Chosen Generation ni club yatangijwe n’urubyiruko ruhagarariwe na Bayingana Mfura Kenny ufite imyaka 18 akaba abarizwa mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, iyi club ikaba ifitiye ibanga urubyiruko ribafasha guca ukubiri n’ibiyobyabwenge aho biva bikagera. Bayingana yatangaje ko igitekerezo cyo gushinga iriya Club cyabajemo nyuma yo kubona urubyiruko rwishora mu biyobyabwenge rurushaho kwiyongera Kandi ari rwo Rwanda rw’ejo hazaza. Yagize ati “Nta cyiza cy’ibiyobyabwenge, uwatangiye kubikoresha nta bundi bwenge aba agifite bwose buba bwaragiye ku biyobyabwenge, ari ukwiga ntibiba bikimushobokeye, nta cyizere aba agifitiwe yaba ku babyeyi be…
SOMA INKURUDay: December 25, 2019
Ibihugu 10 bikora udushya mu kwizihiza Noheli
Mu kwizihiza uyu munsi wa Noheli, usanga hari ibihugu bifite umwihariko ku buryo ibikorerwa muri icyo gihugu nta handi wabisanga. Dore uko urutonde rw’ibihugu 10 bifite umwihariko mu kwizihiza Noheli. Czech Republic Muri Czech Republic, abagore bifashisha urukweto kugirango bamenye niba bagomba kwishimira Noheli cyangwa batagomba kwishima. Umugore afata umwanya akegamira urugi, yarangiza agashyira urukweto ku rutugu, iyo urukweto ruguye rureba ku rugi bamenya ko urugo rwabo rufite umugisha wo gukomeza kubaho neza gusa iyo ruguye rutareba ku rugi bahita bareka umugambi wo kwishima bari bateguye kuko baba babona ko…
SOMA INKURUUbutumwa bwagenewe abakirisitu gatolika
Mu gihe isi yose yizihiza umunsi mukuru wa Noheli, umushumba wa kiliziya Gatolika ku isi Papa Francis yageneye ubutumwa abakristo bose bizihije uyu munsi. Ubwo yasomaga misa mu birori by’ijoro rya Noheli byabereye muri kiliziya yitwa St. Peter Basilica i Vatican yasabye abakristu babarirwa mu bihumbi bari kiliziya Gatolika bari bateraniye aha kuzirikana ko uyu munsi aricyo kimenyetso kigaragaza urukundo Imana ikunda abari mu isi. Papa Francis yibukije abakristu ko nubwo dukosa tukanakora ibyaha byinshi Imana ibirengaho ikatubabarira kandi igakomeza kutwereka urukundo rwayo ndetse na babandi batayemera nabo ngo irabakunda.…
SOMA INKURUIcyo polisi yasabye abanyatubari n’insengero
Polisi y’u Rwanda yasabye abafite insengero, utubyiniro n’utubari gufasha ababagana kwishimira iminsi mikuru ariko birinda kubangamira abaturanyi babo bakoresheje amajwi asakuza. Urusaku ni ikintu cyose kivuze cyane mu buryo burenze cyangwa kikavuzwa mu buryo bushobora kubangamira ituze n’umutekano by’abumva ayo majwi arenze urugero bitewe n’umwanya amaze n’ibyayakoreshejwemo byatumye biteza urusaku bikaba byabangamira abantu. Polisi yasabye abayobozi b’insengero, utubyiniro, utubari n’ahandi hose hakorerwa imyidagaduro kwirinda kuvuza ibyuma ndangururamajwi mu buryo bushobora kubangamira abaturanyi babo. Mu Rwanda, itegeko rivuga ko urusaku ruba rwinshi igihe rurengeje igipimo fatizo cya 80 db (decibel), icyo…
SOMA INKURUIbyavuye mu nama y’umushyikirano mu mwaka wa 2019
Kuva ku wa 19 kugera ku wa 20 Ukuboza 2019, i Kigali muri Convention Centre, hateraniye Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 17, yayobowe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame. Inama y’Igihugu y’Umushyikirano yatangijwe n’ijambo ageza ku Banyarwanda buri mwaka, agaragaza uko igihugu gihagaze. Mu ijambo rye, Perezida wa Repubulika yamenyesheje Abanyarwanda ko u Rwanda ari igihugu gihagaze neza, kandi ashimira Abanyarwanda bose n’inshuti z’u Rwanda kubera uruhare babigiramo. Yasabye ko intambwe nziza imaze guterwa, mu nzego zitandukanye z’ubuzima bw’igihugu, nk’uko bigaragazwa n’ibipimo mpuzamahanga, zigomba kongera imbaraga zo gukora byinshi…
SOMA INKURU