“Chosen Generation Club” ifitiye ibanga ababaswe n’ibiyobyabweng


Chosen Generation ni club yatangijwe n’urubyiruko ruhagarariwe na Bayingana Mfura Kenny ufite imyaka 18 akaba abarizwa mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, iyi club ikaba ifitiye ibanga urubyiruko ribafasha guca ukubiri n’ibiyobyabwenge aho biva bikagera.

Bayingana ashimangira ko Club ahagarariye ifite umuti wo guhangana n’ibiyobyabwenge mu rubyiruko

Bayingana yatangaje ko igitekerezo cyo gushinga iriya Club cyabajemo nyuma yo kubona urubyiruko rwishora mu biyobyabwenge rurushaho kwiyongera Kandi ari rwo Rwanda rw’ejo hazaza.

Yagize ati “Nta cyiza cy’ibiyobyabwenge, uwatangiye kubikoresha nta bundi bwenge aba agifite bwose buba bwaragiye ku biyobyabwenge, ari ukwiga ntibiba bikimushobokeye, nta cyizere aba agifitiwe yaba ku babyeyi be ndetse no muri sosiyete”.

Bayingana yaboneyeho umwanya wo guhwitura urubyiruko bagenzi be kwirinda ibigare bibashora mu biyobyabwenge by’umwihariko abiga baba mu Kigo kuko urubyiruko rwinshi ariho rwigira imico mibi ibashora mu biyobyabwenge ari nabyo bibaviramo kwishora mu busambanyi bakaba bakwanduriramo indwara zinyuranye na SIDA idasigaye ndetse no gutwara inda zitateganyijwe, ubujura, gukoresha nabi amafaranga baba bahawe yo  kwifashisha, kugira akajagari muri bo, kuva mu ishuri n’urigumyemo ntiyige neza akadindira n’ibindi.

Inama ku barezi n’ababyeyi

Bayingana yasabye ababyeyi kuba hafi abana babo aho guhugira mu kazi gusa, ntibahe umwanya uhagije abana babo, anasaba ko ababyeyi bafite abana bamaze kwishora mu biyobyabwenge ko umuti atari ukwihutira kubafungisha, ko hari ubundi bufasha babaha harimo kurushaho kubagaragariza urukundo, kubumva ndetse no kubereka ingaruka nyinshi zikomoka ku ikoreshwa cy’ibiyobyabwenge.

Bayingana hamwe na Club Chosen Generation bahumurije ababyeyi,  babemerera ubufasha mu gufasha abana babo kuva no kuzinukwa ibiyobyabwenge. Ukeneye ubu bufasha akaba yahamagara kuri 0732178296 cyangwa kuri 0783654371.

Ibigo by’amashuri Chosen Generation Club yabisabye gushinga club zihagije zo kurwanya ibiyobyabwenge Kandi bakazishyiramo imbaraga, hanyuma banibutswa gucungira hafi abantu baba batuye hafi y’ibigo by’amashuri kuko ari bo bagurisha abanyeshuri ibiyobyabwenge binyuranye.

NIKUZE NKUSI Diane


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.