC: Ikindi cyorezo kimaze guhitana benshi kurusha Ebola

Umuyobozi w’abaganga batagira umupaka muri  Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Karel Janssen yabwiye BBC ko mu ntara 26 zigize Congo, 23 zibasiwe n’icyorezo cy’iseru, dore ko kuva uyu mwaka wa 2019 watangira, indwara y’iseru imaze guhitana abana basaga 2700, kandi uyu muganga ashimangira ko nta kidasanzwe icyo gihugu kiri gukora ngo gihagarike icyo cyorezo. Mu bituma icyo cyorezo gikomeza gukomera, Janssen yavuze ko harimo kutagira inkingo zihagije, isuku nke, amakimbirane ateza umutekano muke abaturage bagahunga n’ibindi. Yavuze ko ubusanzwe iseru itakabaye icyorezo, uretse iyo hajemo uburangare bwo kutayitaho. Muri Miliyoni…

SOMA INKURU

Diamond yarenzwe n’iterambere yabonye mu Rwanda, agira icyo asaba perezida wa Tanzaniya

Mbere y’uko ataramira abanyarwanda i Kigali mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 17 Kanama 2019 mu gitaramo cyo gusoza Iwacu Muzika Festival cyabereye muri Parikingi ya Stade Amahoro , Umuhanzi wo muri Tanzania Diamond Platnumz yabanje gusura inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya Kigali Arena Arena, akigera iwabo muri Tanzaniya Diamond yasabye Perezida wa Tanzania John Pombe Magufuri kubafasha nabo kubona inyubako nk’iyi ishobora gufasha abahanzi badafite ahantu heza ho gutaramira. Ubwo yari ageze muri Tanzania Diamond Platnumz yanze kuripfana avuga ko yatangajwe n’inyubako ya Kigali Arena yabonye mu Rwanda Ati…

SOMA INKURU

U Rwanda rwahawe inguzanyo yo guhangana n’imirire mibi

Kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Kanama 2019, u Buyapani bwagiranye amasezerano n’u Rwanda, y’inguzanyo ya miliyari 10 z’Amayeni y’u Buyapani, ni ukuvuga miliyoni 90 z’amadorali ya Amerika azakoreshwa mu kuvugurura ubuhinzi, bikazagira uruhare mu guhangana n’ikibazo cy’igwingira ry’abana. Yasinyiwe  ku cyicaro gikuru cya Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, ashyirwaho umukono na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda, Takayuki Miyashita hamwe n’Umuyobozi wa JICA mu Rwanda, Shin Maruo Dr Ndagijimana yavuze ko iyi inguzanyo iciriritse cyane kuko inyungu yayo ari 0.01% kandi ikaba izishyurwa mu gihe kirekire…

SOMA INKURU

Ebola yamaze kugaragaragara mu Mujyi wa Bukavu

RFI yanditse ko umurwayi wagaragaweho Ebola kuri uyu wa 16 Kanama 2019 ari umugore wari uvuye mu gace ka Beni, aho yari yaragiye kwakira umushahara w’umugabo we wari umusirikare witabye Imana. Ni ubwa mbere Ebola igeze muri iyi Ntara ya Kivu y’Amajyepfo   nyuma yo kwibasira iza Kivu y’Amajyaruguru na Ituri, abarwayi bagaragaje ibimenyetso by’iki cyorezo babonetse muri Teritwari ya Mwenga mu Mujyi wa Bukavu. Kuwa 13 Kanama 2019 nibwo abashakashatsi bagaragaje ko Ebola ishobora kuvurwa igakira, nyuma y’igerageza ryakozwe ku miti ibiri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ryerekanye…

SOMA INKURU

Diamond akomeje kwerekana ko ari umuhanzi ukunzwe

Tariki 16 Kanama 2019 mbere y’amasaha make gusa ngo aze gutaramira mu Rwanda Diamond byitezwe ko azabanza gutaramira mu mujyi wa Bujumbura mu gitaramo gihenze kizitabirwa n’abifite, iki gitaramo cya Diamond i Bujumbura kukinjiramo bizaba ari amafaranga y’Uburundi 50000 mu myanya isanzwe mu gihe imyanya y’icyubahiro yo bizaba ari 6500 by’amafaranga y’Uburundi. Ushyize mu manyarwanda itike ya make izaba igura arenga gato 15000frw mu gihe iyi ya menshi nayo irenga 20000frw. Uyu muhanzi waherukaga i Burundi mu gitaramo yakoze tariki 28 Nyakanga 2019, cyaranzwe n’ubwitabire bwo hejuru kigasozwa n’imvururu za…

SOMA INKURU

Brazil n’u Rwanda bagiranye amasezerano y’ingendo zo mu kirere

Kuri uyu wa gatatu tariki 14 Kanama 2019, u Rwanda na Brazil bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu by’ingendo z’indege yari amaze imyaka ibiri yemeranyijweho. Fernando Estellita Lins de Salvo Coimbra Ambasaderi wa Brazil mu Rwanda yasinye ku ruhande rw’igihugu ke. Ambasaderi Claver Gatete, Minisitiri w’ibikorwa remezo yavuze ko amasezerano bagiranye na Leta ya Brazil azafasha mu rujya n’uruza rw’abantu n’ibintu cyane cyane abakerarugendo bazaza mu Rwanda. Yagize ati “Bizadufasha guteza imbere ubuhahirane bw’ibihugu byombi no kureba ibindi bikorwa twafatanya.” Yavuze ko u Rwanda rushaka guteza imbere urwego rw’igendo z’indege,…

SOMA INKURU

Mulatu Teshome wayoboye Ethiopia yasuye u Rwanda

Kuri uyu wa Kane tariki 15 Kanama 2019, Perezida Kagame yakiriye uwahoze ari Perezida wa Ethiopia, Mulatu Teshome Wirtu n’itsinda ayoboye nk’uko ibiro by’Umukuru w’Igihugu byabitangaje. Mulatu Teshome Wirtu w’imyaka 62 yabaye Perezida wa Ethiopia kuva tariki 7 Ukwakira 2013 kugeza tariki 25 Ukwakira 2018. Kugeza ubu ntiharatangazwa ibyo impande zombi zaganiriyeho. Perezida Kagame aherutse gutangaza ko umubano w’u Rwanda na Ethiopia umaze guhama ku buryo nta nzitizi ishobora kuwitambikamo ngo iburirwe umuti. Ubwo yari mu nama y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, AU, ihuza abakuru b’ibihugu ku nshuro ya 28,…

SOMA INKURU

Ibya Shampiyona y’u Rwanda byajemo kidobya

Nk’uko bigaragara mu ibaruwa FERWAFA yandikiye abanyamuryango bayo, ari yo makipe akina shampiyona, ivuga ko tariki ya 5 Kanama yakiriye ibaruwa y’integuza iturutse muri Azam TV, ivuga ko iyi sosiyete izahagarika kwerekana Shampiyona y’u Rwanda guhera tariki ya 21 Kanama ndetse itazongera kwitirirwa Sampiyona y’Icyiciro cya mbere mu Rwanda. Sosiyete ya Azam TV yari imaze imyaka ine yerekena imikino ya Shampiyona y’u Rwanda n’andi marushanwa ya FERWAFA,  yamaze guhagarika aya masezerano nk’uko bitangazwa n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda. FERWAFA yasabye amakipe kwitegura ko inkunga yahabwaga na Azam TV ishobora guhagarara…

SOMA INKURU